Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Ikibazo si ugupfa kuko nta wuzatura nk’umusozi, ikibazo ni ugupfa impundu zikavuga!

$
0
0
Ikibazo si ugupfa kuko nta wuzatura nk'umusozi, ikibazo ni ugupfa impundu zikavuga! imbwa

Iyi pauvre dog yahahuriye n’uruva gusenya! Abashinze ishyaka ry’ibidukikije bakwiye kwikubita agashyi bakagira icyo babivugaho!

Uyu mwaka wa 2014 utangiye ku buryo budasanzwe nk’uko RPF Inkotanyi ibifitiye ibanga, kuko ijambo ry’ibanze rikomeje kuranga iyi minsi mu Rwanda ari « urupfu! ». Kwica, gupfa, gusengera ubwicanyi…kugeza n’uyu munota ntacyo FPR yasize inyuma. Byatangiriye ku rupfu rwa Patrick Karegeya ku Bunani, bikurikirwa n’ibikwa rya Kagame ubwe bamwe bemezaga ko nawe yafashe iyo kwa nyamuzinda,  nyuma bikomereza mu masengesho y’abapastori b’Inkotanyi mu rusengero rwa Hoteli, aho Kagame wazutse ku munsi wa gatatu yongeye kwibutsa ko igisubizo ku bibazo bimwugarije muri iki gihe ari urupfu ubundi abakirisito nabo bakoma yombi Musenyeri arabisengera abiha n’umugisha…Mbese biragaragara ko uyu mwaka mu Rwanda ufashe intego ko uwiyumvamo ubunyarwanda wese ahawe feu vert yo kwivugana uwo akekaho kuba umwanzi we, bityo no mu masengesho ya breakfast Ruremankwashi basengerayo nayo irasa n’aho yabibemereye! None uyo mwaka wazahinduka umwaka udasanzwe w’urupfu mu Rwanda ibi twazabikika dute?

Igitangaje muri ibyo byose, uriho atanga ijambo ry’ibanze ry’urupfu nawe birasa nk’aho urwo rupfu ataruhejweho! Abanyarwanda baratangaye cyane mu cyumweru gishize aho abakongomani bigabije imihanda mu byishimo n’impundu z’urwanaga, aho bishimiraga inkuru yatangazaga urupfu rwa Paul kagame. Amwe mu mashusho y’ibyishimo by’abakongomani bishimira ko umwanzi wabo yaba yafumbiye umunaba ateye kubabwa. Hari abahisemo guhamba imbwa nk’ikimenyetso cyo guhamba Kagame, abandi bamanitse imbeba yapfuye ku musaraba bifuzaga gushinga ku mva ya Kagame, ab’ibakwe ndetse bagerageje no kwambuka umupaka w’u Rwanda bahetse isanduka, babajijwe icyo bagamije basubiza ko ari umusanzu wabo bifuza gutanga kugirango abanyarwanda bataremererwa n’umuzigo wo gushaka isanduka maze guhamba bigatinda!

Mu gihe bamwe bibaza uwaba yarakwije igihuha cy’uko Kagame yatanze, ibimenyetso byinshi birasa n’ibyerekana ko inzego za FPR ari zo zaba zarakwirakwije icyo gihuha! Bizabe iby’umutego mutindi ushibukana nyirawo? Aha haribazwa cyane icyari kigambiriwe ubwo FPR yiyemeje gukina ikinamico ry’urupfu rwa Kagame, ababisesengura bagasanga icyari kimirijwe imbere ari ukugerageza gupfukapfuka ngo amajwi atera hejuru yishyuza iby’urupfu rwa Patrick Karegeya abashe guhosha. Aha icyakora FPR yarashe ku butaka, kuko byabaye nko guhoma ibihomoka, ari nacyo kigaragaza impamvu y’amasengesho ya Kagame n’abanyamadini be, aho prezida w’igihugu yatinyutse akerura ko kwica biri mu nshingano ze kandi n’Imana ye asenga yaba ibimushyigikiyemo!

Reka rero twibaze. Ko noneho Kagame yemeje ku mugaragaro ko inzira y’urupfu aricyo gisubizo kigenewe abanyarwanda batumva ibintu kimwe nawe, aho noneho bisobanura ko n’abandi banyarwanda basanga Kagame atumva ibintu kimwe nabo igisubizo kigomba kuba inzira y’urupfu? Niba bikomeje gutya, ku muntu wese ushishoza arabasha kwibonera ko u Rwanda rushobora kongera guhinduka ibagiro mu minsi itaha, biturutse ku mpamvu yo kuyoborwa n’umuntu ushobora kuba yifitemo ibisazi! Impamvu ibi bigaragara nk’ubusazi, ni uko amagambo Kagame yavugiye mu masengesho mu by’ukuri agaragara nka declaration de guerre (gushoza intambara) ku banyarwanda babona ibintu ku bundi buryo bunyuranyije n’ubwe. Nyuma yo gushoza intambara ku bantu biraboneka nta wuzemera ko umuntu w’umusazi yiha uburenganzira bwo kwirirwa aritagura abandi ku buntu! Ibi kubera ko abatabona ibintu ku buryo bumwe na Kagame nabo ari benshi ku buryo batazihanganira kwicwa nk’ibimonyo. Ese ubundi iki giha Kagame kugira uburenganzira ku buzima n’urupfu by’abantu! Niba ari nacyo yanatorewe nk’uko abyemeza, abamutoye ari iyo nshingano bamuhaye ni uko nabo baba bararangije guta ubwenge!

Gusa nabwo hari ikintu gitangaje bikomeye uyo uroye uko bintu biri kugenda muri iyi minsi mu Rwanda, icyo kandi ni igisa nka politiki y’ubwiyahuzi. Niba ibyishimo by’abakongomani ku rupfu rwa prezida w’u Rwanda ntacyo byasize nk’isomo kuri Kagame na FPR, ni uko aba bantu bashobora kuba bari mu mukino wo kwiyahura kandi bagashaka no kujyana abanyarwanda benshi mu mva! Kagame n’abo bafatanyije bakagombye kubona ibyishimo by’abakongomani nk’amarenga. Abanyarwanda si abana si n’ibicucu, ntibayobowe aho Inkotanyi zibagejeje. Mu by’ukuri ibyishimo by’abanyakongo biragenura icyakurikira mu Rwanda haramutse humvikanye inkuru y’impamo ko Kagame birangiye (n’ubwo ntawe ubimwifuriza nk’uko we abyifuriza abandi). Kagame yagombye kureba ku bimenyetso by’ibihe n’uburyo bica amarenga. Niba yemera Imana koko nk’uko ajya kubivugira mu masengesho adasanzwe, yagombye kwitegura kureba icyakurikira urupfu rwe ruramutse rubayeho bitari iby’ikinamico rya FPR. Aramutse nanone asanze imyemerere ye ntacyo imubwiye ku cyakurikira urupfu rwe, yagombye gutekereza ku mbuto yaba asize kuri iyi isi, ni ukuvuga cyane cyane ku rubyaro rwe n’abazamukomakaho bose bazahora basigwa icyasha cyo kuvuka ku muntu nkawe, bityo izina Kagame ryaba ryanduye n’abamukomakaho bakazagerageza kuryiyambura kugira ngo babashe kubona ubacira akari urutega mu Rwanda rwo mu gihe kizaza! Niba yumva ko ibyo bimuhesha agaciro nashyire mbere mu gutsemba, ariko kandi yongere azirikane ko urwo rupfu nawe ubwe ataruhejweho.

Ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva!

La Rédaction, Le Médiateur


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles