Mbere yo kugarukira Imana, uyu mugabo yahoze ari marxiste ukaze akaba n’iy’amarere! Ese koko yaba yifitemo indimi ebyiri, cyangwa ni FPR ishaka kumuta mu mutego?
Imbarutso ya byose yabaye ubuhamya bwa Dr Rudasingwa kwa wa mucamanza w’umufransa Trevidic ukurikirana ibyerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana, igikorwa cy’iterabwoba kugeza ubu cyafashweho nk’umwambi wakongeje umuriro mu Rwanda mu 1994. Inkuru igitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique ko Theogene yaba yaravuze ubusa imbere y’umucamanza aho gutanga ubuhamya yahagazeho ku wakoze igikorwa cy’iterabwoba kugeza ubu isi yose ibona nk’ubunyamaswa bwahekuye u Rwanda, abanyarwanda hirya no hino bagize bati « Aho re! » Mu yandi magambo ni nko kugira bati « uwabaye inkotanyi ntabihagarika! » Bityo bisa n’ibigaragaye ko abanyarwanda bari barahisemo politiki y’ubwiyunge yo kubabarira ndetse no gufatanya n’inkotanyi zahindutse ngo barebe uko basubiza igihugu ihumure, ko iyo politiki n’ubundi bamwe batahwemye gukemenga isenyutse nk’ikinunga cy’umusenyi!
Nyuma y’ubuhamya « burimo ubusa » bwa Rudasingwa, abarwanashyaka ba oppozisiyo bari barubatse kuri politiki y’ubufatanye n’Inkotanyi zahindutse ubu barasa nabo n’abahindutse urw’amenyo, ku buryo nta watinya kuvuga ko icyizere bari bafitiwe kigenda kiyoyoka niba kitarayoyoka burundu! Abarwanashyaka ba RNC muri iki gihe baragerageza nabo kwiha akanyabugabo, kenshi bakanabikora ku buryo bugoramye (maladroitement), bigatuma RNC irushaho ahubwo kuhatera isaro. Abakoranye na RNC basaga nk’abahisemo iyo politiki mu rwego rw’ubwiyunge mu gushaka ineza y’igihugu, ubu ariko barasa n’abari mu kimwaro gikomeye, ku buryo no kwikura muri izo soni bisa n’ibigoranye cyane! Affaire ya RNC rero izarangira ite, izasigira abanyarwanda irihe isomo? Ese umuntu yavuga ko iby’ishyaka RNC birangiriye aha, ni ukuvuga ko nyuma y’imyaka itatu iryo shyaka ryaba rigiye kuzima? Abanyapolitiki ba Oppozisiyo se bari bari barahisemo gutimiza (miser) kuri RNC bazabasha kwikura muri iyi crise? Nibyo dukwiye kurebera hamwe muri iyi nyandiko.
1. Uyu mugabo Tabujeni adufinze iki?
Ese Dr Rudasingwa yaba yaratezwe umutego na FPR akawugwamo, cyangwa ibyo yatangarije umucamanza Trevidic bijyanye n’ibyo yemera ubwe atavugira ku karubanda? Iki ni ikibazo cyakwibazwa nyuma y’inyandiko yasohotse muri Jeune Afrique ivuga iby’ubuhamya bwe burimo ubusa!
Ku babashije gusoma inyandiko ya Jeune Afrique, Theogene Rudasingwa wabaye Umunyamabanga mukuru wa FPR, ntacyo mu by’ukuri atangaza ku byerekeye urupfu rwa Habyarimana wahanuriwe mu ndege. Igisubizo kigaragara mu buhamya bwe ni iki: « Simbizi! » N’ubwo yemeza ko uwafashe icyemezo cyo guhanantura iriya ndege ari Gashakabuhake Paul Kagame ubwe, Rudasingwa nta kimenyetso na kimwe atanga cyerekana ukuri k’ubuhamya bwe. Iyo abajijwe aho yakuye ko Kagame ariwe wahanantuye indege, Rudasangwa asubiza ko yumvise Kagame abivuga ko ariwe wayihanuye! Uretse n’umuntu mukuru, n’umwana wajya mu rubanza, akumva umutangabuhamya avuga ko yumvise umuntu yigamba ko yakoze icyaha, uwo mwana muto yaruca araramye, kuko yagira ati niba nta kindi kimenyetso ni ukuvuga ko nyir’ugushinjwa gukora igikorwa abeshyerwa! Bityo rero Theogene yashinjuye Paul Kagame ku mugaragaro ku cyaha cyo kurasa indege no guteza genocide mu Rwanda.
Aho ubuhamya bwa Rudasingwa butera urujijo, ni uko ibyo yavuze mu madiskuru ye nk’umukuru w’ishyaka, we ubwe yiyemereye ko afite ibimenyetso byose byerekana ko Kagame ariwe responsable w’igikorwa cyo guhanura indege ya Habyarimana. Rudasingwa yongeyeho ko atari Habyarimana gusa Kagame yishe, ko n’imfu z’abaprezida Ndadaye na Ntaryamira b’u Burundi ndetse na Laurent Desire Kabila wa Kongo zose ziri ku mutwe wa Kagame. Ku bumvise Rudasingwa avuga ayo magambo, ntabwo batekereza ko mu kujya mu rubanza uwo mugabo yatangaza ko ibyo bikorwa byose by’ubwicanyi yumvise gusa Kagame abyigamba! Theogene Rudasingwa rero yaba yarafashe abanyarwanda nk’ibicucu, ku buryo yakeka ko batagira ubwenge butekereza bakaba bakwemera ubuhamya busa n’ubutanzwe n’umuntu udakomeye mu mutwe?
Dukurikije ibivuzwe haruguru, dushobora gutekereza ko Rudasingwa yaba yaraguye mu mutego wa FPR na Jeune Afrique, ariko rero ko uwo mutego wafashe n’ubundi umuntu wari warateshutswe mu nzira yari yaremereye abanyarwanda kubayoboramo mu kwibohora igitugu cy’inkotanyi. Kuba Rudasingwa yaba adakomye mu mutwe ibyo byo nta wukwiye kubitekereza, kuko imirimo yose uyu mugabo yakoreye FPR ntibari kuyimushinga ari uko ari umuntu w’ikigoryo. Twakwibutsa ko Rudasingwa uretse kuba mu buyobozi bw’Inkotanyi, yanahagarariye FPR mu bihugu bikomeye ndetse no muri Loni. Yakoze mu biro bya Kagame igihe kitari gito, ku buryo atari kuyoberwa imigambi y’inkotanyi mu yikomeye. Ndetse nta washidikanya no kuvuga ko Rudasingwa azi ku murongo imitegurire yose y’intambara za FPR kugeza no kwica Habyarimana, atari ukuvuga gusa ngo yumvise Kagame abivuga. Theogene Rudasingwa rero yateye deception cyane ku baharanira kwibohora, igisigaye kikaba kuba twakwibaza icyamuteye gukora uko yabigenje muri iyi minsi.
2. RNC yananijwe cyane n’abanyarwanda yifuzaga gufasha!
Kugira ngo tubashe kumva icyateye Rudasingwa kwitwara uko yitwaye kugeza ubwo yatabye mu nama abo bari bafatanyije, dukwiye kubishakira kuri critiques zikomeye cyane yakomeje kwibasira Ishyaka RNC mu minsi ishize, ku buryo iryo shyaka kwinyagambura bitari bikiryoroheye.
Ikibazo nyamukuru cyaba cyaraciye intege RNC, ni uko abanyarwanda bamwe bakomeje kugaragaza ko batakwihanganria kuba barangazwa imbere n’abantu bafite amaraso y’abantu ku biganza. Icyo abanyarwanda bamwe bakomeje kugaragariza RNC, ni ukugerageza byibuze kudashyira imbere abantu barimbuye abaturage kandi bakabyigamba ku mugaragaro bahoze mu Nkotanyi. Uwashyizwe mu majwi cyane cyane ni Generali Kayumba Nyamwasa, uyu wahoze ari umugaba w’Inkotanyi. Abanyarwanda batanga ibimenyetso bifite gihamya ko Kayumba Nyamwasa we ubwe yivugiye ko iyo yayoboraga ingabo ku rugamba yazitegekaga kwica abacengezi n’abaturage, akarimburira hamwe atarobanuye. Bityo abanyarwanda bakagira bati ni gute baba barwanya ubugiranabi bw’Inkotanyi, hanyuma bagahindukira bakarangazwa imbere na bamwe mu bicanyi baziyoboye!
Impungenge z’abanyarwanda bagaragazaga icyo kibazo zarumvikanaga ku buryo bwuzuye. Ndetse hari n’abagiraga bati niba ari ibyo, igikwiye ni ukureka Kagame agakomeza kutwica, niba ari ngombwa ko umuntu w’umwicanyi ashobora kuyobora abantu. Nyamara niba ibyo ku buryo bwa sentiments bishobora kumvikana neza, ku rwego rwa politiki ibyo byiyumviro by’abanyarwanda ntibyaba bifite ireme rifatika, kuko politiki mbere n ambere ari ugukemura ibibazo biremereye kimwe no kureba ejo hazaza h’igihugu.
Politiki nziza birumvikana igomba kurwanya ubwicanyi aho bwaturuka hose, gusa icyo abanyarwanda bakomeje kugaragaza izo mpungenge kuri RNC bakomeje kwibeshyaho, ni uko umwacanyi wahindutse, n’umwicanyi ukomeje imigambi y’ubwicanyi abo atari abantu bamwe. Hari aho ibihe bisaba kubabarira no kureba imbere, cyane cyane iyo nta danger iriho ibangamiye igihugu n’abaturage. Bityo hari abashyira mu gacaro basaba ko bidakwiriye ko abantu bashyira mu gatebo kamwe Kayumba na Kagame. Ndetse hari n’abatanga ingero bahereye ku byanditse muri bibiliya, aho bagira bati ko Paulo wicaga abakirisitu yahindutse ahubwo akaba ariwe ufasha abo abakirisitu mu rugamba rwo guharanira kubaho. Bityo hakurikijwe iyo politiki y’Imana abanyarwanda bashyira mu gaciro bagerageza kwereka abafata Kayumba ku rwego rumwe na Kagame ko bakwiriye gucisha make, ahubwo bakareba imigambi mishya ya Kayumba muri iki gihe ushaka gutabara u Rwanda! Gusa aha nabwo bigasaba RNC kugaragaza koko icyatuma abantu bayiha icyizere kugeza aho abayobozi bayo bakwakirwa koko nk’abashaka ineza y’igihugu!
3. RNC ntacyo yatejeho imbere urugamba rwo kwibohora!
Mu by’ukuri ibibazo byavugwaga kuri RNC cyane cyane ibijyanye n’abicanyi baba bayirimo ntibyajyaga gukomera, iyo RNC ikigira ikintu gifatika itezaho imbere urugamba rwo kwibohora. Ikibazo cya RNC rero cyakomejwe n’uko abanyarwanda basanze ntacyo yabunganiyeho, bityo niba abayobozi ba RNC baba bifuza kongera kuzanzamura iryo ishyaka, ni aho bari bakwiriye gushakira igisubizo. Ariko rero aho bintu bigeze cyane cyane nyuma y’ubuhamya bwa Rudasingwa kwa Trevidic, birakomeye kugira ngo iryo shyaka ryongere rigarurirwe icyizere.
Mu myaka itatu ishize RNC igishingwa, yabaye koko nk’itanga icyizere. Ndetse hari n’abagize bati uriya Kagame wigize akamana abonye abamushobora, kandi nta bandi ni bene wabo. Hari benshi bitabiriye RNC muri ubwo buryo aho bagiraga bati n’uwayoboka ishyaka yajya ahari ingufu. Ikibazo rero ni uko izo ngufu za RNC zitabashije kuboneka, cyane cyane ko itigeze isobanura ku buryo bwumvikana uko iteganya guhangana na Kagame.
Mu bibazo byagiye bibazwa abayobozi ba RNC ku byerekye inzira bateganya kubohoramo u Rwanda, n’ubwo bitari bisobanutse,byagiye bisa nk’ibyumvikana ko RNC yariho yigisha ibyo bamwe bakunze kwita Non violence kugeza ubu byananiranye mu gufasha Kagame gushyira mu gaciro. Bityo uko iminsi yashiraga niko bamwe bagiraga bati niba ari ibi byo kwirirwa abantu bamagana Kagame mu magambo n’abandi barabishoboye, ndetse na « Ingabire wacu nta wubimurushamo ubutwari! » Kudasobanura inzira ifatika yo kubohoza u Rwanda byakomeje gutera bamwe kurambirwa ndetse batangira no kubaza ibibazo bijyanye n’abicanyi bari muri RNC, kugeza ubwo bibujije iryo shyaka kwinyagambura nk’uko tubibona ubu.
Umwanzuro
Niba hari ishyaka ubu bigaragara ko rifite ibibazo byo kuba ryatera kabiri ni RNC. Cyane cyane ko yamaganwa biturutse impande zose. Uwarahiye kuzahenangura RNC wa mbere birumvikana ko ari FPR. Yabigaragaje ku buryo bwinshi, harimo no kurasa bamwe mu bayobozi b’iryo shyaka. Abandi rero bafashije FPR kutayorohera ubu, n’abayerekezaho imyambi hirya no hino kubwo kuba ntacyo yunguye ku rugamba rwo kwibohora. Ibyo bibazo byombi icyakora ntacyo byajyaga gutwara iryo shyaka, iyo abayobozi baryo batagaragaza ko bifitemo indimi ebyiri nk’uko byagaragaye mu buhamya bwa Rudasingwa kwa Trevidic. Ese twahera aha dutekereza ko inkundura ya RNC irangiriye aha? Iminsi iri imbere niyo izagaragaza uko RNC izagerageza kwivana muri ibyo bibazo by’inzitane. Ibyo aribyo byose abakomeje kurengera RNC ku bw’ubufatanye muri Opposition, bashobora nabo kurambirwa guhora bajorwa n’abandi banyarwanda kubwo kudashishoza. Gusa na none umuntu yavuga ko nta rirarenga. Bavuga ko intambwe ya mbere ariyo y’ingenzi, kandi ubushake bwiza bwa RNC bwagaragaye mu ntangiriro. Bityo ibibazo RNC ifite muri iki gihe bishobora nabwo kuba nk’ibigeragezo byazayifasha kurushaho gukomera, ariko aha birasaba abayobozi bayo ingufu zidasanzwe zo kuvugurura.
Dukomeze tubitege amaso.
Mzee wa Bazee