Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Nakijije Kagame abandi bamusize yihishe mu rutoki: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

$
0
0

 

30/11/2013 02:14 ⁠Amakuru

⁠⁠⁠
Imyaka 3 nyuma y’ibikorwa byo gushaka kumwivugana muri Afrika y’Epfo,
uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, général Kayumba
Nyamaswa , yemeye kugira icyo avuga ku byo yaciyemo igihe bashakaga
kumwica, ubuzima bwo mu ishyamba ari mu ngabo zaFPR, n’uburyo Perezida
Kagame yateshutse ku ntego bari barihaye igihe bahagurukaga bagafata
intwaro bagatera u Rwanda mu 1990.

Ibi Kayumba Nyamwasa yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru
Robert Mukombozi i Johannesburg ho muri Afrika y’Epfo .

Gen Nyamwasa , abantu benshi baguye mu kantu bamaze kumva inkuru
y’iraswa ryawe mu gihe habaga imikono y’igikombe cy’isi. Mu by’ukuri
uwo munsi byagenze bite?

Nari mvuye mu nzu ikorerwamo ubucuruzi guhaha n’uko tugeze ku muryango
winjira aho nari ntuye, nabonye umuntu ufite imbunda n’uko umushoferi
wanjye afungura ikirahure cyo ku ruhande ako kanya wa muntu antunga
imbunda ahita andasa mu nda, nyuma habaye kugundagurana hagati yanjye
n’uwo washakaga kundasa ku bw’amahirwe nashoboye kurokoka kuko imbunda
y’ushakaga kunyica yakwamye igihe twagundaguranaga. Nyuma najyamywe
kwa muganga, ibyakurikiyeho benshi murabizi.

Mu gikorwa cyo gukurikirana abashatse ku kwica, bivugwa ko bamwe mu
bakozi bagukoreraga baba baragize uruhare mu icurwa ry’umugambi wo
kukwivugana. Ese wigeze ukeka ko bashobora gukora ibyo bintu?

Nta na gato rwose. Nari mfitiye icyizere gisesuye abankoreraga bose
cyane cyane uregwa mu bashatse kunyica Numero ya 4 wari umushoferi
wanjye. Umunsi nahunze u Rwanda, niwe wanyambukije umupaka hagati ya
Uganda n’u Rwanda, naramwizeraga cyane. Yari yagumye muri Uganda mu
gihe njye nakomezaga muri Afrika y’Epfo. Amaherezo amaze kumenya ko
ubuzima bwe bugeramiwe i Kampala kimwe n’izindi mpunzi z’abanyarwanda,
nakoze uko nshoboye muzana hano muri Afrika y’Epfo.

Nyuma yaho twaragumanye, nari mufitiye icyizere gisesuye, twamufataga
nk’umwe mu bagize umuryango wacu, nyuma twaje kumenya ko yari
yaraguzwe na Leta y’u Rwanda. Abashakaga kunyica ndetse n’abo
bashakaga kunyica ntabwo bari banzi nanjye ubwanjye sinari mbazi.

Abo bantu bantu bakoze icyo gikorwa cyo gushaka kunyica batanzi bari
bakoreshejwe n’undi muntu unzi ushobora kuba ari Leta y’u Rwanda nari
narahunze. Ariko ubu ikigaragara cyane ni uko abo bashatse kunyica
bafite ababunganira mu mategeko bahenze cyane muri kino gihugu. Ninde
wishyura ayo mafaranga yose? Ko abo bantu bashatse kunyica mbere y’uko
bagerageza icyo gikorwa ntacyo bakoraga kizwi cyashoboraga gutuma
babona amafaranga yo kwiyishyurira abababuranira bahenze kuriya.

Nyuma y’igikorwa cyaburiyemo cyo kuguhitana, ubu wumva ufite umutekano?

Ntabwo ari njye njyenyine wugarijwe na Leta y’u Rwanda igihe cyose.
Usomye ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda ukanavugana n’impunzi
z’abanyarwanda ziba Uganda, zimwe muri zo zarashimuswe, abandi baricwa
mu gihe hari n’abihishe. Ni ukuri ubuzima bw’impunzi z’abanyarwanda ni
nk’intambara ikomeye ntabwo ari njye gusa uri muri ubwo buzima.

Wizera ko nawe ushobora kwirwanaho?

Nibyo twatangiye kwirwanaho, ariko ntabwo uburyo dukoresha ari bumwe
n’ubwo uwo duhanganye ari we Leta y’u Rwanda akoresha. Twe dukoresha
inzira y’amahoro kugira ngo ibintu bihinduke, twizeye ko abanyarwanda
bazishyira hamwe bakarwanya ubutegetsi bw’igitugu bubakandamiza, iki
kibazo ntabwo ari ikibazo twihariye twenyine cyangwa ngo kibe ari cyo
cyonyine dufite.

Byabayeho henshi kw’isi aho abaturage bageze aho bagahagurukira
kurwanya ingoma y’igitugu mu miterere yayo ishyize imbere kwica
abantu. Si ibyo gusa kuko twashinze umutwe wa politiki witwa IHURIRO
NYARWANDA (RNC) dufatanije n’abandi twashyizeho ubufatanye na
FDU-Inkingi n’ishyaka AMAHORO. Twizeye ko twese hamwe tuzashobora
kongerera ingufu tukanatera akanyabugabo’abandi banyarwanda maze
tugahirika ingoma y’igitugu.

Noneho nta gahunda y’intambara mufite..

Oya, ariko hari igihe bigera aho ibintu biba bibi cyane nk’uko
byagenze mu bindi bihugu aho inzira z’amahoro zakoreshejwe ariko
ubutegetsi bw’igitugu bugasunikira abaturage mu kimeze nk’amaburakindi
bityo abaturage bagakoresha inzira y’intambara. Ariko twe ntabwo
turagera aho.

Muri iyi minsi muri Afrika y’uburasirazuba ibikorwa byo gushimuta
impunzi z’abanyarwanda byariyongereye, aho hibasiwe cyane cyane
abanyeshuri n’abahoze ari abasirikare baregwa ngo gutegura ibikorwa
byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda…

Ibyo birego nta shingiro bifite. Nifuzaga mbere na mbere guhera kuri
murumuna wanjye bwite (Lt Col RUGIGANA NGABO) umaze imyaka itatu mu
buroko. Niba hari umuntu mu Rwanda twashoboraga gukorana, umuntu wa
mbere twari gukorana ni murumuna wanjye ariko mu gihe nahungaga ntabwo
najyanye nawe, nashoboraga guca iwe nkamufata tukagenda. Ariko
byatwaye amezi 6 yose maze guhunga babona kumufunga. Ntabwo wavuga ko
abantu bose banyitirirwa bakorana nanjye. Nta kabuza ko hari abantu mu
Rwanda bashyigikiye RNC ariko ntabwo bishatse kuvuga ko bakorera
Kayumba.

Hari amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Rwanda, avuga ko Perezida
Kagame ntawe agipfa kwizera bitewe n’uko ngo waba ushyigikiwe n’ibice
bimwe by’igisirikare. Ayo makuru yaba afite ishingiro?

Nibyo nategetse ingabo, byo sinabihakana. Nari umwe mu bantu bakomeye
muri FPR. Nagize inshuti nyinshi. Ntabwo ari umwihariko kuri jyewe
kuko n’abandi bari mu Rwanda niko bimeze ubu.

Icya ngombwa sinjye ahubwo ni icyo ndwanira. Nzi neza ko benshi muri
FPR no mu ngabo banshigikiye ariko sinjye bashyigikiye nk’umuntu
ahubwo bashyigikiye icyo mparanira. Icyo dushaka ni ukwibohoza,
binturutseho ni byiza ariko binaturutse ahandi nzi neza ko nabyo
babishyigikira.

Tuvuze ku byo kwibohoza, wagiranye ubucuti bukomeye na Perezida Kagame
mu gihe FPR yari mw’ishyamba no mu myaka yakurikiyeho muri Leta. Ubu
Kagame aravuga ko uteza umutekano muke mu gihugu ndetse uri
umunyamafuti utubahirizaga inshingano zawe. Ni iki cyasenye ubucuti
mwari mufitanye?

Perezida Kagame azi neza ko twakoranye byinshi na benshi muri bagenzi
banjye ariko hagati yanjye nawe hari ubucuti bukomeye. Hari aho
nsanga ko namufashije igihe abantu bose batifuzaga kumufasha, ibyo
byabayeho kabiri kose.

Kagame nawe arabizi neza wenda ni nayo mpamvu twari dufitanye ubucuti
bukomeye. Namukuye mu kaga aho abantu benshi bifuzaga ko yahasiga
ubuzima.

Ibyo Kagame arabizi neza, ahanini icyo twapfuye ubucuti bwacu
bugasubira inyuma ni ku binjyanye n’imitekerereze ku ngengabitekerezo
ya FPR.

Hari aho byageze FPR isa nk’aho itakigikora ngo yiteze imbere ubwayo
nk’umuryango ahubwo bisimburwa n’ibikorwa byo kuzamura no guteza
imbere umuntu umwe ari we Paul Kagame. Ni ikintu ntemeraga.

Icya kabiri, hari ikibazo cya Dr Joseph Sebarenzi wahoze ategeka
inteko nshingamategeko, watotejwe kubera ibirego by’ibihimbano. Nanze
gushyigikira ibyo bintu, Kagame ntabwo byamushimishije. Hari kandi
n’ibikorwa by’ubwicanyi bitemewe n’amategeko byakorwaga mu Rwanda
hifashishijwe DMI n’abasirikare barinda Kagame, byabaga Kagame abizi
njyewe simbimenye. Nyuma y’ubwo bwicanyi bunyuranyije n’amategeko
bwamenyekana bukagerekwa ku bandi bantu.

Icya gatatu hari ikibazo cya Pasteur Bizimungu. Bwana Bizimungu akiri
Perezida yateshejwe agaciro anahimbirwa n’ibirego byinshi.

DMI, yategekwaga na Jack Nziza n’abandi icyo gihe bashatse gufunga
Pasteur Bizimungu, nabyitambitsemo ndabirwanya kugeza igihe ngiye mu
mahugurwa mu Bwongereza babona kumujugunya mu buroko. Ahanini ubucuti
bwanjye na Kagame bwatangiye gucumbagira guhera muri 1997, byageze mu
2003 bwararangiye burundu.

Wigeze kuvuga ko wakijije ubuzima bwa Kagame kenshi mu gihe mwari mu
ishyamba. Byagenze bite?

Icyo gihe twari ahitwa Nkana (mu cyahoze ari Komini Kiyombe, muri
Byumba) ndakeka byari mu kwezi k’Ukuboza 1990, twari tumaze gutsindwa
urugamba. Tumaze gutsindwa ku rugamba abasirikare bacu bari bahunze
ariko Kagame we ntabwo yari azi ko abasirikare bose bahungiye muri
Uganda. Narimo negeranya inkomere nsanga Kagame yihishe mu rutoki.

Numvishije bamwe muri bagenzi bacu ko tugomba kumutabara tukamukurayo
ariko kubera uko Kagame ateye na nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema
ntabwo abantu bamukundaga ndetse barambwiye ngo nimwihorere.
Natekereje ko bitari byiza kumwihorera maze nsubira inyuma ubwanjye.

Nasubiyeyo ndamuzana, yari aho yazubaye atazi n’aho abasirikare bari,
nawe ubwe ntiyari azi aho ajya. Nuko bukeye mu kandi gace kitwa
Kanyantanga (muri Komini Kiyombe, Byumba) mu ijoro umwanzi yari
yatugose. Kagame we yari asinziriye mu ihema rye atazi ibyabaye.

Nabonye amakuru y’uburyo dushobora kurwana dushaka inzira isohoka, ku
munsi ukurikiyeho twatsinzwe urugamba, nasubiyeyo njya gukura Kagame
mu ihema yarimo njya kumuhisha mu nzu y’umuntu muri Uganda.

Benshi mubo twari kumwe aho Kanyantanga baramwisekereye bari
bamuhinduye urwamenyo, bavuga ko batamushaka. Bamwe mu basirikare
bakuru bamwisekereye icyo gihe ubu baracyari mu gisirikare
nk’abasirikare bo hejuru, ntabwo navuga amazina yabo kubera umutekano
wabo ariko bariyizi.

Iyo ntashyiraho akanjye, njye na Nyakwigendera Col William Bagire ibye
biba byararangiye.

Ushatse kuvuga ko kugirwa umukuru w’ingabo za FPR kwa Kagame byari n’impanuka?

Nibyo byari nk’impanuka. Umuyobozi nyawe wari wemewe na bose yari Maj
Gen Fred Rwigema . Twatakaje umuntu, twatakaje umuyobozi, twatakaje
umuntu abantu bari bakunze kandi bibonagamo. Birumvikana ko iyo Kagame
aza kuba umuntu wa ngombwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa imigambi
yo gufata u Rwanda, ntabwo Maj Gen Rwigema aba yararetse kagame ajya
mu mahugurwa muri Amerika.

Kuri wowe hari abandi basirikare bakuru bashoboraga kujyana u Rwanda
mu nzira yo kwibohora nyabyo? Byarashobokaga ko bashoboraga gufata
ubutegetsi ibintu bikagenda ukundi, igihugu kikajya mu kindi
cyerekezo?

Barahari benshi, ariko bateshejwe agaciro bahindurwa ubusa, ntabwo
ushobora kubabona ubu mu bijyanye na politiki mu Rwanda. Ni akaga
gakomeye!

Ariko Kagame we yemeje ko icyo mwapfuye ari uko washakaga guhungabanya
Leta kandi utubahirizaga inshingano zawe.

Wowe se urumva Kagame yavuga ngo iki? Ibyo yabivuze ku bantu hafi ya
bose bahunze igihugu. Akoresha akenshi ibyo birego ku bantu banze
kwemera imitegekere ye irimo igitugu. Iyo utarezwe jenoside, uregwa
guhungabanya umutekano cyangwa ubujura. Ni uburyo busanzwe iyo leta
ukoresha nanjye ako karengane kangezeho.

Iyo urebye ingufu zashyizwe mu bihano badukatiye uko turi bane,
kunkatira imyaka 24 y’igifungo ndahari, ntabwo ari icyaha cyo
kunyereza umutungo. Ntabwo nigeze niba, kandi iyo mba naribye bari
kundega imbere y’urukiko nkiri mu buyobozi. Birumbikana ko ari
ikinyoma kandi Kagame agendera ku binyoma, ariko igihe kirabaze.

Uravuga ko igihe kirimo kujyana Leta ya Kigali. Wayoboye ingabo z’u
Rwanda muri Congo mu gihe cyashize. Utekereza ko u Rwanda rufite
uruhare mu bibera muri Congo (intambara ya M23)?

Nibyo nagize uruhare mu ntambara yo muri Congo hagati ya 1997 na 2002.
Nibyo ingabo z’u Rwanda zagize uruhare ziracyanafite uruhare mu
ntambara ya Congo. N’uyu munsi, abasirikare b’u Rwanda baracyari muri
Congo. Ikindi cy’ingenzi ni uko M23 itabaho ni ikintu cyaremwe na Leta
y’u Rwanda.

Ese ubona bishoboka ko ingabo zishinzwe amahoro muri Congo zitewe
akanyabugabo na Tanaziya n’Afrika y’Epfo zishobora gutuma Leta y’u
Rwanda ibazwa uruhare rwayo mu bikorwa bibi bibera muri Congo?

Ntibishoboka kubeshya isi yose igihe cyose. Ibinyoma bya Kagame
byafashe indi ntera. Ntabwo agishoboye kubeshya amahanga, umuryango
w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo (SADC) n’abandi bose barangije kubona
ko Paul Kagame akoresha Jenoside nk’urwitwazo.

Aho gukoresha Jenoside nk’ibyago byagwiririye abanyarwanda, yahinduwe
intwaro ya politiki n’ububanyi n’amahanga. Yakoreshejwe mu gutera
Congo inakoreshwa mu gutera ubwoba ibihugu by’abaturanyi. Ikinyoma
cyararangiye igihe kirageze cyo kuvuga ukuri. Ndashimira umuryango
mpuzamahanga ko wageze aho ukumva ukuri. Bishobora kuba byaratinze
ariko burya gutinda siko guhera.

Imwe mu mitungo y’umuherwe w’umunyarwanda uba muri Afrika y’Epfo,
Tribert Rujugiro. Navuga k’inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka Miliyoni
20 z’amadolari izwi ku izina rya Union Trade Centre yafatiriwe na Leta
y’u Rwanda ngo kubera ko uwo muherwe yaba agushyigikiye.

Nyamwasa yabaye urwitwazo mu kwikiza abantu Kagame adashaka. Mu myaka
ya za 1990 yari Sebarenzi bashoboraga kwica uwo ariwe wese ufite icyo
ahuriyeho nawe. Nyuma hagerwaho Pasteur Bizimungu, ubu hagezwe
Tribert Rujugiro. Ubundi Rujugiro yahunze mbere yanjye nyuma aba ari
njye ugerwaho.

Hari ikindi wakongera ku byo umaze kuvuga?

Yego. Nifuzaga kubwira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda haba muri
Afrika cyangwa mu rwego mpuzamahanga ko tugiye gutangira igikorwa
nyacyo cyo kubohoza igihugu vuba aha. Abayobozi bariho mu Rwanda bibye
ubutegetsi abaturage.

Inzego z’ubutabera ntabwo zikora, inteko ishingamategeko ifitwe kandi
ikorera inyungu z’umuntu umwe ari we Paul Kagame. Leta y’u Rwanda
n’urwego rw’ubuyobozi ruri mu ntoki z’umuntu umwe, wikorera icyo
ashatse cyose.

Ubu igitugu igihe cyacyo cyo kurangira cyarageze, abanyarwanda bamaze
kugera aho badashobora kwihangana, bamaze kurakara, kandi ibyo
bizeraga sibyo babonye. Nakwizeza abanyarwanda n’inshuti
zidushyigikiye ko igitugu kigiye kuvaho vuba mu Rwanda.

Inkuru ya Robert Mukombozi

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Marc Matabaro wa The Rwandan

http://www.therwandan.com/ki/nakijije-kagame-abandi-bamusize-yihishe-mu-rutoki-lt-gen-kayumba-nyamwasa/


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles