Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Nka twe twiciwe tugahekurirwa, byatumye turushaho kumenya kubahiriza ubuzima, ntidushaka ko hagira umunyarwanda wongera guhohoterwa . Dr Alexis Habiyaremye.

$
0
0

 

 

 Nka twe twiciwe tugahekurirwa, byatumye turushaho kumenya kubahiriza ubuzima, ntidushaka ko hagira umunyarwanda wongera guhohoterwa . Dr Alexis Habiyaremye.  habiyaremye

Dr Alexis Habiyaremye,

yigisha Sciences Politiques na Economie

muri Université Internationale ya Antalya

 

 Yanitse iminsi …

Nta gitera intimba nko kubuzwa agaciro ka muntu, nta gitera gusuzugurika nko gushyirwa mu buhake. Agaciro ka muntu no kwishyira ukizana bituri muri kamere, ni yo mpamvu tugomba kubiharanira, byaba ngombwa tukabipfira (M.T Cicero, umwanditsi akaba n’umunyapolitiki w’umuromani 105-43 ACN).

1. Amateka arivugira

 Burya koko nta gahora gahanze. Kera tukiri mu mashuli abanza, twakuze buri munsi twumva amakuru kuri radio yerekeranye n’urugomo Gashakabuhake Ian Smith yagiriraga abaturage bo muri Rhodesia (ubu: Zimbabwe), tukabwirwa n’igitutu yaterwaga n’abarwanashyaka baharaniraga kwibohoza ingoma ye y’irondamoko bayobowe na Joshua Nkomo na Robert Mugabe. Uwo Ian Smith yari yarajojobeje bidasanzwe abirabura bo muri icyo gihugu, akavugwa cyane ku buryo hari umunyarwanda wigeze kumwandikaho byendagusetsa ivuga ko ngo uwo gashakabuhake “yanitse iminsi”.[1]

Twakuze kandi dusoma ibitabo by’abanditsi benshi, bagaragaza akarengane kagirirwaga abirabura batuye muri Afrika y’Epfo, birimo “I am not a free man” na “Mine boy” byanditswe na Peter Abrahams wari utuye muri icyo gihugu gikandamiza abantu, akaba yarakomokaga muri Ethiopia. Nta munsi n’umwe wiraga tutumvise amarorerwa ingona P.W. Botha (die Groot Krokodil) yagiriraga umwirabura w’ahongaho wese, maze abanegihugu bagafatwa nk’ingaruzwamuheto, ku butaka bw’abakurambere babo. Ariko na none uko twumvise ayo makuru, nta na rimwe izina ry’abantu nka Kenneth Kaunda cyangwa Samora Machel cyangwa se iry’ibihugu byabo ryavugwaga kuri Radio Rwanda hatibukijwe ko bari “inkwakuzi mu gutera inkunga abarwanashyaka baharanira kubohoza Afrika y’Amajyepfo…”

 Ayo magambo yari yaratwinjiye mu mutwe maze turayakurana, agatuma duhora twibaza niba koko iyo ngoma ya Gashakabuhake kuyirwanya hari aho bizarangirira. Kandi inkeke twari dufite ntizari zishingiye ku busa kubera ko abari ku isonga mu gutera inkunga Gashakabuhake Botha, ari bo Margareth Thatcher na Ronald Reagan, n’ubwo bo batavugwaga muri ayo makuru, bategekaga ibiguhu by’ibihangange ku isi ku buryo kubirwanya kwari nko kwiyahura. Baca umugani mu Kinyarwanda ko “uhagarigikiwe n’ingwe avoma “: aba bayobozi babiri bashyigikiye irondamoko bakoresheje ingufu zose ububasha bari bafite bwabemereraga, maze Gashakabuhake si ukuvoma, abirabura abatoteza nta cyo yikanga. Muribuka nka Reagan ko yakoresheje veto yemererwa n’ububasha bwo kuba ari perezida maze agakumira itegeko rigamije gukomanyiriza ingoma ya Gashakabuhake kandi ryari ryatowe n’abahagarariye rubanda n’abahagarariye za leta ziyunze (both Houses of the Congress). Thatcher we yavugaga ko ba Mandela n’abandi badashaka kwemera ko umuzungu abogeraho uburimiro uko ashatse (ngo kuko abarusha ubwenge akaba afite uburenganzira bwo kubategeka uko yishakiye) ari aba “terrorists”.[2]

Thatcher uwo, ari we witwaga umugore w’icyuma kubera kutava ku izima, nk’uko mubizi yaherekejwe ejobundi, bamwe bamurira bamuha n’ibyubahiro byinshi, abandi bishimira urupfu rwe kubera ibyinshi by’amarorerwa yabakoreye. Reagan we yaramubanjirije, agenda mu cyubahiro cyinshi, ku buryo ahubwo na n’ubu Abanyamerika benshi izina rye baracyaryirahira (ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru wa Amerika cyaramwitiriwe, ndetse hari n’ubwato bunini cyane bugwaho indege z’intambara bwamwitiriwe muri 2001). Inshuti yabo P.W.Botha na yo yarinze isubira ikuzimu yaranze kuva ku izima,igishyigikiye ivangura ry’ amoko (apartheid). N’ubwo yapfuye abirabura baramaze kwibohoza ingoyi yari yarabazirikishije, baramuretse akomeza ibitekerezo bye by’ubugome, akomeza kumanika ibendera ry’irondamoko mu gipangu cye, yanga no kuza gutanga ubuhamya mu nama y’ubwiyunge yari yashyizweho mu 1998. Ashaje na bwo, yagiye ikuzimu mu mahoro mu 2006 asanga abandi bicanyi nta muntu umuhohoteye! Ian Smith, ingoma ye ya Gashakabuhake yararangiye arakomeza aba umudepite mu gihugu, kugeza igihe abuvuyeho asubira mu mirima ye, ayivamo  ku bushake bwe agiye gutura muri Afrika y’Epfo, aho yaguye muri 2007.

Abo bose baharaniye ingoma ikandamiza rubanda,  ububasha bwabo bwararangiye, ntihagira ubihimuriraho. N’ubwo abashyigikiye ingoma ya Gashakabuhake ari benshi, kandi bamwe muri bo bakaba banakiriho batanava ku izima, nyuma y’uko ingengabitekerezo yo kwironda imariye guhinyuka, na ziriya nkwakuzi mu kuyishyigikira zikaba zatashye ikuzimu, umuntu yakwizera ko urwibutso rw’iyo ngoma rugiye burundu nk’ifuni ihezeNta gahora gahanze rero, urugomo rwa Yanitsiminsi n’urwa Botha twumvaga ko rutazashira, abakiri bato n’abazavuka bazajya barusoma mu bitabo by’amateka bibaze niba koko rwarabayeho, bamwe bakeke ko uwabyanditse ahari yaba yarashyizemo amakabyankuru. Ririya kandamizwa, n’ubwo akarengane ryateje na n’ubu kakiriho kandi katazarangira vuba kuva ubu rizabaho mu mateka gusa.

 Ubu iyo umuntu arebye mu mihanda y’i Cape Town, ahabona abazungu bahadabagirira batishisha, abirabura nabo bakahisanzurira nta wongeye kubakumira akibaza ibyahakorerwaga ku ngoma ya Botha niba bitari ubusazi. Ariko kugira ngo uburiganya bw’ivangura ry’amoko buhirikwe, habaye ah’abagabo pe! Iyo umuntu asesekaye i Johannesburg, akareba ubwo bukire bwose Gashakabuhake yari yarikubiye, akabukumiraho abandi benegihugu, yibaza uburyo abirabura bashoboye kwibohoza iriya ngoyi agashoberwa. Habaye ah’intwari nyinshi. Uko ba Steve Biko bitanze, ba Walter Sisulu, ba Oliver Tambo, ba Tutu, Winnie Madikizela n’abandi benshi, hamwe na za nkwakuzi zabateye inkunga si ngombwa kubisubiramo.

Gusa n’ubwo ingoma ye itakiganje muri Afrika y’epho, Gashakabuhake we ntaho yagiye kandi afite amasura menshi. Umugabo Pyrrhus ni we wigeze kuvuga ko yagowe kurusha abandi kuko ingabo yarwanaga nazo, uko yazitsindaga yabonaga ababisha bohereje izindi zirutaho. Nuko aza kuvuga ati nagowe kurusha cya gihangange cyarwanye n’ ikiyoka cy’imitwe myinshi cyacibwaga umutwe umwe kigashibuka indi ibiri (Hydra). Urwanya amatwara ya Gashakabuhake na we aba asa n’urwana n’icyo gikoko,  agira ngo ubwironde n’ubwikanyize buratsinzwe, yaba atari yahumbya agasanga bwahawe intebe ahandi.

2. Ingoma y’irondakoko yahinyuwe muri Afrika y’Epfo n’ahandi henshi ubu yarimakajwe mu Rwanda.

Ubu abavukarwanda baniganywe ijambo mu gihugu cyabo bagahohoterwa, bagakonwa, bakarandurirwa ibihingwa, bakabuzwa kwiga mu cyayenge, ariko kubera gukangwa no guhozwaho amaso y’intasi z’agatsiko (LDF), ntibatinyuka no kuvuga ikibari ku mutima ngo baticwa. Ubwo rero nta watinya kuvuga ko ingoyi ibaziritse ifite ibimenyetso byinshi biranga ingoma ya Gashakabuhake. Kimwe mu byatumaga abazungu muri Afrika y’amajyepfo bashyigikira iyo ngoma, kwari ugushaka kwikubira ibyiza by’igihugu n’umutungo wacyo. Ukwikubira ubu ni ko kuranga u Rwanda. Aho umuntu ageze hose muri Afrika, yumva barata u Rwanda ngo rwarakize, ngo Kagame yazanya amajyambere adasanzwe, ariko mu by’ukuri twe tuhatuye tuhazi neza, tuzi uburyo  ubwo bukire buratwa ku isi hose bwikanyijwe n’agatsiko gato, twe tukaba dusigaye twizirika umukanda wa buri gihe, kuko na kenshi imyaka twateye baza kuyirandura ku ngufu ngo hahingwe imyaka Kagame ashaka. Ayo ni yo majyambere batuzaniye. Kagame aherutse kunyura i Harvard, muri ya kaminuza izwiho ko yigwamo n’abahanga (Ivy Ligue), avugira imbere y’abanyeshuli bari aho ati “u Rwanda rurakize rwose hari n’ubukire bw’amabuye y’agaciro natwe ubwacu tutari tuzi ko dufite”. Ariko twe tuzi aho ayo mabuye y’agaciro ava, duheruka twohereza abana bacu ku rugamba bajya guhotora abaturiye ibyo bisimu. Ayo mabuye si twe akijije ahubwo twebwe araduhekuye. Uhubwo icyo tubona ni uko abana bacu tutakibabonera n’amafranga y’ishuli, kandi na bo bakaba basigaye biga mu mashuli ameze nk’inganda z’urujijisho, aho barinda barangiza kaminuza batazi no kwandika ikinyarwanda.

Dore ikindi kigaragaza ko iyi ngoma yikubira ibyiza nk’iya ba Botha: mu mpanvu abirondoraga ku ngoma ya Gashakabuhake bashyiraga imbere ngo bumvikanishe ko ubukire bikwijeho babukwiye nta karengane karimo ku babuvukijwe, bemezaga ko burya abazungu bafite ubwenge n’ubushobozi bw’ikirenga abirabura badashobora kugira. Bakanemeza ko abirabura ari abanebwe, bakena kuko badashaka gukora, bakanavuga ko ari na yo mpamvu bidatangaje ko umuzungu yiharira imyanya yose y’ubutegetsi kuko bayihaye umwirabura byose yabizambya. None mu Rwanda iyo umuntu yibajije impamvu Agatsiko kamwe ari ko kiharira imyanya y’ubutegetsi, asubizwa ko ngo abayifite bayibonye kubera ubutwari n’ubumanzi barusha abandi, ko bakoze za interviews bakazitsinda , ko nta vangura ririmo ! Abaniganwe ijambo bivugwa ko ari ukubera ko badashoboye cyangwa bakaba bafite ibitekerezo bitanoze. Ubwo bumanzi buba mu Gatsiko kamwe k’abiyita “Umuryango” bunyibukije na none ubwishongore bw’ abandi bantu biyitaga imanzi (Patricii) twabwiwe twiga ikibonezamvugo cy’ururimi rw’Abaromani, aho abo ba Patricii bishongoraga cyane bavuga ko ari bo bonyine bavukiye ingoma. Umunsi umugaba w’ingabo (consul) L. Genucius wakomokaga muri rubanda (plebs) yayoboye igitero akagira ibyago akagwa mu mutego w’umwanzi, aho kubabazwa n’uko ingabo zabo zaneshejwe bariyamiriye bati “ngaho (abaturage) nibagende batore abagaba muri rubanda ubwiru bwo kuragurira ibitero babuhe bariya bateramwaku, maze bibonere ishyano rizagwirira igihugu…”[3]

Ibi biragaragaza ko udutsiko dutsimbaraye ku butegetsi, aho turi hose dushaka kubwikubira n’ibyiza by’igihugu, buri gihe duhimba impanvu zo kugerageza kumvikanisha ko dufite ubumanzi abandi badafite. Abagereki bajya guhimba ijambo bise aristokratia, na bo ni ibyo bari bagamije bavuga ngo abaruta abandi ni bo bakwiye gutegeka, abandi bakaba abo kubahiriza gusa.[4] Iyo ngoma yihariwe n’izo mfura z’abaromani rero ntibyayibujije kurangira, ubutegetsi bakemera kubusaranganya na rubanda. Kandi abagaba b’ingabo baturuka muri rubanda, baje kugaragaza ubutwari buhesheje ishema igihugu cyose, nk’ubwagaragajwe na C.Marius, igihe yatsindaga ibitero bikomeye by’ababisha baturutse mu majyaruguru bayogozaga ibintu, maze ubutwari bwe bugatuma igihugu cye kigira agahenge. Ingoma ya gikolonize muri Afrika nayo yaje guhinyurwa no gusezererwa (n’ubwo abari barayimitse bashatse ubundi buryo bwo gukomeza kudukandamiza no kudusahura), ku buryo ubungubu nta muntu wakongera kwihandagaza ngo avugire mu ruhame ko ashyigikiye ko abakolonize bagaruka ngo badutegeke kubera ko ngo baturusha ubwenge. Amategeko avutsa abirabura uburenganzira bwabo yabagaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Jim Crow laws) yarasezerwe n’ubwo atakuyeho urugomo rwose abazungu batava ku izima muri icyo gihugu na n’ubu bakomeje kugirira udasa na bo.

Mu Rwanda rero Kagame we akomeje “guhiga yanika iminsi”, ngo ubupfura bwe n’ubumanzi buzamugumisha ku ngoma ubuziraherezo. Ian Smith se we yari yaranitse mike? Icyatumye ziriya ngoma zindi z’ubwironde zisezererwa ni uko hahagurutse abantu b’intwari bakazamagana, bakerekana ibinyoma byazo, bakanatinyura rubanda kuzamagana. Siniriwe mbibutsa uko ubukolonize bwarwanyijwe, sinasubira mu bigwi bya ba Nzinga, Shaka, Nkrumah, Franz Fanon, Kenyatta, Amilcar Cabral, Lumumba n’abandi namwe mwese muzi ngo mbibonere umwanya. Uko Gashakabuhake yarekuye ingoma muri Namibiya no muri Afrika y’Epfo, Mandela agakurwa mu buroko, byo bibaye ejobundi abenshi muri mwe mureba, muracyabyibuka, kandi hejuru aha nibukije muri make ko habaye ah’intwari zitanze. Uko umutegarugori Rosa Parks yanze kwemera agasuzuguro k’ivanguramoko muri Amerika, akabera abandi urugero mu gutangira imigambi yo kurwanya amategeko abakandamiza yagenderwagaho, na byo mushobora kuba mubyibuka. Ingoma mbi rero nta na rimwe yikuyeho abantu badahagurutse ngo bayamagane.

Ikindi cyatumye izo ngoma zigera aho zigahirima n’ubwo abari baziyoboye n’abari bazishyigikiye bazitsimbarayeho cyane bakazirwanirira nta cyo basize inyuma, ni uko ikinyoma zari zishingiyeho cyaje kugaragara, kuko kitashoboraga kubeshywa abantu iteka. Ikinyoma cy’ubukolonize cyatahutse mu ntambara ya kabiri y’isi, aho abari badukandamije bashatse kujyana abasirikari b’abirabura ku rugamba rw’i Burayi ngo babafashe gutsinda umwanzi. Abo birabura bageze i Burayi baje kurwanya abadage, babonye umusirikari w’umuzungu wari warabajojobeje nawe yicwa nk’isazi ku rugamba kandi yari yarigize ikigirwamana muri Afrika batahura ikinyoma. Aho batahiye iwabo muri Afrika intambara irangiye rero babwiye bene wabo bati “ba bantu bigize akari aha kajya he, iwabo i Burayi na bo barahatesekera bigacika, si ibimana nibareke kudukandamiza”.

Ikinyoma kidukandamije rero natwe i Rwanda, ni uko abayobozi ba kariya Gatsiko kagundiriye ubutegetsi na bo bigize nk’ibigirwamana kubera ko bahagarikiwe n’ingwe. Kubera inyenyeri biyujuje ku ntugu barica bagakiza ukagira ngo nabo bakoze mu cyuma nka Thatcher. Erega n’icyuma ni hahandi umugese ugera aho ukagishegesha! Nta gahora gahanze rero na twe tugomba gushiruka ubwoba ikinyoma tukacyambika ubusa. Bariya bantu badukanyaga buri munsi bakatubuza ihumekero, tugomba guhaguruka tukagaragaza ko atari ibimana, kandi ko badashobora kuzatura nk’umusozi. Ntimwabonye se ejobundi umwe muri bo wari warigize indakorwa, yumva ko Kivu yose ari we ugomba kuyitegeka, none akaba yarageze imbere y’ubutabera ati “uretse ikinyarwanda cyo mu Kinigi, nta rundi rurimi nashobora gukoresha mu kuburana”! Ubwo se mbere y’uko afatwa, ko yari yarigwijeho amapeti nk’ay’umwami, yumvaga gutegeka miliyoni z’abanyekongo batazi ikinyarwanda azabishobora ate ? Bariya bandi rero nabo bigize ibigirwamana, nibamenye ko iminsi itababarira, kabone n’ubwo baba baranitse ingana ite, ukuri kwabo kugiye kumurikwa kuko uguhagarikirwa n’ingwe ntibakurusha Botha, Smith, Bokasa, Mobutu, Saddam Hussein n’abandi.

 

 3. Inkubiri y’impinduramatwara, ngiyi isingiriye u Rwanda !

people_don%27t_know_ir_true_power._Img01

Iwacu mu Rwanda rero, na twe igihe cyo guhaguruka kirageze, tukagaragaza ko turambiwe ubwicanyi n’agasuzuguro gakorerwa umunyarwanda uwo ari we wese, tukemeza kandi ko nta na rimwe dushobora kuzongera kubyihanganira. Nk’uko amagambo y’uriya muromani Cicero abanjirije iyi nyandiko abivuga, kuba mu bucakara birutwa no gupfa duharanira ko Ishema ryacu tutaryamburwa. Ubwo ariko mu guharanira ubwo burenganzira bwacu, tukabikora mu ituze, tutagombye kugira uwo duhutaza nkana kuko tugomba kuba intangarugero mu kubahiriza ubuzima bw’umunyarwanda n’uburenganzira bwe, bityo buri wese akabona ko amatwara mashya Ishema ry’abanyarwanda ryifuza gusesekaza mu gihugu azamurutira kure ipfunwe ahorana n’ikinyoma bamuzirikishije gituma adatinyuka kuvuga ikimuri ku mutima. Byaba biteye isoni, ukurikije uburyo abakolonize na ba Gashakabuhake badukandamije batuziza ko turi abirabura kubona natwe abirabura dukandamiza abandi. Iyo ukandamije umwirabura, cyangwa ikindi kiremwa muntu icyo ari cyo cyose uba wikururiye umuvumo n’agasuzuguro. Tugomba no kwiyibutsa ko kuba abazungu bubahana hagati yabo bigomba kutuburira: iyo dukandamizanya, baradukwena ndetse akenshi akaba ari na byo baheraho batubuza ituze banadusahura mu cyayenge umutungo dufite. Amategeko atubuza ihumekero rero tugomba kuyasezerera burundu kuko amategeko abereyeho kunoza imibereho n’imibanire y’abaturarwanda, si abantu babereyeho amategeko.

Iyi rero ni imwe mu mpamvu nyinshi zatumye tubona ko ibitekerezo Padiri Thomasi Nahimana, na bagenzi be bafatanyije kugaragaza imigambi yo kugarurira abanyarwanda ishema, ari ibyo gushyigikirwa na twese. Twebwe ndetse tubona Ishema atari ishyaka nk’aya yandi asanzwe aharanira kujya ku butegetsi, tukumva ahubwo ko ari ihuriro ry’abantu bose bifuza ko guhohoterwa no kuniganwa ijambo mu gihugu cyacu bikwiye kurangira, ubwikanyize bwa bamwe bugahoshwa, kuko ububasha n’ubwisanzure (sovereignty) bw’abanyarwanda atari Agatsiko kabutanga ahubwo buvukanwa na buri wese. Kariya Gatsiko karabushimuse ahubwo abanyarwanda bagomba kugasaba ko kabasubiza uburenganzira bwabo, ko kandi atari ibyo kwingingira uwabubanyanganyije. Ariko na none icyagaragaye mu mateka, ni uko ingoma mbi y’agatsiko kamwe iyo ihiritswe n’akandi gatsiko gakoresheje ingufu, abaturage atari bo bihagurukiye ngo bayivaneho, ni hahandi ako gatsiko gashya na ko gashyiraho indi yako, maze ingoma mbi zigasimburana.

 Ibyo rero ni byo Padiri Thomas na bagenzi be bo mu Ishema ry’u Rwanda bagaragaje ko bidakwiye kubaho ahubwo ko ingoma mbi igomba gukurwaho n’abanyarwanda twese dufatanyije kugira ngo dushyireho ubutegetsi butunogeye, budashingiye ku kandi gatsiko cyangwa ku zindi nyungu za bamwe. Abanyarwanda rero bakwiye gutangira kumva ko ingoma zibakandamiza zigomba kujya mu mateka, guhera ubu hakajyaho inziza ibaboneye. Iyo ibanogeye izajyaho ariko ari uko bahagurukiye icyarimwe bakavuga bati ibi bibi turabirambiwe, nibiveho twishyirireho ubutegetsi budukwiye. None se, ubutegetsi budukona, bukaturandurira imyaka, bukadukenesha, bukabuza abana bacu kujijuka, bukaduhozaho ijisho rya local defense ngo tutinyagambura, dutegereje iki ngo twumve ko bugamije kuturimbura? Ni yo mpamvu umuntu wese wifuza igihugu kimunogeye agomba kugira uruhare mu kugihindura, akagira n’ijambo mu gushyiraho imitegekere yacyo mishya. Ibi bikaba bivuga ko ubutegetsi bunogeye u Rwanda buzashoboka ari uko abantu b’ingeri zose bashirutse ubwoba bakishyira hamwe bagasaba ko ibintu bihinduka.

Ikindi twifuza kugaragaza cyane muri iyi nyandiko ni uko ikandamiza, ryaba iri ribera mu Rwanda cyangwa iryaberaga muri Rhodesia na Afrika y’Epfo mbere, ribangamira bose, ndetse n’ababonwaho ko ari bo rishyize ku ibere. Ahubwo n’abari mu gatsiko ubwabo rihora ribahangayikishije kuko buri gihe baba bibaza niba umunsi ubutegetsi batakibufite abakandamijwe batazabihimuriraho. Ibyo akenshi bikaba ari byo bituma bahora bakora ibishoboka byose ngo bahore babugundiriye. Hari n’abandi benshi banga kwifatanya n’Agatsiko kandi ko gashaka kubakundwakaza, kuko umutimanama wabo ubasaba kuba inyangamugayo. Urugero rw’ibyo ni  nka Yanitse iminsi : yari afite umwana w’umuhungu umwe rukumbi, ariko aho kugira ngo ashyigikire amafuti ya se, yahisemo kumuta yigira mu bwongereza, kuko we yari ashyigikiye ko abenegihugu batakomeza guhohoterwa no kugirwa ingaruzwamuheto iwabo. Ingoma ya Gashakabuhake muri Afrika y’epfo na yo hari abazungu benshi bayirwanyije kandi imigambi yari ifite yari iyo guharanira ko ari bo bahozwa imbere. Hari benshi mu bo yashyize ku ibere rero bayanze, kuko umutimanama wabo wabumvishije ko kuriganya ikiremwa muntu ukakivutsa imigisha nta maronko ashobora kuvamo. No mu kurwanya ivanguramoko muri Amerika, abazungu babigizemo uruhare rukomeye n’ubwo bo batakandamizwaga.

 Gushaka ubutegetsi budahohotera umunyarwanda rero ntibireba abakandamijwe gusa, bireba buri wese wifuza kuba mu gihugu kiboneye. Igishimishije mu kwamagana ubwikanyize bw’agatsiko mu Rwanda ni uko na ho hari benshi b’inyangamugayo, banze kuba mpemukendamuke, bagakurikira umutimanama wabo ubabwira ko batakwishimira gushyigikira ubutegetsi buniga rubanda, kabone n’ubwo bo ku giti cyabo bwaba butabibasiye. Abenshi muri mwe mwaba mwarabonye ubuhamya bwatanzwe n’umutegarugori witwa Uwizeye Kansiime, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, wiyemeje guharanira ukuri akemera no kubizira, kandi yarashoboraga kwinumira, ndetse akaba yanarashoboraga no kwishakira umwanya mu Gatsiko nawe akakabamo kuko yabaye i Buganda kimwe na benshi mu bakarimo. Ariko yahisemo kwitangira kubohoza abanyarwanda, yiyemeza gushyira ikinyoma cy’Agatsiko ku gasi. Ibitekerezo nk’ibyo rero by’abantu bashira ubwoba ni byo bizahesha u Rwanda Ishema. Ubuzima bw’umwana w’umunyarwanda, ndetse n’umuturarwanda uwo ari wewese, bugomba kugirwa indahangarwa (sacro sanctus). Guhohoterwa no gucecekeshwa bigacika burundu mu Rwanda. Uhohoteye umwana w’umunyarwanda, yaba uw’umututsi, uw’umuhutu, uw’umutwa, uw’umwarabu cyangwa se uw’umuhindi n’umushinwa uba mu Rwanda, akabiryozwa n’amategeko. Nka twe twiciwe tugahekurirwa, byatumye turushaho kumenya kubahiriza ubuzima, ntidushaka ko hagira umunyarwanda wongera guhohoterwa cyangwa koherezwa muri Kongo guhohotera abahatuye no kuyogoza igihugu cyabo.

 Buri wese mu Rwanda rero akwiye kureba urugero rw’uyu mutegarugori, na we agashiruka ubwoba agaharanira ko iriya ngoma y’uburiganya yavaho, ariko ntisimbuzwe n’ubundi buriganya ahubwo igasimburwa n’ubutegetsi buboneye abaturarwanda bose. U Rwanda rukaba igihugu umuntu wese agendamo nta cyo yishisha. Bariya bategetsi rero nabo bakomeje kubugundira bagombye kumva ko icyo twifuza atari ukubihimuriraho. Bibaye ibyo kwihimura nta cyo twaba tubarushije. Ubutegetsi bunogeye u Rwanda dushaka ahubwo na bo buzabakiza imihangayiko bashobora kuba bahorana ngo none nitubuvaho tuzamera dute? Niba Botha yararetswe agasaza mu ituze n’ibyo yakoze byose, Ian Smith akarinda asaza nta we umwendereje, simbona impamvu twe mu Rwanda tutazana ayo matwara, byaba ngombwa ahubwo tukanayahindura umuco, tugahumuriza abashyigikiye ukwikanyiza bakabireka, bakumva ko ubwikanyize na bo ubwabo bwababereye ingoyi kandi nta mpamvu yo kubukomeza nk’uko urugero rw’ Afrika y’Epfo rubyerekana.

 Isomo rindi dukwiye gukura kuri bariya bantu bashyigikiye ivangura ry’amoko muri Afrika, bakaba bose barashyinguwe mu ituze kandi barakoze amarorerwa, ni uko ibikorwa by’abantu bitaboneka kimwe kuri buri wese kandi ko kwibwira ko ukuri umuntu abona azakumvisha abandi bose ari intego iruhije gosohoza. Iyo biba byashobokaga, ibyo Thatcher yagiriye bene wabo akabajujubya ubu aba yarabibajijwe. Yigendeye nta muntu umukozeho. Iby’abo Bush na Blair bicishije muri Iraq ku butiriganya, ubu baba baratangiye kubibazwa kuko ubu byagaragajwe ko Bush yacuze umugambi wo gushoza intambara ya petrol ku bwende. Abo nabo bazarinda bisazira ku ituze nta we ubatunze n’urutoki. Kugira rero ngo hano iwacu i Rwanda tuzatere imbere, tugomba kwiyibutsa ko urugomo rw’iyi si rwose nta washobora kururandura ngo arumare. Ahubwo  icyo tugomba guharanira ni uko nta muntu wongera guhohotera abandi duhereye ubungubu. Niba Abadage n’Abafransa ubu bafatanya bikaba byarabateje imbere, n’intambara zose barwanye z’urudaca, twebwe kuki umujinya no gushaka kwihimura byakomeza kutuzitira no kuduheza mu butindi? N’ubwo twifuza ko abicanyi bose bashyikirizwa ubutabera bw’ukuri, tugomba kuzirikana ko n’ubwiyunge twifuza akenshi buzajya budusaba kurenzaho. Abere si bo biyunga kuko nta kibi kiba kibatandukanya. Hiyunga abahemukiranye, bakiyunga kuko bemeye ko ibibi bibatanya uko byaba bimeze kose bitakagombye kubavutsa ibyiza byinshi bashobora kugeraho baramutse bongeye guhuza inama bagafatanya. Ibi ntibivuga ko ubutabera butagomba gukurikirana abanyabyaha n’abicanyi bushoboye gushyikira, ahubwo bivuga ko umuco wo gushaka kwihorera ku bibi byose byakozwe tugomba kuwutekerezaho tukareba niba utatudindiza. Bitabaye ibyo twazasanga twaragarutse ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, wamaze ubwami bwe bwose mu kwihorera.

Ngaho rero bana b’u Rwanda nimushiruke ubwoba, igihe cyo kwanga gukandamirizwa mu gihugu cyanyu kirageze.

Dr Alexis Habiyaremye.

 



[1] Uburyo iri zina ry’uyu muzungu risomwa mu kinyarwanda n’iriya byendagusetsa bivugitse kimwe.

[2] Ikindi Thatcher azwiho ni ukuba yarashyigikiye Saddam Hussein wa Iraq. akanamufasha kubona intwaro za kirimbuzi yicishije aba kurds batuye mu majyaruguru y’icyo gihugu.

[3]Lat. «Irent, crearent consules ex plebe, transferrent auspicia quo nefas est…». Titus Livius, Ab Urbe Condita Libri CXLII, Liber VII.

[4] Ijambo ry’ikigereki aristokratia rivuga ubutegetsi bw’abaruta abandi riva ku magambo aristos (αριστος =abaruta abandi) na kratein (κρατεν = gutegeka).

Source: Leprophete.org

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles