Itumanaho rigezwho zyazanye byinshi. Abantu barandika ubutitsa kuri reseaus sociaux, byarimba bakaganira imbonankubone kuri murandasi. Mperutse gusoma kuri page yanjye ya facebook aho inshuti yanjye yitwa Bukorikori yari anyoherereje message, noneho ngira amatsiko nkurikirana ikiganiro cyari hagati y’uwo munyarwanda na mugenzi we Gacamigani kuri facebook, aribyo ngirango mbandukuririre hasi aha:
* Gacamigani
Reka zibatwike! Ahubwo se mwari mwashya!?
* Bukorikori
Kagame alias Rutwitsi Prezida wa Gasabo aratumaze! Nyabuna ababisobanukiwe nimugeregeze kutubwira icyo Inkotanyi zigamije muri iyi minsi aho zibandanyije umugambi wo gutwika rubanda ku mannywa y’ihangu!
* Gacamigani
Aha kubitekerezaho ntibikomeye cyane, kuko birasobanutse ahubwo ikibazo ni uko mutumva ari nacyo gituma njye mvuga nti nimureke zibatwike kuko ari mwe mwazikururiye…
*Bukorikori
Ikibazo kiriho ubu si uburyo twazikururiye, kubera ko urabizi neza ko twanazihunze zikaza kutugaruza uruhembe rw’umuheto. Ahubwo reka abe aritwe tuzazumvisha kuko zashatse kutwihomaho kandi twari twazihaye akato! Abazikururiye babishaka azabe aribo ubwira ko bakwiye kwemera zikabatwika. Njye ikibazo ubu kinkorogoshora mu bwonko ni ukumenya icyo Inkotanyi zigamije mu nkongi y’umuriro zifashishije muri iyi minsi mu kubiyogoza mu Rwanda!
*Gacamigani
Ikibazo kiroroshye, ariko kubera ko bamwe mutumva nzajya mbabwirira mu migani kugirango n’ubundi ntimushobore kumva.
*Bukorikori
Umva nawe ara! None se ubundi Imigani si myinshi waciye? Twese ntituyisubiraramo abana bacu? Ngaho mfite amatsiko yo kumenya icyo ushaka kuvuga utigeze uvuga. Imigani myinshi ndetse ubwanjye narangije kuyifata mu mutwe. Sasa hamagara skype tubiganireho bitomoye:
* Gacamigani
Allooo! Yee, nk’uko nabikubwiraga, iby’isi ni zunguruka, nta kibaho mu mateka kitanabayeho kera, nta n’ikivugwa ubu kidavuzwe. Ikibazo aho giherereye, ni bangahe bakura amasomo mu bivugwa cyangwase ibyabayeho. Erega burya Nzikoraho ni umwana w’umunyarwanda! Umva rero ngucire umugani nkubambuze umugano n’uzava ikamigani azasange ubukombe bw’umugani buziritse ku muganda w’inzu. Harabaye ntihakabe, harapfuye ntihagapfe, hapfuye imbwa n’imbeba, harokoka inka n’ingoma. …ubu nyuze mu mateke ya marume ahinduka amatembetembe, nyuze mu mashaza…balablablalolol….
*Gacamigani
Hanyuma wabazaga ibyerekeye Rutwitsi mu Rwanda?
*Bukorikori
Umugani uciye nawumvise inshuro igihumbi, gusa ntaho bihuriye n’ikibazo twaganiragaho!
*Gacamigani
Uravuga uwuhe mugani?
*Bukorikori
E Wana Gacamigani nituve mu bigambo tujye mu bikorwa. Icyo nagusaba wowe nk’umunyapolitiki (njye ntibindeba), nyabune nimufate umwanya mwamagane ba Rutwitsi nk’uko kera mwabigenzaga ku ntangiriro y’impeshyi mugira muti ba Rutwitsi muramenye!
*Gacamigani
Nuko rero ukibwira ko kwamagana Rutwitsi utyo gusa bihagije? N’ubundi sinari mbiyobewe ko ndi guta inyuma ya Huye! Ihene ngo meeeeeeeeee!!!! Bati uragahena amaraso! Intama ikungamo ngo maaaaaaaa! Babandi bati kura dukurane mwana w’Imana…! »
*Bukorikori
Gacamigani nawe ugira urwenya! Njye ubu hari topic ikomeye nkurikiranye kuri murandasi, ku buryo nta gihe gihagije mfite. Ngaho nurangiza guhebeba uze kumbwira dukomeze ikiganiro!
*Gacamigani
« Umugani wa Nzoka na Ruyongoyongo
Kera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti «mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.» Inzoka iti «ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?» Ruti« ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa.» Inzoka iti« ibyo na byo, ngaho nasame uroremo uko ushaka. » Uruyongoyongo ruroramo, rurashishoza rugeza mu murizo.
Inzoka iraruhindukirana irarubaza iti «ese hari ako ubonye?» Ruti «rwose ubanza karimo, mbonye hacuze umwijima!» Inzoka ni ko kurusubiza iti « nushaka ushire agahinda nta bwo ari akangononwa ubonye, ahubwo ni ukugira inda ndende!» Uruyongoyongo ruriyumvira, hashize akanya ruti «ngaho dupfe kunywana, ariko sindagushira amakenga!» Nuko biherako biranywana, bibana mudendezo, bigatumirana bigasangira amayoga.
Uruyongoyongo rwituriraga mu misozi miremire, naho inzoka ikibera mu kibaya cy’ishyamba ry’ingati. Ngo hace imyaka, ishyamba ryo kwa Nzoka bararitwika, ryose rishya ururimbi. Inzoka ihutaho ituma ku ruyongoyongo ikitaraganya iti «gira bwangu, hurura ay’Uruniga, usume ay’Ururumanza uhute ay’imbogo, ugende ay’inyaga, uze unteturure ndacikirijwe!»
Uruyongoyongo rukibyumva ntirwatindiganya, rusya rutanzitse, rwiruka amakubaruhu rutabara umunywanyi warwo. Ngo rugere ku kibaya rusanga ibyo rwabwiwe ari impamo, rubwira inzoka yizinguriza ku ijosi ryarwo bwangu ruherako rurayigurukana, rurenura mu bicu. Kera kabaye, rurananirwa, ruratentebukwa, rubwira inzoka, ruti «ngiye kugushyira hasi nduhuke nibura akanya gato,» Inzoka iti« ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.»
Nuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay’ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho. Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti «nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.» Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba.
Inzoka irarureba iti «genda shahu n’ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!» Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye.
Nyuma y’ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n’urubyaro rwayo. Iyo ni yo soko y’inzika yabyaye inzigo y’uruyongoyongo n’urubyaro rw’inzoka.
Guca ku nda n’indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira.
*Gacamigani
Wumvise ariko!?
*Bukorikori
Numvise iki?
*Gacamigani
Ibyo maze kuvuga!
*Bukorikori
Yeee? Yeee! Nibyo koko iyo yari indirimbo nziza, uko kera nayumvaga nkiri umwana niko ica neza ku muyoboro wa Internet!
*Gacamigani
Ni ibyo wumvise?
*Bukorikori
Umva ahubwo ngusubiriremo: « Nageza iwanyu mu gitondo, nsanga ababyeyi imuhira…Bati Mariya arihishe! Yakubonye, ariruka. Yihihihiiii, yihihiiii.
*Gacamigani
Hmmmm! Nibyo koko byari bibabaje! Ibibazo ntibizoroha kabisa! Ubwo ari ikibazo cya Mariya wari ufite, noneho emera zigutwike niwowe wazizaniye!
*Bukorikori
Uriho uvuga ku by’izo izo ndirimmbo za kera?
*Gacamigani
Mbiswa ra! Nta mwanya nifitiye. Sijye wahera hahera umugani!
*Bukorikori
Ngo ngwiki?
*Gacamigani
Nti sinjye waheraaaa!!!!
Source: wwwww.gacamiganifacebook.rw Page lue pour vous par M. Nkusi