INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA YA DEMOKARASI
NATIONAL COUNCIL FOR DEMOCRATIC CHANGE
CONSEIL NATIONAL POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE
UBUTUMIRE
Mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi wa KAMARAMPAKA ku nshuro ya 53, Inama y’Igihugu CNCD yishimiye kubararikira ikiganiro mbwirwaruhame kizabera i Buruseli ku wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2014 (27/09/2014), saa munani z’amanywa.
Aho ikiganiro kizabera muzahamenyeshwa mu minsi iri imbere.
INSANGANYAMATSIKO : CNCD mw’isafari ya Repubulika ya gatatu.
Igihe kirageze ngo Abanyarwanda twiyunge ubwacu kandi twiyunge n’amateka yacu. Igihe kirageze ngo dushikame duhagarike ingoma zikorera udutsiko twihisha inyuma y’amoko n’uturere zireke gukomeza kuducura bufuni na buhoro.
Tuzasangira ijambo n’abayobozi bakurikira :
Ø Ambasaderi Ildephonse MUNYESHYAKA:Amavu n’amavuko n’ishingiro bya Repubulika mu Rwanda. Repubulika ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda.
Ø Jean-Marie HIGIRO : Repubulika ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana.
Ø Eugène NDAHAYO : Repubulika ku ngoma y’Inkotanyi.
Ø Bonaventure UWANYIRIGIRA :Uruhare rw’urubyiruko mu buzima bw’igihugu. Twarukangurira politiki dute?
Ø Jean Baptiste MBERABAHIZI:Ibibazo byo mu karere n’uruhare rwa ba mpatsibihugu.
Ø Jenerali Emmanuel HABYARIMANA:CNCD: Inkomarume mu nzira igana Repubulika ya gatatu. Kuki Repubulika ya gatatu? Isafari CNCD yatangije igeze he?
Muzaze muri benshi murisanga. Hateganijwe umwanya wo kwungurana ibitekerezo.
Contacts
Gén. Emmanuel Habyarimana
Président
Mobile : +41 27065161/+41 79 76 15 570
E-Mail : em.hame@laposte.net
|
Eugène Ndahayo
Secrétaire Général et Porte-parole
Mobile : +33 6 76 758 434
E-Mail : ndahayo_eugene@yahoo.fr
|
|