La Grenouille qui veut se faire aussi grosse que le Boeuf
Une Grenouille vit un Boeuf
Qui lui sembla de belle taille.
Elle, qui n’était pas grosse en tout comme un oeuf,
Envieuse, s’étend, et s’enfle, et se travaille,
Pour égaler l’animal en grosseur,
Disant : « Regardez bien, ma soeur ;
Est-ce assez ? dites-moi ; n’y suis-je point encore ?
- Nenni. – M’y voici donc ? – Point du tout. – M’y voilà ?
- Vous n’en approchez point. « La chétive pécore
S’enfla si bien qu’elle creva.
Le monde est plein de gens qui ne sont pas plus sages :
Tout bourgeois veut bâtir comme les grands seigneurs,
Tout petit prince a des ambassadeurs,
Tout marquis veut avoir des pages.
*********************Moralité?…
RWANDA : Kurwanya ubukene si ugukona Abahutu ! Dr Alexis Habiyaremye.
- Publié le mercredi 24 avril 2013 13:34
Lee Kuan Yew, Ministre w’Intebe wa Singapore (1959-1990)
Ese koko u Rwanda ni Singapore ya Afrika?
1. Kwisumbukuruza
Kera u Rwanda rutari rwaterwa na FPR Inkotanyi ngo ruzemo umwiryane n’amarorerwa yaruhekuye, twahoraga twumva batubwira ngo igihugu cyacu ni Ubusuwisi bwo muri Afrika. Ngo mu Busuwisi haba imisozi n’ibiyaga nk’iby’iwacu,hakaba amahoro n’ituze nk’iby’iwacu. Kubera ko mu Rwanda rero hatanaba n’imbeho nk’iyo abasuwisi bagira mu mezi y’itumba n’urugaryi, baravugaga ngo ni gihugu kigira “printemps perpetuel” tukumva ko dufite icyo turusha Abasuwisi.
Abatajya i Zurich rero babeshywa byinshi, aho tugiriye umwanya wo gukandagira mu Busuwisi twasanze n’imisozi y’aho idasa n’iyacu, dusanga imigi yabo yubatse akashashe, bafite imihanda ya nyabagendwa ihuza imigi yabo yose ndetse n’inzira za Gariyamoshi, ugereranyije n’ubutaka bafite mu Busuwisi ni ho ziganje kurusha ibindi bihugu byose by’i Burayi, kabone n’ibidafite imisozi ihanamye.
Figure 1: Ikibuga cy’indege cya Zurich, mu Busuwisi
Mu gihe ibibuga by’indege by’aho indege zihasesekara buri munota, imigi yose ikaba igenderana ku buryo bwihuse(figure 1), iwacu i Rwanda muri icyo gihe, kuva I Kigali ugiye I Cyangugu, umuntu yazindukaga mu museke kugira ngo ajye kugerayo bwije, rimwe na rimwe ahubwo akarara mu nzira atagezeyo. Uko kwigereranya rero kw’u Rwanda n’Ubusuwisi, abenshi bavuga ko ari imwe mu mpamvu impunzi z’abanyarwanda babaga mu Buganda baruteye muri 1990 ! Ariko ubu iyo wumvise uburyo Kagame avuga ko yasanze u Rwanda rwari rumeze, ibihari byose akavuga ko ari we wabyubatse, wibaza niba koko mu by’ukuri hari ishingiro na busa bifite kwisumbukuruza ukagereranya utuntu duto n’ibinini, umugani w’umuhanzi.
Gusa rero Agatsiko ka Kagame kafashe u Rwanda kakaruhinduramo nk’imali yako bwite, uko kwigereranya n’abo batareshya karagukomeje. Mwese muzi ko imwe mu mpamvu Abanyamerika n’abandi bafashije Kagame bavuga ko bamwemera n’ubwo imitegekere ye bayikemanga, ngo ari uko yazanye amajyambere cyane, ku buryo u Rwanda rutakiri Ubusuwisi ahubwo noneho rwabaye Singapore yo muri Afrika.
Niba ukwigereranya na Singapore bivuga ko amajyambere n’imitegekere by’u Rwanda bigenda bishaka gusa n’ibyo muri uwo mujyi (kugira ngo tutarenganya Kagame reka dufate Kigali gusa abe ari yo tugereranya kuko na Singapore ari umugi umwe atari igihugu kinini), twari dukwiye kongera kwibaza niba tutagereranya ibitagereranywa! Kuvuga ko Kigali yabaye Singapore yo muri Afrika, uretse ubushyuhe bukabije bubayo bubuza umuntu guhumeka, mu bindi byose bafite Kigali iramutse ifite na kimwe cya cumi cyabyo byatuma abatuye Singapore bayita bakirukira I Rwanda bifuza climat yacu ifutse.
Figure 2: Singapore Parliament + CBD skyline
2.Kwigamba ibinyoma ngo Agatsiko kabone impamvu yo kugundira ubutegetsi.
Icyo Kagame n’Agatsiko bakwiye kwibuka ni uko Singapore yatejwe imbere ikava mu bukene ikagera ku cyiciro cy’ibihugu bikize mu gihe cy’imyaka mirongo itatu 30 gusa. Singapore yabonye ubwigenge muri 1965, muri 1995 yari imaze kuba igihugu kizwiho gutera imbere no kongera ubukungu cyane. Kuva Kagame yafata ubutegetsi muri 1994 ubu hagiye gushira imyaka 19. Ibijya gushya birashyuha ikizabyara Singapore ntikiyoborwa nk’uko u Rwanda ruyobowe!
Mbere na mbere Singapore yazamuwe no kuyoborwa neza, kujijuka kw’abaturage, amategeko n’ubutabera bidakandamiza rubanda no kumenya gukorana neza n’abashoramali b’abanyamahanga.
Icya kabiri, Lee Kuan Yew n’ubwo nawe avugwaho kuba atarahaye abaturage urubuga ruhagije rwo kumuvuguruza, ubutegetsi bwe nta muntu bwigeze buhohotera akageni Kagame yahinduye Abanyarwanda. Lee Kuan Yew ntiyigeze ashoza intambara mu bihugu baturanye, ntiyigeze ajya gusahura umutungo wa Malaysia, Indonesia cyangwa Brunei, kandi bizwi ko ibyo bihugu bifite petroli we atari afite.
Icya gatatu, kiriya gihugu cyazamutse kubera ko cyimirije imbere ibikorwa remezo (infrastructures) bifitiye abaturage benshi akamaro bikanabafasha kuzamuka, aho gushyira imbere amatwara yo gutuma Agatsiko gato gashobora kwigwizaho ubukire mu mwanya muto (simvuze ko muri Singapore nta bantu bigwijeho umutungo). Kigali rero isa na Singapore mu nzozi za Kagame gusa. Nk’uko mureba kuri iki gishushanyo bajya berekana (Figure 3: Kigali city masterplan-2020), Agatsiko kizeye kumvisha amahanga ko kagomba kugundira ubutegetsi kugira ngo u Rwanda (nako Kigali)ruzagere ubwo rusa n’ibihugu bikize.
Figure 3: Uko agatsiko kabona Kigali, n’uburyo kifuza kuyereka amahanga(source: sharerwanda.com)
Ukuri kugaragarira bose ni uko u Rwanda rukiri igihugu gikennye cyane, rurimo abantu bacyicwa n’inzara: si Ubusuwisi, si Singapore. N’iyo Kigali biyemeje kugira ikirezi, amashanyarazi ngo abura buri minota itanu, yaba yabonetse ngo bamwe bakayabona ari uko abandi bayafungiwe! Uturere tw’u Rwanda twinshi turacyari mu bwigunge kubera ko nta mihanda, nta mashanyarazi, nta bitaro, nta mashuli, nta mazi meza. Kuba umujyi wa Kigali ukomeje kwubakwamo amazu y’abakire, na byo nta wabihakana ashaka kuvugisha ukuri kandi ni byiza (reba ifoto yerekana amazu mashya yubatswe i Kigali, figure 4).
Figure 4: Amazu mashya mu mugi wa Kigali( source: ds-lands.com)
Amazu y’abakire ariko si yo bukire bw’igihugu, si na yo azatuma u rwanda rusa na Singapore.
3.Invugo siyo ngiro
Mu ntego Kagame yavuze ko yihaye ashaka kugeza ku Rwanda (Vision 2020) avuga ko ashaka kuvana Abanyarwanda ku isuka, ngo ubukungu bw’u Rwanda bugashingira ku bumenyi n’ubuhanga (knowledge economy). Aramutse afite n’amatwara yo kugeza iyi migambi myiza Banyarwanda bose, ntawayinenga. Ni nayo mpamvu iyo abibeshye abanyamahanga bamurata ngo dore Perezida ureba kure!! Ariko aho kugira ngo ashore umutungo w’igihugu mu kwigisha urubyiruko ngo rugire ubwo buhanga avuga ko ashaka ko buzaba umusingi w’ubukungu bw’igihugu, arabakomanyiriza mu mashuli ngo hige abana b’Agatsiko bonyine aba rubanda bige muri yayandi abakosha akanabuzuzamo urujijo. Ubwo se yibwira ko knowledge economy igerwaho ari uko intiti z’Agatsiko zize ibyo abandi badashobora kumva ? Ako Gatsiko se kanaramutse kagize ubwo buhanga buhambaye, bwashyirwa mu bikorwa bute abagomba kubivanamo imirimo ihesha u Rwanda ubukungu baragizwe injiji? Aho se yaba azirikana ko microbiologiste wamamaye Louis Pasteur, wakoresheje ubuhanga akavumbura uburyo bwo kwirinda indwara, agakura abantu benshi mu byorezo byahoragaho, yari yaravutse ku bakene mu misozi yo muri Jura (mu Bufransa). Iyo uburezi bw’icyo gihe bumukumira ngo haziga abana bo mu gatsiko gusa, ubu ubumenyi bw’indwara n’ubuvuzi buba bugeze he? Ubwo bukungu bushingiye ku bumenyi buzagerwaho bute mu gihe abenshi bashyirwa mu bujiji?
Igihugu gishaka gusa na Singapore kigomba nibura kugerageza kumva impamvu iyo Singapore yashoboye gutera imbere mu gihe cy’imyaka mirongo itatu gusa kandi nta muturanyi isahuye. Kigali se ijya kwisumbukuruza kuri Singapore, yabanje nibura igasa na Nairobi ko ari yo iri hafi?
Figure 5: Umuhanda w’i Nairobi
Figure 6: Nairobi uyirebye uhagaze kuri Kenyatta ICC (ahamurikirwa ibintu).
4. Kurwanya ubukene si ugukona Abahutu
Kuba Kagame afite intego yo kubaka Kigali, akayizamura, birazwi hose nta n’uwabishidikanya. Ni nayo mpamvu utundi turere tw’u Rwanda nta kintu na busa tumubwiye. Ababa mu cyaro bo siniriwe mbavuga, gahunda ye yo kurwanya ubukene yahindutse gahunda yo kwibasira abakene ngo bazarimbuke bashire, agakeka ahari ko ubukene buzajyana nabo. Amara kubabuza epfo na ruguru akabashukisha ibyo tutazi, akabakona ngo batororoka. Ese Kalinga yaragarutse yo kujya yambikwa ibyo bishahu, ko twari tuzi ko yahiriye ku Rucunshu? Kwigereranya na Singapore rero byahindutse andi mayeri yo kujijisha Abanyarwanda n’amahanga, ngo nahamara nibura indi myaka nka mirongo inani(80) u Rwanda ruzaba rumaze gusa na Singapore y’ubu (siniriwe mvuga aho Singapore y’icyo gihe izaba igeze, kuko abayituye na bo baticaye)
Ubutegetsi bwica abana b’igihugu bukabavutsa ubwenge ngo babe mu rujijo batazagira ubumenyi bagahirika ubutegesi bubakandamije, bwibuke ko n’abiswe ba Kigoryi bahiritse ingoma yari itangiye kubarimburira umuryango. Muri bariya bana b’abanyacyaro bavutswa kwiga (figure 5) ni iki cyatubwira ko hatihishemo uwashoboraga kuzavumbura ikintu gifitiye u Rwada rwose akamaro? Cyangwa ibifitiye isi yose nk’uko Louis Pasteur byamubayeho? Kandi n’ubwo ataba ari mo, igihugu kidakoresha ingufu zishokoka zose z’abana bacyo kiba cyihima mu majyambere.
Figure 7: Abana b’abanyarwanda bo mu cyaro
Abakolonize na bo ni yo mayeri bari barahisemo bibwira ko bazajijisha umunyafrika bakamukandamiza akaramata. Ariko bibuke ko umunyabwenge nka Lumumba bitari ngombwa kunyura mu mashuli yabo ngo aminuze kugira ngo agire ubushobozi bwo kubipakurura (n’ubwo ubwoba yabateye bwatumye bamwica). Ikinyoma rero cyo kwigereranya na Singapore nigihoshe, mu gihe amatwara u Rwanda rugenderaho atwerekeza mu isumbana n’amacakubiri. Amatwara ameze nk’aya Thatcher yakenesheje rubanda akiza agatsiko. Amatwara nk’ayo rero n’abanyamerika ntibakiyemera,uyashyigikiye yatsinzwe mureba.
U Rwanda twe twifuza ni uruha uburezi bw’abana barwo bose umwanya w’ibanze. Ni uruzakoresha ubushobozi rufite rukongera ibikorwa remezo, cyane cyane ibigamije kurukura mu bwigunge (enclavement) kuko ruri kure y’inyanja, bityo bigatuma ari ibintu rugura mu mahanga bihenda Abanyarwanda, n’ibyo rushaka kugurisha mu mahanga na byo bikabura abaguzi bahagije n’inyungu ikwiye kubera ko kubigeza ku masoko mpuzamahanga biba byatwaye amafranga menshi. Imirimo yo gukemura icyo kibazo, ni ukuvuga gushaka inzira idahenze mu bwikorezi ( gari ya moshi) igera ku nyanja (bikigirwa hamwe n’abayobozi b’ibihugu duturanye bifite ibyambu ku nyanja) ni yo igomba guherwaho mu migambi y’amajyambere. Naho ubundi kwaba ari ukwigiza nkana. U Rwanda dushaka kubaka ni urw’amajyambere adashingiye ku kinyoma, atari ayo kwisumbukuruza no kwirarira gusa. Kuko ariya mazu yubakwa mu noti ziva mu mazahabu ya Kongo, si inganda zizakomeza gukora izo nzira nizisibama, si amashuli azatujijurira abana ngo bazashakashake bavumbure ibisubizo by’ibibazo byinshi byugarije u Rwanda.
Nimuhaguruke rero duharanire u Rwanda rugera ku majyambere ahamye, ashingiye ku bitekerezo bishya, atari ya yandi yo kwisumbukuruza ku bo tutangana.
Dr Alexis Habiyaremye.
Source: leprophete.org