Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Noveni yo Kwibuka Abihayimana biciwe i Gakurazo (Leprophete)

$
0
0

 

 

Noveni yo Kwibuka Abihayimana biciwe i Gakurazo (Leprophete) dans Actualités barishwe

 

Noveni ni amasengesho abemera bakora iminsi icyenda ikurikiranye, batitiriza Uhoraho Imana kugira ngo abahe ikintu gikomeye bifuza . Aya masengesho akunda kwifashishwa n’abantu bafite ikibazo gikomeye bifuza kubonera igisubizo bidatinze.

Kenshi, abakoze Noveni n’iyo batahabwa icyo basabaga mu ishusho bo batekerezaga bahakura ingabire ikomeye y’ukwemera n’iy’ukwihangana !

Kuki tugomba kwibuka abiciwe i Gakurazo ?

Turabibuka kubera ko Ingabo za Kagame zabivuganye hanyuma Leta ikanabambura uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro no kwibukwa. Turabibuka kubera ko twabakundaga kandi tukaba twarababajwe n’uko bishwe urw’agashinyaguro. 

Turabasabira kuko bari abantu bemera ko hakurya y’imva hari ubugingo. Bityo rero nta yindi mpano twabaha iruta iyo ukwemera kwabo kwabizezaga: turabasengera ngo Imana ibakingurire irembo ry’ijuru , baruhukire mu mahoro.

Barahaguye Abepiskopi , abapadiri n’abafurere. Barahiciwe Abahutu n’Abatutsi bari barokotse icumu ry’Interahamwe ! Kimwe n’Interahamwe, Ingabo za  FPR-Inkotanyi  nazo zisha Abanyarwanda  kandi zica inzirakarengane nyinshi.

Mu baguye i Gakurazo harimo umwana muto cyane w’imyaka 8 witwaga Sheja : yishwe nta cyaha yakoze, yarashwe n’Inkotanyi mu gihe yari yiyicariye ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya, afite icyizere ko abantu bakuru bazi gushyira mu gaciro .  Ntiyigeze amenya ko abicanyi batagira isura, ko abo yahungaga n’abo yahungiragaho  bose ari bamwe! Sheja yapfuye yibaza ukuntu abagombaga kumutabara aribo bashobora gufata icyemezo cyo kumutaba!

Icyo dusaba Imana ku buryo bw’umwihariko :

*Ko yaha uguhozwa abafite ababo biciwe i Gakurazo 

*Ko Abanyarwanda bikizwa umutima w’ubwicanyi;

*Ko mu Rwanda haboneka abategetsi batanduye ingeso yo kumena amaraso y’abenegihugu;

*Ko abaturage bakwambikwa ubutwari bwo gutinyuka bagaharanira uburenganzira bwabo mu nzira zidasesa amaraso

Iyi Noveni izakorwa ite ?

Iyi Noveni ziakorwa mu buryo bukurikira:

(1)   Abemera Imana babishaka, bazajya bakoranira mu muryango (ababyeyi n’abana) bafatanye gusenga.

(2)   Noveni izatangira ku cyumweru taliki ya 2/6/2013 izasozwe ku wa mbere taliki ya 10/6/2013

(3)   Buri munsi , i saa moya (19h) ku isaha y’i Gakurazo ( Kigali, Paris) , hazaba ari saa kumu n’ebyiri (18h) ku isaha y’I Londres.

(4)   Noveni izaherekezwa na Radio ijwi rya rubanda, mujye muyifungura kugira ngo itubere nk’umuhuza, dufatanye gusenga.

(5)   Izajya imara iminota 30 gusa.

(6)   Dore icyo tuzakora buri munsi:

1. Ku cyumweru taliki ya 2/6/2013 :

A.     Amasengesho

*Ikimenyetso cy’umusaraba

*Indirimbo: Barahirwa abihangana, bazambikwa ikamba ridasaza.

*Dawe uri mu ijuru

*Ndakuramutsa Mariya x10

*Iyibukiro rya 1 mu y’ishavu

B. Ijambo ry’Imana :

2 Makabe 12, 38-45

C.Ikiganiro:

Abakurambere b’Ababanyarwanda bavuga iki ku mukiro n’amaherezo y’abapfuye ?

D. Indirimbo isoza :

R/Dukunde dushime dukuze Mariya

*U Rwanda ni urwawe ujye urwibuka

Ntutuze gufasha Abanyarwanda.

E. Igikorwa cy’urukundo:

Buri wese aragerageza gukora umwitozo wo kwicara ahantu hatuje , agasubiza amaso inyuma akibuka abantu ayri asanzwe azi bishwe n’abasilikari ba Kagame, akandika amazina yabo ku gapapuro.

2. Ku wa mbere taliki ya 3/6/2013

A.Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 2 mu y’ishavu

B. Ijambo ry’Imana:

Igitabo cy’Ubuhanga 3, 1-12

C.Ikiganiro:

Abakurambere ba Yezu bo se batekerezaga bate umukiro n’amaherezo y’umuntu nyuma y’urupfu ?

D.Indirimbo isoza:

E.Igikorwa cy’urukundo:

Kugura buji (itabaza) kuyicana, ukayitereka ahantu wateguye , iruhande rw’urupapuro rw’ abishwe na FPR waraye wanditseho amazina yabo, ikaka ijoro ryose, kugera irangiye.

3. Ku wa kabiri taliki ya 4/6/2013

A.Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 5 mu y’ishavu

B. Ijambo ry’Imana

Ivanjiri ya Yohani 19, 25-30

C.Ikiganiro :

Icyunamo ni iki ? Ni iki gikwiye kwitonderwa mu bihe by’icyunamo ?

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

Kujya gusura umuntu wabuze uwe, tukamutega amatwi , tukamuganiriza.

4. Ku wa kabiri taliki ya 5/6/2013

A. Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 1 mu y’ikuzo

B. Ijambo ry’Imana

Ivanjiri ya Matayo 17, 1-8

C.Ikiganiro:

Kuzuka mu bapfuye bivuga iki ? Abacu bapfuye bazazuka koko ? Ese bazazuka ryari ?

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

Kujya mu misa.

5. Ku wa gatatu taliki ya 6/6/2013

A. Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 2 mu y’ikuzo

B. Ijambo ry’Imana

Ivanjiri ya Luka 24, 13-35

C.Ikiganiro:

Ni ibihe bimenyetso byerekana ko Yezu yazutse koko mu bapfuye?

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

Kuganira n’undi muntu ibyerekeye Roho zo mu Purgatori.

6. Ku wa kane taliki ya 7/6/2013

A. Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 3 mu y’ikuzo

B. Ijambo ry’Imana

2 Korenti 15, 12-20

C.Ikiganiro:

Ishingiro ry’ukwemera: Ihame ry’ukuzuka kw’abapfuye!

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

Gusabira abiciwe i Gakurazo Misa

7. Ku wa gatanu taliki ya 8/6/2013

A. Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 4 mu y’ikuzo

B. Ijambo ry’Imana

1Korenti 12, 12-27

C.Ikiganiro :

Umunani ujya inama uruta ijana rirasana . Kubona abawe bicwa bazira ubusa ntugire icyo ukora ni ubutwari ?

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

Gutera inkunga  rimwe mu mashyirahamwe tuzi aharanira amahoro n’ubutabera.

8. Ku wa gatandatu taliki ya 9/6/2013

A. Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 5 mu y’ikuzo

B. Ijambo ry’Imana

Abaroma : 8, 28-30

C.Ikiganiro :

Byose bigirira akamaro abemera! Twabyaza dute umusaruro muzima ibyago twanyuzemo ?

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

*Kwandikira ibaruwa y’igihozo uwo tuzi wiciwe na FPR , by’umwihariko kugenderera     no kubwira amagambo yihanganisha abo mu miryango yaburiye ababo i Gakurazo

*Abari mu Rwanda bazakora urugendo rwo kujya gusura no gusengera ku mva 2  z’Abepiskopi biciwe i Gakurazo ziri muri Katedalari ya Kabgayi. 

9. Ku wa gatandatu taliki ya 10/6/2013

A. Amasengesho

*Idem

*Iyibukiro rya 5 mu yo kwishima

B. Ijambo ry’Imana

Abanyafilipi 4, 4-9

C.Ikiganiro:

Icyiyumviro cy’Ibyishimo nk’ikimenyetso cy’uwakijijwe.

D.Indirimbo isoza

E.Igikorwa cy’urukundo:

Aho guhitamo gutanga umuganda mu ishyaka  rya politiki rigamije kubaka igihugu sibyo byaduha  uburyo bwo guhindura igihugu cyacu  ngo kirusheho kubaha ubuzima bw’abaturage ?

Umwanzuro

Gusenga ni byiza, birafasha. Ariko amasengesho adaherekejwe n’ibikorwa n’ukwiyemeza nayo nta musaruro atanga: Imana ifasha gusa uwifashije. Ngaho rero Banyarwanda nimuhaguruke twitangire kubaka igihugu cyacu, buri wese ashyireho itafari rye .

Padiri Thomas Nahimana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles