Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Mu Rganda ngo hasohorse itejyeko gyangiza, rihuhura, rinogonora ikinyarganda! (F. Nzeyimana)

$
0
0

 

Ikinyarwanda kiribasiwe muri ibi bihe, ariko wagira ngo harimo n’icyo umuntu yakwita SABOTTAGE! Nawe se inama yemeza ibizasohoka mw’igazeti ya Leta ni iy’aba ministre. Muri iyo nama, Ministre w’uburezi ni Dr.BIRUTA, ikinyarwanda avuga ntaho gihuriye n’ariya MAHOMVU yemejwe muri iriya GAZETI ya Leta. Twavuga ko byemejwe yarangaye?! Ikindi gitangaje n’uko bisa n’aho uwabiteguye ari UMUNYAMULENGE! Ese mama, mu Rwanda, batanze akazi kugeza n’ubwo baha abanyamahanga ngo abe aribo bategura n’ibirebana n’imyandikire n’imivugire y’ururimi rw’ikinyarwanda? Abategetsi b’u Rwanda mu nzego zinyuranye ubanza bafite ikindi kintu kibarangaje, gituma bahuzagurika! 

 
Ejobundi Minisitiri w’ubuzima yafatiye icyemezo cyo guha akato abanyamahanga bakomotse muri Leta zunze ubumwe na Amerika na Espanye kuri TWITA! Nyuma y’iminsi itatu, ashinjwa n’umukuriye ko AFATA IBYEMEZO VUBA AGATECYEREZA NYUMA! Nyuma y’ibyo, nabonye Minista yarisubiyeho asesa icyemezo yari yafashe(kuri TWITA) anasaba imbabazi!
 
Ntibibyabereye isomo aba batuyoboye ngo babanze gutecyereza icyakorwa kibereye kandi kidahungabanya imyumvire ya benshi, baraje bafunze ikiganiro cya BBC GAHUZA ngo nuko BBC2 yasohoye Filimi ipfobya jenoside. Ntibyananyuze mu nzego zateganyijwe n’amategeko ngo byibuze byumvikane ko nta nzego zasimbutswe!Icyari gufungwa ni ibiganiro byo mu cyongereza kuko n’ubusanzwe iyo filimi iri mucyongereza, ariko rero umugani twize mu gifaransa wa LE LOUP ET L’AGNEAU urisobanura neza(…)niba atari wowe ni so cyangwa mukuru wawe….!
 
Abasenateri nabo ntibatanzwe mw’ihuzagurika; mu kwezi gushize, barikoze bati Perezida wa SENA, Dr. NTAWUKURIRYAYO J.Damaseni turamushinja amakosa arindwi harimo kunywera miriyoni 2, kwitabira inama zikorwa mw’ibanga, gufata ibyemnezo ntawe agishije inama,…! 
 
Ibi byemezo byashoboraga kumwirukanisha mu nteko, ndetse akanakurikiranwa mu nkiko, nyamara, Senateri Tito Rutaremara ejo bundi kuri Radiyo imwe yo muri Kigali yemeje ko amafaranga yari « yanywerewe » yasubijwe bityo bikaba bitatuma Senateri Ntawukuriryayo akurikiranwa….! Niba Senateri asubije ayo yanywereye ntakurikiranwe, byumvikane ko na Meya, Gitifu, …buri wese nazajya akoramo bamugenzura bakayabura, azajya afata akanya ayashake ayasubizemo imirimo ikomeze…! 
 
Tugarutse na none kw’ihagarikwa ry’ibiganiro bya BBC GAHUZA, Ministri w’ubutabera Johnston BUSINGYE, yatangaje ko ikibazo cy’ihagarikwa rya BBC GAHUZA kitamureba ko kireba RURA yayihagaritse! Ego ko rero….! Niba se RURA itakurikije amategeko, ushinzwe kwibutsa inzego za Leta ko amategeko agomba kwubahiriza ninde wundi utari Ministri w’ubutabera?!
 
Niba hatarimo kwanga kwishyira mu bibazo, bikabatera guhuriza ku kintu kimwe gifatika, abatuyoboye bashobora kuba bahuzagurika mu gufata ibyemezo bivuguruzanya cyangwa bigaragaza intege ncye kimwe n’uko baba barimo ababavangira ku bushake.
__._,_.___
 

Envoyé par : nzeyifreddy@yahoo.com


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles