Uretse no kurota ko hari umwaka washira muri FPR ndetse no mu Rwanda muri rasange hatavuzwe bombori bombori, biranakomeye ko hashira ukwezi utumvise induru n’ibibomborana muri leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame! Mbese nihagire umunyarwanda ukora iki kizamini, atubwire umwaka warangiye muri iyi imyaka 20 Inkotanyi ziri ku butegetsi, uwo mwaka ukarangira abanyarwanda biruhukije bumva ko ingorane zikomeye muri politiki zigiye ku ruhande! Uwo mwaka ni uwuhe, warangiye abanyarwanda muri rusange bishimiye gusubirana ituze, kugira ishya n’uburumbuke bizira akarengane no guhohoterwa n’ibindi…Uretse rero no kuvuga umwaka, n’ukwezi kumwe birakomeye kukubona! Ndetse n’uwajya kure n’umunsi w’ubusa w’amahoro asesuye ntiyawubona mu Rwanbda ruyobowe na Kagame! Ibi rero birerekana iki? Nta kindi ni uko kuyobora igihugu FPR n’abayigize byabayobeye, bilan yabo ika ari echec total, ndetse n’aho bagana kaba atari heza na gato!
Ubuyobozi bwa Kagame umuntu yabugereranya n’umuntu utazi guteganya uriho arwana n’imvura y’amahindu aho acukura imiyoboro y’amazi hirya no hino ngo imivu ihurura itamutwara ibintu, nyamara ibyo akoze byose bikamupfubukana, amazi agahora amurengana inkombe kugeza ubwo yikuye asanze ibyo yabiriye icyuya byose byarabaye imfabusa. Tuvuye mu byo kugereranya, umuntu yavuga ko ikosa rikomeye FPR yokoze ku ntangiriro ari iri ngiri: Gusenya ordre mu gihugu ukahazana desordre! Mu kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ugusenya umutuzo ukawusimbuza akavuyo (Akajagari, akadwangi, akaduruvayo…)
Abategetsi babanjirije Kagame mu mateka ya repubulika y’u Rwanda bazabarege ikindi, ariko uzavuga ko baranzwe na politiki y’akaduruvayo mu mibereho ya rubanda azaba atazi ibyo avuga! Hari bamwe iyo banenga politiki zo mu gihe cyashize bahera ku ngingo y’uko ngo igisirikari cy’u Rwanda cyaba kitari assez representatif ku moko yose atuye u Rwanda. Abo icyo biyibagiza ni uko igisirikari cyariho cyari kigenewe kurinda ubusugire bwa repubulika, bityo ko kitari igisirikari cyo kuteza akajagari mu muryango nyarwanda no mu bihugu by’ibituranyi nk’uko tubibona ubu. Ikindi kandi uwari gufata igisirikari akacyuzuzamo abantu bakora bukotanyi nta wamenya niba agahenge u Rwanda rwigeze kugira kari no gushoboka. Aha rero Inkotanyi nazo ubwazo zirabasha kubona ikinyuranyo. Gufata igihugu cyose zikagihindura agatobero k’agatsiko k’abantu bake bafata abandi banyarwanda bose nk’aho ari ingaruzwamuheto, ibyo bintu n’uwigeze gukora ikosa atekereza ko hari ineza y’umuryango nyarwanda yava ku Nkotanyi ubu yarangije gutererayo utwatsi. Icyo umuntu wese utekereza kandi ureba kure yifuza, ni uko aka kabi kaziye u Rwanda ngo ni Inkotanyi karangira mu gihe gito gishoboka cyose, bitabaye ibyo ni umuryango nyarwanda wazagera aho wishaka ukibura!
Ubundi ubuyobozi nk’ubwa FPR mu gihugu kigendera kuri demokarasi ntibwagombye no kurangiza manda y’imyaka itanu, kuko abayobozi b’akajagari baba basaba kweguzwa bataratera kabiri. Aha icyo umuntu yakwibaza, ni ikihe kinya FPR yashyize mu bantu ku buryo bagerageza kuyihanganira iyi myaka yose! Hari abavuga ko abanyarwanda bemera gushinyiriza biturutse kuri genoside yabaye mu Rwanda ikorewe abatutsi! Gusa abanyarwanda bashoboye gutera intambwe yo kumva ko n’iyo genocide itari kubaho iyo FPR itiyemeza gutangiza politiki y’akajagari, basanga nta munsi n’umwe w’amahirwe yo kuba ku ngoma wagombye guhabwa FPR.
Icyo rero abanyarwanda batabonye ni iki ku ngoma y’iki cyama cy’urupfu? Nta gisigaye cyo kubona batabonye kandi isomo ryarafashe. Hehe no kuzongera kwibeshya ku bantu bakora bukotanyi! Iki gihugu kizazahurwa ha Mana nibyo, ariko kandi nk’uko bibonekera buri wese, ingoma nk’iyi si iyo kuyobora abantu. Birashobokam ko hazabaho ibitambo byinshi ngo abanyarwanda bakizwe iyi ngoma, ariko nyine mu mateka y’abantu niko bigenda, nta bibohora ingoyi batagombye kubivunikira bikomeye. Icyajyaga kuba cyiza kwari ugutangira mbere hose kugira ngo FPR ntizarote yima ingoma. Ariko ibyo ntibyashobotse, ni amateka y’abantu arangwamo ubugabo n’ububwa, ntacyo twabihinduraho, il faut assumer.
Abanyarwanda benshi mu gihe gishize barashukitse birafata. Na n’uyu munsi kandi hari abatareba kure y’inda zabo bagikomeje gutiza umuganda FPR. Kurwanya Inkotanyi ahari byaba byiza binyunze mbere na mbere mu guhangana n’ikibazo cy’abanyantege nke ikoresha. Icyo kibazo abanyapolitiki bavuga ko bagize Opposition bagombye gutekereza guhangana nacyo ndetse mbere yo guhangana na Kagame ubwe, kuko ikibazo cy’abadashishoza aricyo kugeza ubu cyahaye iturufu FPR yo kuzana ubukoloni bushya mu gihugu. Ni aha buri wese rero gushishoza no kureba igikwiye, hagafatwa ibyemezo bishyize mu gaciro.
Ibyo aribyo byose kuyoborwa n’Inkotanyi ni nko kuyoborerwa mu ishyamba ry’inyamaswa, abo ikoresha barabizi, bigaragazwa no kuyivuga uko iri iyo bamwe bashoboye kuyiva mu nzara. Ibi Inkotanyi nazo ubwazo zirabibona kandi zikibonera neza ko ntaho biganisha igihugu. Birashoboka ko haba hari nyinshi mu Nkotanyi nazo zibona ko uko igihugu kiyobowe uku ntaho biganisha abantu. Zishobora zo ubwazo gufata icyemezo cyo guhindura ibintu zibishatse, ariko kuko nta mbwa ivugana indya mu kanwa, ibyo ntibizoroheye gufata icyemezo cyo kuzahura igihugu. Zishobora icyakora kuzatekereza gukora igikwiye bitagishobotse! Aha twakwizera ko abakora politiki bita opposition batazakomeza gutekereza ko hari umuntu uzava ejuru uzaza kubakorera imirimo mu mwanya wabo, bityo kotsa igitutu leta y’inkotanyi bikaba kugeza ubu ariyo nzira ifatika yo kugarura umutuzo mu gihugu. Igihe rero ni icyo kurenga amagambo ku biyumvamo akayihayiho ka politiki aho bari hose.
La Redaction, Le Mediateur.