Kuri Nyakubahwa Dr Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa wa Congrès National Rwandais RNC
Nyakubahwa Dr Rudasingwa
Muri iyi minsi muherutse gufata ikaramu, mwandika inyandiko ebyiri imwe muyandikiye Abahutu, indi nayo muyandikira Abatutsi. Izo nyandiko zombi uko ari ebyiri ziratera akamo abibona muri ayo moko yombi akunze guhangana mu Rwanda ngo bakanguke bizibukire Kagame n’agatsiko ke kigaruriye igihugu, aho mwemeza ko niba Abatutsi n’abahutu badakangutse ngo bivune aka gatsiko ko aho bukera kari bubamarire ku icumu!
Nyakubahwa Dr Rudasingwa. Umwe mu bahanga yigeza yandika ku buryo bwo kurwana ishyaka, aho yagize ati « ubutwari ni ugutinyuka gutanga igitekerezo bwite kinyuranye n’igitekerezo gifutamye ariko gikurikiwe na benshi. » Ni muri urwo rwego aha nanditse ngirango mbamenyeshe Bwana Muganga ko abanyarwanda mu ngeri zinyuranye babakuriye ingofero! Mbere y’uko ngira icyo mvuga ku nyandiko zanyu, cyane cyane kuyo mwandikiye abatutsi kuko mbona ari nayo iha agaciro ubutwari bwanyu, ndagira ngo mbanze nabwo ngaruke gato kuri bimwe mu bijyanye n’umwirondoro wanyu, bityo mbonereho no kwerekana uburyo igikorwa cyanyu muri iyi minsi gikwiye kurushaho kubatera ishema muri gahunda mwiyemeje.
Nyakubahwa Dr Rudasingwa. Niba narakurikiye neza, mwavukiye mu Rwanda mu myaka ya za mirongo itanu, nyuma ariko biba ngombwa ko muhunga u Rwanda, bidaturutse ku bushake bwanyu, ahubwo biturutse ku guhunga kw’ababyeyi banyu. Birashoboka ko ngo mwaba murutaho gato Paul Kagame mu myaka, ariko ikigaragara kuri mwese ni uko mwibonye muba mu buhungiro mukiri abana, ku buryo mwaba mwarabyirutse mutekereza ku mpamvu y’uko kudatura mu gihugu cy’amavukiro bikabatera kwibaza byinshi. Ibisobanuro mwahawe icyo gihe mu mabyiruka, ni uko ababyeyi banyu ngo baba barirukanywe mu gihugu n’abahutu bafatikanyije n’ababiligi ndetse na Kiliziya gatolika, hanyuma mukameneshwa mu byanyu ku mpamvu zitumvikana, ibyo bikaba byaratumye mubaho mu butindi bitari ngombwa. Birumvikana kandi ko mu mabyiruka yanyu mutagize akanya ko kuganira n’ikindi gice cy’abasigaye mu Rwanda, ngo bababwire mu by’ukuri amavu n’amavuko y’ubwo buhunzi mwarimo. Ibyo byatumye benshi muri mwe mukurana uburakari, umujinya n’akababaro, ndetse ibyo bikaba byarabateye igitekerezo cyo kuzihorera umunsi umwe kuri abo bavugwaga ko babateye ubuhunzi.
Nyakubahwa Rudasingwa, mu buzima bwanyu biraboneka ko mwakuze mwifuza kuha agaciro ikiremwamuntu muri rusange, bigaragazwa n’uko mu burere bwanyu mu byerekeye amashuri mwahisemo umwuga w’ubuvuzi, iby’ubuzima mubiminuzamo kugeza n’aho muherewe igarade ry’ikirenga ryo kuba muganga. Aho mubereye bakuru murangije amashuri, mwakoze imirimo ijyanye n’ubuvuzi, mufasha benshi gukira indwara, ibyo kandi bibaha n’ubushobozi bwo kuvana umukecuru wanyu ubabyara mu karuri mwakuriyemo i Kampala na Mirembe! Kubera iby’umuhasi wanyu mwashoboye mutyo kugira ubumenyi bw’amashuri no kuminuza, ibyo abenshi mubo mwabyirukanye bakaba batarabishoboye, ndetse bamwe muribo barimo na Paul Kagame bata iby’amahsuri biyemeza kuba abacancuro mu ntambara zinyuranye zabaye muri Afrika. Icyakora bamwe mu rungano bari barahisemo ubuzima bw’ubucancuro, baje kwigiramo uburyo bwo gukoresha intwaro zinyuranye, hanyuma igihe bagarutse baza bemeza mwe mwese mwari mwarahisemo izindi nzira ko hari uburyo bwo gufata ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu ntambara. Bityo mutazuyaje, cyane cyane mugendeye kubyo mwari mwarasobanuriwe mu buto bwanyu bijyanye n’impamvu zaba zarakuye ababyeyi banyu mu gihugu, mwiyemeje gushyigikirana n’abitwaje ibirwanisho, mwemera kubakurikira buhumyi n’ubwo mwari injijuke, mugendeye ku mugambi mwakuranye kuva mu buto wo kuzafata igihugu umunsi umwe nk’uko mwari mwarabishyizwemo n’abo mukomokaho.
Nyakubahwa Muganga, nta gushidikanya ku uburyo intambara mwashowemo n’abari barahisemo kuvugisha umunwa w’imbunda yabateye kenshi amakenga, cyane cyane ko umwuga mwari mwarahisemo w’ubuganga wari warabatoje kurengera ubuzima aho kubuhohotera. Birumvikana ko uburyo bwo kurwana bwa FPR bushingiye mu gutera itabi aho inyuze hose yica abaturage urubozo byabateye impagarara ku buryo bukomeye, ariko kubera intego yari igamijwe mwemeraga icyo gihe, mwahisemo gufunga amaso, muhumiriza kenshi ku bikorwa byinshi by’urukozasoni mutemeraga.
FPR imaze gufata leta mu Rwanda, mwakomeje gukurikira buhumyi amategeko y’abanyabirwanisho, ariko bigeze aho mubonye bikabije, kandi muroye uburyo ubutegetsi mwimitse bwari butandukiriye ku buryo bukomeye, muhitamo kugira muti « enough is enough », cyane cyane ko n’ubundi icyerekezo mwari mwarahaye ubuzima bwanyu kuva mu buto kitashoboraga kujyana na gato n’imikorere y’inkotanyi. Aha nibwo mwateye intambwe ikomeye, muhitamo inzira yo gutega amatwi abandi banyarwanda babyirukiye mu gihugu, kugeza n’ubwo musanze byinshi mwari mwarabwiwe byari birimo ukwibeshya gukomeye. Icyo gihe nibwo mwateye intambwe ikomeye, mushinga Congres National Rwandais ariyo RNC, iri rikaba ishyaka rigamije imigambi mwe mubona ko ari yo mizima, muhereye kubyo FPR yazambije cyane mu mibereho ya rubanda mutashoboraga kwihanganira.
Nyakubahwa Muganga Rudasingwa, utababwira ati mukomereze aho ni uko yaba adakunda igihugu cyamubyaye. Ibaruwa muherutse kwandikira Abatutsi muri rusange iragaragaza ko murimo umurwanashyaka (leader politique) ku buryo budasubirwaho. Impamvu inyandiko yanyu ifite agaciro karemereye, niko benshi mu batutsi koko bakomeje kwishinga imigambi mibi ya FPR Inkotanyi, ibyo bikururira akaga gakomeye abahutu bo mu Rwanda, birumvikana nabo ubwabo batiretse. Gukomeza gutomera muri uwo murongo bigaragarira buri wese ko ari ukugana inzira y’urwobo, n’ubwo benshi bahindutse nk’impumyi bityo ntibabone ko ibyo FPR Inkotanyi ikururira abanyarwanda ndetse n’ibihugu by’ibituranyi ari amahano mu yandi. Nk’uko kandi musaba abanyarwanda bose muri rusange kwizibukira Kagame n’agatsiko ke, iyo ntabaza yari ikwiye gusakara mu banyarwanda aho bari hose, bagahagurukira icyarimwe mu kugangahura igihugu cyanegekaye kubera FPR Inkotanyi. Murasabwa nanone gutana burundu n’inzira yo kurimbura FPR Inkotanyi yari yarahisemo, ariko ibyo buri wese arabona ko muzabigeraho nimudacika intege, cyane cyane ko Ishyaka mwashyizeho ryo kwibohora ingoyi y’agahotoro ryiyemeje kugendera ku migambi mizima ibungabunga ubuzima n’imibereho itunganye y’abanyagihugu nta kuvangura.
Mbifurije kuramba no gutera imbere mu migambi yanyu.
Nkusi (sé)