Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Gukururukanaho muri kiga-nduga muri iki gihe biragaragaza uburindagizi muri politiki!

$
0
0

Gukururukanaho muri kiga-nduga muri iki gihe biragaragaza uburindagizi muri politiki! Habyarimana

« Muze Twishime nshuti, Dore byose byashize, Muze Twishime Nshuti, Imana ntirenganya. Bajya baca umugani, umwanzi agucira akobo, Imana igaca akanzu… »

Aya magambo ni amwe mu yari akubiye mu ndirimbo yahimbwe n’umwe mubanyapolitiki bakomeye wakomokaga mu gice twakita ko ari « Nduga », ukurikije uko amakimbirane y’uturere agenda agabanyamo abanyarwanda ibice! Iriya ndirimbo « Muze Twishime nshuti! » yaje kuririmbwa n’abanyeshuri b’imwe muri college z’i Kigali (mu gice cya Nduga!!!). Indirimbo yaririmbwe bwa mbere nyuma Coup d’etat ya Habyarimana yo mu 1973, nyuma ikomeza kujya inyuzwa kuri radiyo Rwanda, ndetse kenshi umunyarwanda yaba yahaze agasamusamu muri sizeni ntiyibuze kuyisubiramo yishimira ku baturanyi batabashije gusarura neza! Nyuma indirimbo yaje kongera kogezwa n’umunyamakuru Kantano wayisubiragamo yishimira ku Nkotanyi ko zikozeho zitera u Rwanda!

Ese « Muze twishime Nshuti » y’umwimerere yahimbwe muri 73 nyuma ya Coup d’etat yaba yari ifite ishingiro? Iyo usuzumye amateka usanga abanyarwanda bari bafite impamvu igaragara yo kwishimira coup d’état, n’ubwo nyine iyi yari ihanuye ku ntebe umubyeyi wa revolusiyo ariwe Prezida Kayibanda. Ese guhanurwa kwa Kayibanda gusobanura ko abanyarwanda ari ba nta munoza, kandi ko batagira inyiturano? Iki kibazo nicyo gikomeje kugaruka muri débats, aho bamwe mu banyapolitiki muri iki gihe bakomeje kugaragaza ko guhanura ku ntebe Kayibanda nk’umubyeri wa repubulika ari byo byaba byarateje u Rwanda akaga gakomeye, ndetse bamwe ntibatinye no kubiryoza Habyarimana (à titre posthume), aho ndetse bamwe bamushinja ko ameze nk’umwana wishe se, dore ko banamugerekaho ibyerekeye imfu zose z’abanyapolitiki « ba Nduga », imfu zakurikiye coud d’état ya 73. Muri rusange nta wundi munyarwanda yaba w’i Nduga cyangwa se Rukiga wavuga ko yishimiye urupfu rwa Kayibanda na bagenzi be, ndetse na Habyarimana ntabwo yaba yarifuje izo mfu z’agashinyaguro. Umuntu wenyine wakwishimira urupfu rwa Kayibanda ni Inkotanyi n’abo bakora kimwe bose!

Mu yandi magambo aho icyo uyu murongo wa politiki wo kuzikura inzika ugamije, usanga ikigamijwe mu by’ukuri atari uguharanira kwiyunga kw’abavuga ko bari bakimbiranye (kiga_nduga), ahubwo bisa no kwerekana ko abakomoka ku banyapolitiki ba repubulika ya mbere bijanditse muri politki ruvumwa y’ Inkotanyi baba bari bafite impammvu ifatika yo kubikora. Urasanga ari nko kugira bati « Twatemesheje ishami twari twicayeho, ariko mubashe kubyumva kuko twari dufite agahinda gakomeye twatewe n’ibura ry’abacu kubera coup d’état! » Ese koko agahinda katewe na 73 kari impamvu gushyigikirana n’Inkotanyi kugeza aho zishenye repubulika yari yararwaniwe?

Birumvikana aha ko bikomye guhagarika umuntu ushaka kwihorera kubera abe bishwe urw’agashinyaguro, ariko ukwihorera kugeza aho guhuma amaso kunyuranye cyane na principe y’ubutabera, ikimenyemenyi ni uko abashatse kwihorera kuri Habyarimana bo ubwabo basa n’ababuze intama n’ibyuma aho FPR ifatiye leta. Ibi bigaragaza ko icyari gikenewe ari enquete yimbitse kandi ikurikiranwa n’urukiko rutabogamye ariyo yagombaga gushyira ku Karubanda ibyerekeye imfu zakurikiye coup d’état ya 73. Gushakira ubwo butabera ku Nkotanyi ikaba ari rimwe mu makosa akomeye yakozwe n’abanyapolitiki bumvaga batyo ibyerekeranye no kurenganurwa kw’ababo.

Gusa aha twakwibaza niba koko nta nzego z »igihugu z’ubutabera zagerageje gucukumbura no gushyira ahagaragara ibyerekeye abanyapolitiki bishwe nyuma 73! Aha dusanga inzego z’ubutabera za leta ya repubulika ya kabiri zitaratereye agati mu ryinyo kuri icyo kibazo, ahubwo ko zakoze ibishoboka kugira ingo icyo kibazo gisesengurwe, bityo abagize uruhare mu mahano babashe gukurikiranwa. Birashoboka koko ko hari abataranyuzwe n’imyanzuro y’imanza zo muri 81 (imanza ziswe « iza Lizinde na Bagenzi be! »), ariko rero kutanyurwa n’imyanzuro y’inkiko ntibyavugaga kujya gushakira ubutabera aho butari (Ku Nkotanyi). Nk’uko rero byagaragajwe n’Inkiko, abanyapolitiki ba « Nduga bishwe n’agatsiko k’abantu bashakaga guhirika Habyarimana (Kanyarengwe, Lizinde, etc.) Ikibazo cyo kumenya abari babari inyuma nticyabashije kujya ahagaragara, gusa leta ya Habyarimana icyo cy’ubutabera nta wavuga ko yanze kugikurikira, hakaba hari hasigaye ahari kujurira ku batari barishimiye icyo iryo tohoza ryari ryaragezeho. Byumvikane ko abashyira Kayibanda mu mubare w’abishwe nyuma ya Coup d’état bigaragara ko ari nk’abantu bashaka gusa gukurura amatiku. Nibyo koko si ibyo kwishimirwa kuba Prezida Kayibanda asa n’uwishwe n’intimba muri 76, aho biboneka ko ugaragara nk’umubyeyi wa repubulika yashengutse cyane umutima nyuma ya coup d’état, ariko iyo si impamvu kuri bamwe yo kwemeza ko yishwe na Habyarimana. Kwemeza ibyo nta rundi rwego byashirwamo, uretse urwego rw’amatiku.

Mu kwanzura, twakomeza kwibaza niba « Muze twishime nshuti » yo muri 73 yaba yari ifite ishingiro! Aha twakwemeza ko yari ifite ishingiro n’ubwo buri wese yaregreta ko amaherezo ya Kayibanda yabaye ariya. Hari abakomeza kujujura ngo abakoze coup détat 73 ninabo bateje amakimbirane yayibanjirije yagaragariye cyane mu mashuri makuru mu Rwanda. Aha byerekana ko ababivuga bagendera ku marangamutima aho kugendera ku ngingo zihamye. Icyo bamwe birengagiza ni uko izo mvururu zitatangiriye mu Rwanda nk’uko babyemezwa, ahubwo ko ibyo byiswe muyaga byakomotse i Burundi kandi bivugwa ko abanyarwanda bari barahahungiye babigizemo uruhare rutari ruto. Kwica abahutu b’i Burundi byabaye intandaro y’amakimbirane ya 72, kubizana kuri Habyarimana aha bikaza mu rwego rwo gutandukira no kugoreka nkana amateka y’u Rwanda. None se ninde wakwemeza ko ibya Kayibanda byo gutukanira na Micombero ku karubanda, byaba byaraturukaga kuri Habyarimana? Ikigaragara ahubwo ni uko muri 73 Kayibanda yari ananiwe cyane (cyangwa se yari yarananijwe), bigera aho akora amakosa menshi muri politiki, cyane cyane ashingiye mu kwigizayo abanyapolitiki bamwe bafatwaga nk’ingwizamurongo (ingwizamurongo kandi ntizafataga urukiga ngo zireke Nduga).

Niba rero Kayibanda yari ananiwe bigeze aho, bikageza aho Habyarimana wafatwaga nk’umwana we afata icyemezo cyo kugarura ituze, aha rwose nta cyari kubuza abanyarwanda kuririmba « Muze twishime Nshuti », kuko byibuze ibi byatumye abanyarwanda bahumeka ituze n’amahoro mu gihe cy’imyaka irenga 15 mbere y’uko Inkotanyi zigarura kidobya! None se Inkotanyi nizigenda abanyarwanda bakaririmba « muze twishime Nshuti », bizabuze politiki gukorwa ngo ni uko hari uburenganzira ku bana ba Kagame bazaba bababajwe bikomeye n’ihanuka ku ngoma ry’umubyeyi wabo? Aba bana nabo bazasabwa kuzirikana ko inyungu z’igihugu ziza ku mwanya wa mbere, kandi ko igikenewe aba ari ubutabera n’amahoro kuri bose. Abanyarwanda bifuza guhumeka ituze, bityo uwabizana wese yabishimirwa, bitabujije ko abaririye mu ntoki za Kagame bazagira nabo uburenganzira bwo gusaba ko hazabaho itohoza ryimbitse ryo kumenya ukuri kose ku byerekeranye n’uwabakamiye. Niba Kagame yarabaye intungane, byazagaragazwa n’ubutabera butabogamye, gusa ikigaragara ubu ni uko ku ngoma ye amahoro n’ubumwe byabaye ingume! Mu gihe umutegetsi adashoboye gutanga icyo abanyarwanda bamwifuzaho, ni ukuvuga ubutabera n’amahoro kuri bose, ikiba gisigaye ni ukwicazwa hasi ubundi abashoboye gukora mu nyungu z’abaturage bakegurirwa imirimo!

La Rédaction, Le Médiateur


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles