Umuhanzi Mavenge Sudi anenga abahanzi b’ubu ko basigaye basohora ibihangano batafatiye umwanya uhagije mu kubitegura mu myandikire no mu butumwa.
Mavenge avuga ko igihangano cyiza nibura gihimbwa mu gihe kirenze amezi atanu, aho umuhanzi abanza akajora yitonze ibyo agiye gusohora n’ubutumwa agiye guha abazakunda icyo gihangano cye.
Yifatiyeho urugero, Mavenge avuga ko we nyinshi mu ndirimbo ze azihimba mu gihe kiri hejuru y’umwaka umwe, ariko ko akenshi abona inyinshi mu ndirimbo ze azisohora nyuma y’imyaka ine yarazihimbye akizikosora.
Aha niho avuga ko izi ndirimbo zisohoka zifatika, zitanga ubutumwa abantu b’ingeri zose; baba abagezweho n’abazaza.

Agira ati “Njye ndi umunutu usohora indirimbo imwe mu myaka itari munsi y’ine, nkabanza ngakora igihangano nkakijora nkareba ubutumwa burimo, nkareba ibyo ngiye guha Abanyarwanda ubutumwa burimo nkareba icyo igihangano cyanjye kizabigisha.”
Mavenge yongeraho ati “Bariya bavuga ngo bahanze indirimbo umunsi umwe ikaba isohotse, biriya ni amakosa. Nibura iyo imaze amezi ane, hiyongereyeho abiri bikaba atandatu nibwo igihangano uba umaze kukiyungurura ukakireba neza cyarabaye umuranzi ukareba ko icyo gihangano kirimo ubutumwa bwimbitse mu Kinyarwanda.”
Kuri we avuga ko indirimbo yakozwe mu gihe gito yagombye kuba yakozwe mu gihe cy’amezi nibura ane, ko ubu ari bwo umuhanzi asohora indirimbo yashishojeho.
Aha niho Mavenge atavuga rumwe n’abantu bavuga ko yazimye, kuko ngo ari mu nganzo, aho ari gutegura ibihangano bindi bishya akabifatira umwanya ngo bizasohokane umwimerere.
Agira ati “Ubu tuvugana mfite ibihangano nahimbye bimaze nk’imyaka ibiri itatu, indirimbo nziza cyane buri wese ashobora kumva akavuga ati ‘iyi ni indirimbo pe!’”
Mavenge avuga ko mu gihe abahanzi b’u Rwanda bazabasha gusohora indirimbo bitondeye bizajya bituma zidasaza vuba.
Mavenge avuga ko nta ndirimbo ihimbwa umunsi umwe ngo ibe yaramba (Ifoto/Irakoze R.)
