Ikigabo cyasumiraga agatsiko rubanda igataha amara masa!!!
Kuki kwirukana agatsiko nkoramaraso bikomeje kugenda biguruntege?
Ijambo rigaruka kenshi muri iki gihe mu banyarwanda biyemeje gusubiza igihugu isura n’umuco wa kimuntu ni « Revolusiyo! » Nyuma y’imyaka myinshi abanyarwanda bagerageza guhangana n’ibibazo FPR Inkotanyi yashoye mu gihugu no mu karere, uburyo bwose bwageragejwe kugeza iki gihe bwabaye imfabusa. Iyo ikaba impamvu abanyarwanda hirya no hino ubu baharanira buri munsi gushakira igisubizo kidasubirwaho ihurizo ry’agatsiko ka FPR kugeza ubu ryabaye akamenamutwe mu myaka irenga makumyabiri Inkotanyi ziteye igihugu. Amashyaka hirya no hino arakora ibishoboka, abishoboye akishyira hamwe ngo ahuze ingufu n’ibitekerezo, rimwe na rimwe bigasa no kuvomera mu kimenetse, alliances zigiyeho zigashwanyuka bidateye kabiri! Mu by’ukuri ikigira indashoboka iri hurizo ryo gusezerera agatsiko, harimo cyane cyane kutumva neza imiterere y’ihurizo kimwe n’inzira zanyurwa mu kurisigura. Bityo bikagaragara ko abaleaders bariho kugeza iki gihe hari icyo batari bumva ku kibazo cya FPR Inkotanyi, kandi uko kutabyumva (ignorance) biri mu bitera nyine inkundura kugenda biguru ntege. Revolusiyo rero ivugwa nk’igisubizo ni revolusiyo bwoko ki, irahangana n’ikibazo giteye gite, kandi inzira yo kunyuramo iharuye ite? Ngibyo ibibazo byibazwa muri iki gihe n’abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagerageza gushaka umuti w’ikibazo cy’inkotanyi.
Mu bihugu byinshi habayeho mu mateka revolusiyo za rubanda, kugeza n’aho mu mahame remezo agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu banditsemo ko mu gihe cyose uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage buhonyorwa n’ubutegetsi bw’igitugu, ko ari atari uburenganzira gusa ahubwo ko ari n’inshingano ku baturage kwivumbagatanya bagahangana n’ubwo butegetsi bubi. Iyo havugwa revolusiyo rero, hari igihe bamwe mu bambari b’ubutegetsi babifataho ngo ko ari ukubuza umudendezo igihugu ndetse no ku bangamira amategeko igihugu kigenderaho. Oya siko bimeze, revolusiyo ni uburenganzira bw’ibanze mu mahame agenga ikiremwamuntu, bityo nta tegeko na rimwe riba ryishwe iyo abaturage bivumbuye ku butegetsi bubi, ahubwo iyo bidakozwe niho amategeko aba yishwe. Bityo rero gufungira abantu ko badashaka gukandamizwa ni ukubangamira bikomeye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abategeka ibyo bagomba kubirizikana.
Ikibazo cy’ingutu na none kigaruka, ntigituruka ku butegetsi bubi gusa, ahubwo gituruka by’umwihariko ku barangaje imbere abandi mu gutegura revolusiyo. Muri rusange icyo abayoboye amashyaka batari bumva, ni uko gukora revolusiyo binyuranye no kugirana imishyikirano n’ubutegetsi burenganya. Ubundi imishyikirano yonyine yemerwa muri revolusiyo, ni iyo guha umunyagitugu icyanzu anyuramo kugirango akinguruke rubanda. Bityo iyo abantu bicaye ngo bari gutegura revolusiyo basaba ko leta ibagirira ikigongwe ikemera gushyikirana nabo, iyo ni revolusiyo iba yapfubye. Biba agahomeramunwa nabwo iyo abategura revolusiyo bagira batya bakemera ko bacengerwa n’abambari ba leta irenganya, aba babashukashuka boshye shitani babumvisha ko bagomba kwitabira ibiganiro na leta irenganya. Bakwitabira bate se ibyo biganiro, kandi iyo leta nyine itabanje gukurikiza ibisabwa, ni ukuvuga kubohora ingoyi z’akarengane?
Ha mbere aha amashyaka yokomeje gupfunda imitwe hirya no hino, abayarangaje imbere benshi muri bo bibwira ko bashobora kumvikana na leta y’igitugu ikadohora ikaba yabaha ku butegetsi nabo bakaboneraho kurengera abaturage. Iyo iyo nzira iba ishoboka, nta kuntu abasirikari bakuru bishyize mu maboko y’inkotanyi mu 1994, barimo ba General Emmanuel Habyarimana, Leonidas Rusatira na Majoro Cyiza n’abandi, batari kuba baragize icyo bageraho mu kugamburuza Inkotanyi. Ariko ibyo ntibabishoboye kandi bitwa ko ari abasoda! Abandi twavuga ni abasiviri banyuranye bakomeje kwibwira ko bakoranye n’Inkotanyi hari icyo batabaraho rubanda. Abo basiviri bose, uvuye kuri Seth Sendashonga ukagera kuri Victoire Ingabire unyuze kuri Faustin Twagiramungu n’abandi nkawe ntacyo bagezeho! Ubwumvikane n’ingoma y’igitugu rero bigaragara ko ari inzira idashoboka kandi irimo dangers nyinshi.
Kuri iki gihe rero ibintu bihagaze bite? Nta gushidikanya ko hakiriho guhuzagurika gukomeye. Uko guhuzagurika kugaragarira cyane cyane aho abategura revolusiyo bagira batya bakinjirwa n’inkotanyi ziyorobetse ntibabirabukwe. Izo nkotanyi zidasanwze kandi zikunze kuba izo abantu badakeka, ni ukuvuga cyane cyane abigira nyambere ngo baravugira rubanda kandi bafite imigambi ihishe. Kugira ngo revolusiyo ijye mbere ni uko bene izo ndiririzi zihishe ziba zikwiye gushyirwa ku ruhande, nanone bigakorwa mu bushishozi!
Ikindi kitabura kugarukwaho mu rwego rwo kwiga imiterere y’ikibazo revolusiyo igomba guhangana nacyo, ni ukumenya umuzi n’umuhamuro wa byose. Birasetsa rimwe na rimwe iyo ubona abanyarwanda bateranye, bagatangira kujora amateka y’u Rwanda bemeza ko ibibazo u Rwanda rufite bifitanye isano n’ingoma ya cyami, ndetse benshi bakumva ko ari muri ubwo buryo bagomba kurwanyamo agatsiko ka FPR. Hari n’abajya gutangira ukumva ibiganiro byabo bigusha aha ngo ko ikibazo cy’u Rwanda cyaba cyarazanywe na Habyarimana. N’Ibindi n’ibindi abantu birirwamo bidafite umumaro bidashobora no kugira icyo bitazeho intambwe Inkundura yo kwibohora. Iyo bamwe babibonye gutyo niho usanga bahitamo kwifatira inzira yabo bwite isa n’iyitarura izateganwaga kugeza iki gihe. Urugero rutari kure rwatangwa ni urw’ Ishyaka « Ishema Party » rishinzwe vuba aha, usanga mu bitekerezo bya revolusiyo ryarasize benshi bibwiraga ko bakorera inyungu z’abaturage. Ibyo biterwa n’uko iri shyaka Ishema rifata umwanya wo kwiga ku bibazo nyabyo no kugerageza ku bishakira ibisubuzo kandi rigafata igihe cyo gusobanurira abantu ku buryo bwimbitse. Ishyaka rishobora kugira ingorane ryihariye nibyo, dufatiye nk’urugero twavuzeho rw’Ishema Party rikunze kugaragaza ko ribura abaritera inkunga bahagije ku buryo bw’amafaranga afasha mu gushyira mu ngiro ibiteganyijwe. Ariko rero iyo abayobozi bariho batahiriza umugozi umwe kandi bakarangwa n’ibikorwa bigamije intego, n’iyo bene iryo shyaka ryagera aho rinanirwa, ariko byibuze riba ryagaragaje ko ritajandajanda mu gushakira umuti ibibazo biriho.
Icyo twarangirizaho muri iri jambo ry’ibanze, ni ukwibutsa abanyapolitiki gutekereza cyane ku bwoko bw’ikibazo kiri mu Rwanda, bityo bagategura revolusiyo ijyanye n’ikibazo kiriho, kuko revolusiyo zose ntizigomba gusa byanze bikunze. Ku byerekeye ubutegetsi buriho mu Rwanda, ku bunenga udahereye kuri geopolitique ntibyafasha na gato revolusiyo ivugwa. Nk’uko bigaragara, igihugu cyacu kiyobowe muri iki gihe n’umugererwa (uvuga ko ari prezida), ariko mu by’ukuri ari umugapita ushinzwe kubungabunga inyungu z’abacapitalisti mu karere. Kurwanya ugutandukira kw’abakapitalisti bigomba byanze bikunze kunyura mu nzira zihuye cyangwa se zegeranye n’ubusosialisti. Uko revolisiyo sociale ikorwa bigira inzira, ingero tuzi zikaba revolusiyo ya Cuba kimwe n’izindi zo mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo. Abaturage bahanganye n’abacapitalisti bifashishije ibitekerezo bya revolusiyo y’abasosiyalisti bagiye kenshi bagera ku ntego. Ni ah’abaleaders rero gutekereza bigera kure, bityo bagafata igihe cyo kuva mu matiku adashira yo kuvuga ibibazo bitwajije ubwami cyangwa izindi ngoma zabayeho mu Rwanda. Abanyapolitiki bagomba kujya ku muzi w’ikibazo, bityo bagafasha rubanda kwibohora bazi intego bagamije, inzira zo kunyuramo ndetse n’ubwoko bw’ubutegetsi bateganyiriza u Rwanda rwo mu gihe kizaza.
La Rédaction, Le Médiateur
***************

Urashaka kuganira n’Abayobozi b’ISHYAKA ISHEMA, i Bruxelles, le 28/4/2013 ? AIPAD
Parution: 2013-04-12 07:35:35
Par:Association AIPAD

Mu rwego rwo gukomeza kuganira no kungurana ibitekerezo ku byerekeye:
a) Inzira zo gusezerera burundu ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari;
b) No gushyiraho Leta ishingiye ku mahame ya demokarasi isesuye kandi yubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu;
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie) bwatumiye batanu mu Bayobozi b’Ishyaka rya politiki rishya ryitwa ISHEMA PARTY kugirango bahurire n’ Abanyarwanda, Abarundi , Abanyekongo n’abandi babyifuza, mu mugi wa Bruxelles :
* bazaganira, *bungurane ibitekerezo, *bajye impaka zubaka, *basabane,
*bidagadure, *biyibagize ibihe bibi babayemo,*bashushanye igihugu cyasubiza ishema Abenegihugu bose nta vangura.
Uwo muhuro uzaba:
* Ku CYUMERU,
*TALIKI YA 28 /04 /2013,
*Guhera saa munani (14h) kugeza saa yine z’ijoro(22h).
Ni muri Salle Excelsior
Rue Eloy 80
1070 Anderlecht
Belgique
(Abazi kwita ku :
*Umuziki ususurutse,
*Akabyeri gakonje,
*Ka brochette gasobanutse …
…bazaba babukereye).
Abayobozi b’andi mashyaka ya politiki bifuza kuganira kuri « stratégies » zo kubohoza u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari ku ngoma ya ba Gashozantambara, batumiwe ku buryo bw’umwihariko.
Ntimucikanwe.
Pierre Alexandre Muzungu,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Association AIPAD.
Nka twe twiciwe tugahekurirwa, byatumye turushaho kumenya kubahiriza ubuzima, ntidushaka ko hagira umunyarwanda wongera guhohoterwa . Dr Alexis Habiyaremye.
Dr Alexis Habiyaremye,
yigisha Sciences Politiques na Economie
muri Université Internationale ya Antalya
Yanitse iminsi …
Nta gitera intimba nko kubuzwa agaciro ka muntu, nta gitera gusuzugurika nko gushyirwa mu buhake. Agaciro ka muntu no kwishyira ukizana bituri muri kamere, ni yo mpamvu tugomba kubiharanira, byaba ngombwa tukabipfira (M.T Cicero, umwanditsi akaba n’umunyapolitiki w’umuromani 105-43 ACN).
1. Amateka arivugira
Burya koko nta gahora gahanze. Kera tukiri mu mashuli abanza, twakuze buri munsi twumva amakuru kuri radio yerekeranye n’urugomo Gashakabuhake Ian Smith yagiriraga abaturage bo muri Rhodesia (ubu: Zimbabwe), tukabwirwa n’igitutu yaterwaga n’abarwanashyaka baharaniraga kwibohoza ingoma ye y’irondamoko bayobowe na Joshua Nkomo na Robert Mugabe. Uwo Ian Smith yari yarajojobeje bidasanzwe abirabura bo muri icyo gihugu, akavugwa cyane ku buryo hari umunyarwanda wigeze kumwandikaho byendagusetsa ivuga ko ngo uwo gashakabuhake “yanitse iminsi”.[1]
Twakuze kandi dusoma ibitabo by’abanditsi benshi, bagaragaza akarengane kagirirwaga abirabura batuye muri Afrika y’Epfo, birimo “I am not a free man” na “Mine boy” byanditswe na Peter Abrahams wari utuye muri icyo gihugu gikandamiza abantu, akaba yarakomokaga muri Ethiopia. Nta munsi n’umwe wiraga tutumvise amarorerwa ingona P.W. Botha (die Groot Krokodil) yagiriraga umwirabura w’ahongaho wese, maze abanegihugu bagafatwa nk’ingaruzwamuheto, ku butaka bw’abakurambere babo. Ariko na none uko twumvise ayo makuru, nta na rimwe izina ry’abantu nka Kenneth Kaunda cyangwa Samora Machel cyangwa se iry’ibihugu byabo ryavugwaga kuri Radio Rwanda hatibukijwe ko bari “inkwakuzi mu gutera inkunga abarwanashyaka baharanira kubohoza Afrika y’Amajyepfo…”
Ayo magambo yari yaratwinjiye mu mutwe maze turayakurana, agatuma duhora twibaza niba koko iyo ngoma ya Gashakabuhake kuyirwanya hari aho bizarangirira. Kandi inkeke twari dufite ntizari zishingiye ku busa kubera ko abari ku isonga mu gutera inkunga Gashakabuhake Botha, ari bo Margareth Thatcher na Ronald Reagan, n’ubwo bo batavugwaga muri ayo makuru, bategekaga ibiguhu by’ibihangange ku isi ku buryo kubirwanya kwari nko kwiyahura. Baca umugani mu Kinyarwanda ko “uhagarigikiwe n’ingwe avoma “: aba bayobozi babiri bashyigikiye irondamoko bakoresheje ingufu zose ububasha bari bafite bwabemereraga, maze Gashakabuhake si ukuvoma, abirabura abatoteza nta cyo yikanga. Muribuka nka Reagan ko yakoresheje veto yemererwa n’ububasha bwo kuba ari perezida maze agakumira itegeko rigamije gukomanyiriza ingoma ya Gashakabuhake kandi ryari ryatowe n’abahagarariye rubanda n’abahagarariye za leta ziyunze (both Houses of the Congress). Thatcher we yavugaga ko ba Mandela n’abandi badashaka kwemera ko umuzungu abogeraho uburimiro uko ashatse (ngo kuko abarusha ubwenge akaba afite uburenganzira bwo kubategeka uko yishakiye) ari aba “terrorists”.[2]
Thatcher uwo, ari we witwaga umugore w’icyuma kubera kutava ku izima, nk’uko mubizi yaherekejwe ejobundi, bamwe bamurira bamuha n’ibyubahiro byinshi, abandi bishimira urupfu rwe kubera ibyinshi by’amarorerwa yabakoreye. Reagan we yaramubanjirije, agenda mu cyubahiro cyinshi, ku buryo ahubwo na n’ubu Abanyamerika benshi izina rye baracyaryirahira (ikibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru wa Amerika cyaramwitiriwe, ndetse hari n’ubwato bunini cyane bugwaho indege z’intambara bwamwitiriwe muri 2001). Inshuti yabo P.W.Botha na yo yarinze isubira ikuzimu yaranze kuva ku izima,igishyigikiye ivangura ry’ amoko (apartheid). N’ubwo yapfuye abirabura baramaze kwibohoza ingoyi yari yarabazirikishije, baramuretse akomeza ibitekerezo bye by’ubugome, akomeza kumanika ibendera ry’irondamoko mu gipangu cye, yanga no kuza gutanga ubuhamya mu nama y’ubwiyunge yari yashyizweho mu 1998. Ashaje na bwo, yagiye ikuzimu mu mahoro mu 2006 asanga abandi bicanyi nta muntu umuhohoteye! Ian Smith, ingoma ye ya Gashakabuhake yararangiye arakomeza aba umudepite mu gihugu, kugeza igihe abuvuyeho asubira mu mirima ye, ayivamo ku bushake bwe agiye gutura muri Afrika y’Epfo, aho yaguye muri 2007.
Abo bose baharaniye ingoma ikandamiza rubanda, ububasha bwabo bwararangiye, ntihagira ubihimuriraho. N’ubwo abashyigikiye ingoma ya Gashakabuhake ari benshi, kandi bamwe muri bo bakaba banakiriho batanava ku izima, nyuma y’uko ingengabitekerezo yo kwironda imariye guhinyuka, na ziriya nkwakuzi mu kuyishyigikira zikaba zatashye ikuzimu, umuntu yakwizera ko urwibutso rw’iyo ngoma rugiye burundu nk’ifuni iheze. Nta gahora gahanze rero, urugomo rwa Yanitsiminsi n’urwa Botha twumvaga ko rutazashira, abakiri bato n’abazavuka bazajya barusoma mu bitabo by’amateka bibaze niba koko rwarabayeho, bamwe bakeke ko uwabyanditse ahari yaba yarashyizemo amakabyankuru. Ririya kandamizwa, n’ubwo akarengane ryateje na n’ubu kakiriho kandi katazarangira vuba kuva ubu rizabaho mu mateka gusa.
Ubu iyo umuntu arebye mu mihanda y’i Cape Town, ahabona abazungu bahadabagirira batishisha, abirabura nabo bakahisanzurira nta wongeye kubakumira akibaza ibyahakorerwaga ku ngoma ya Botha niba bitari ubusazi. Ariko kugira ngo uburiganya bw’ivangura ry’amoko buhirikwe, habaye ah’abagabo pe! Iyo umuntu asesekaye i Johannesburg, akareba ubwo bukire bwose Gashakabuhake yari yarikubiye, akabukumiraho abandi benegihugu, yibaza uburyo abirabura bashoboye kwibohoza iriya ngoyi agashoberwa. Habaye ah’intwari nyinshi. Uko ba Steve Biko bitanze, ba Walter Sisulu, ba Oliver Tambo, ba Tutu, Winnie Madikizela n’abandi benshi, hamwe na za nkwakuzi zabateye inkunga si ngombwa kubisubiramo.
Gusa n’ubwo ingoma ye itakiganje muri Afrika y’epho, Gashakabuhake we ntaho yagiye kandi afite amasura menshi. Umugabo Pyrrhus ni we wigeze kuvuga ko yagowe kurusha abandi kuko ingabo yarwanaga nazo, uko yazitsindaga yabonaga ababisha bohereje izindi zirutaho. Nuko aza kuvuga ati nagowe kurusha cya gihangange cyarwanye n’ ikiyoka cy’imitwe myinshi cyacibwaga umutwe umwe kigashibuka indi ibiri (Hydra). Urwanya amatwara ya Gashakabuhake na we aba asa n’urwana n’icyo gikoko, agira ngo ubwironde n’ubwikanyize buratsinzwe, yaba atari yahumbya agasanga bwahawe intebe ahandi.
2. Ingoma y’irondakoko yahinyuwe muri Afrika y’Epfo n’ahandi henshi ubu yarimakajwe mu Rwanda.
Ubu abavukarwanda baniganywe ijambo mu gihugu cyabo bagahohoterwa, bagakonwa, bakarandurirwa ibihingwa, bakabuzwa kwiga mu cyayenge, ariko kubera gukangwa no guhozwaho amaso y’intasi z’agatsiko (LDF), ntibatinyuka no kuvuga ikibari ku mutima ngo baticwa. Ubwo rero nta watinya kuvuga ko ingoyi ibaziritse ifite ibimenyetso byinshi biranga ingoma ya Gashakabuhake. Kimwe mu byatumaga abazungu muri Afrika y’amajyepfo bashyigikira iyo ngoma, kwari ugushaka kwikubira ibyiza by’igihugu n’umutungo wacyo. Ukwikubira ubu ni ko kuranga u Rwanda. Aho umuntu ageze hose muri Afrika, yumva barata u Rwanda ngo rwarakize, ngo Kagame yazanya amajyambere adasanzwe, ariko mu by’ukuri twe tuhatuye tuhazi neza, tuzi uburyo ubwo bukire buratwa ku isi hose bwikanyijwe n’agatsiko gato, twe tukaba dusigaye twizirika umukanda wa buri gihe, kuko na kenshi imyaka twateye baza kuyirandura ku ngufu ngo hahingwe imyaka Kagame ashaka. Ayo ni yo majyambere batuzaniye. Kagame aherutse kunyura i Harvard, muri ya kaminuza izwiho ko yigwamo n’abahanga (Ivy Ligue), avugira imbere y’abanyeshuli bari aho ati “u Rwanda rurakize rwose hari n’ubukire bw’amabuye y’agaciro natwe ubwacu tutari tuzi ko dufite”. Ariko twe tuzi aho ayo mabuye y’agaciro ava, duheruka twohereza abana bacu ku rugamba bajya guhotora abaturiye ibyo bisimu. Ayo mabuye si twe akijije ahubwo twebwe araduhekuye. Uhubwo icyo tubona ni uko abana bacu tutakibabonera n’amafranga y’ishuli, kandi na bo bakaba basigaye biga mu mashuli ameze nk’inganda z’urujijisho, aho barinda barangiza kaminuza batazi no kwandika ikinyarwanda.
Dore ikindi kigaragaza ko iyi ngoma yikubira ibyiza nk’iya ba Botha: mu mpanvu abirondoraga ku ngoma ya Gashakabuhake bashyiraga imbere ngo bumvikanishe ko ubukire bikwijeho babukwiye nta karengane karimo ku babuvukijwe, bemezaga ko burya abazungu bafite ubwenge n’ubushobozi bw’ikirenga abirabura badashobora kugira. Bakanemeza ko abirabura ari abanebwe, bakena kuko badashaka gukora, bakanavuga ko ari na yo mpamvu bidatangaje ko umuzungu yiharira imyanya yose y’ubutegetsi kuko bayihaye umwirabura byose yabizambya. None mu Rwanda iyo umuntu yibajije impamvu Agatsiko kamwe ari ko kiharira imyanya y’ubutegetsi, asubizwa ko ngo abayifite bayibonye kubera ubutwari n’ubumanzi barusha abandi, ko bakoze za interviews bakazitsinda , ko nta vangura ririmo ! Abaniganwe ijambo bivugwa ko ari ukubera ko badashoboye cyangwa bakaba bafite ibitekerezo bitanoze. Ubwo bumanzi buba mu Gatsiko kamwe k’abiyita “Umuryango” bunyibukije na none ubwishongore bw’ abandi bantu biyitaga imanzi (Patricii) twabwiwe twiga ikibonezamvugo cy’ururimi rw’Abaromani, aho abo ba Patricii bishongoraga cyane bavuga ko ari bo bonyine bavukiye ingoma. Umunsi umugaba w’ingabo (consul) L. Genucius wakomokaga muri rubanda (plebs) yayoboye igitero akagira ibyago akagwa mu mutego w’umwanzi, aho kubabazwa n’uko ingabo zabo zaneshejwe bariyamiriye bati “ngaho (abaturage) nibagende batore abagaba muri rubanda ubwiru bwo kuragurira ibitero babuhe bariya bateramwaku, maze bibonere ishyano rizagwirira igihugu…”[3]
Ibi biragaragaza ko udutsiko dutsimbaraye ku butegetsi, aho turi hose dushaka kubwikubira n’ibyiza by’igihugu, buri gihe duhimba impanvu zo kugerageza kumvikanisha ko dufite ubumanzi abandi badafite. Abagereki bajya guhimba ijambo bise aristokratia, na bo ni ibyo bari bagamije bavuga ngo abaruta abandi ni bo bakwiye gutegeka, abandi bakaba abo kubahiriza gusa.[4] Iyo ngoma yihariwe n’izo mfura z’abaromani rero ntibyayibujije kurangira, ubutegetsi bakemera kubusaranganya na rubanda. Kandi abagaba b’ingabo baturuka muri rubanda, baje kugaragaza ubutwari buhesheje ishema igihugu cyose, nk’ubwagaragajwe na C.Marius, igihe yatsindaga ibitero bikomeye by’ababisha baturutse mu majyaruguru bayogozaga ibintu, maze ubutwari bwe bugatuma igihugu cye kigira agahenge. Ingoma ya gikolonize muri Afrika nayo yaje guhinyurwa no gusezererwa (n’ubwo abari barayimitse bashatse ubundi buryo bwo gukomeza kudukandamiza no kudusahura), ku buryo ubungubu nta muntu wakongera kwihandagaza ngo avugire mu ruhame ko ashyigikiye ko abakolonize bagaruka ngo badutegeke kubera ko ngo baturusha ubwenge. Amategeko avutsa abirabura uburenganzira bwabo yabagaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Jim Crow laws) yarasezerwe n’ubwo atakuyeho urugomo rwose abazungu batava ku izima muri icyo gihugu na n’ubu bakomeje kugirira udasa na bo.
Mu Rwanda rero Kagame we akomeje “guhiga yanika iminsi”, ngo ubupfura bwe n’ubumanzi buzamugumisha ku ngoma ubuziraherezo. Ian Smith se we yari yaranitse mike? Icyatumye ziriya ngoma zindi z’ubwironde zisezererwa ni uko hahagurutse abantu b’intwari bakazamagana, bakerekana ibinyoma byazo, bakanatinyura rubanda kuzamagana. Siniriwe mbibutsa uko ubukolonize bwarwanyijwe, sinasubira mu bigwi bya ba Nzinga, Shaka, Nkrumah, Franz Fanon, Kenyatta, Amilcar Cabral, Lumumba n’abandi namwe mwese muzi ngo mbibonere umwanya. Uko Gashakabuhake yarekuye ingoma muri Namibiya no muri Afrika y’Epfo, Mandela agakurwa mu buroko, byo bibaye ejobundi abenshi muri mwe mureba, muracyabyibuka, kandi hejuru aha nibukije muri make ko habaye ah’intwari zitanze. Uko umutegarugori Rosa Parks yanze kwemera agasuzuguro k’ivanguramoko muri Amerika, akabera abandi urugero mu gutangira imigambi yo kurwanya amategeko abakandamiza yagenderwagaho, na byo mushobora kuba mubyibuka. Ingoma mbi rero nta na rimwe yikuyeho abantu badahagurutse ngo bayamagane.
Ikindi cyatumye izo ngoma zigera aho zigahirima n’ubwo abari baziyoboye n’abari bazishyigikiye bazitsimbarayeho cyane bakazirwanirira nta cyo basize inyuma, ni uko ikinyoma zari zishingiyeho cyaje kugaragara, kuko kitashoboraga kubeshywa abantu iteka. Ikinyoma cy’ubukolonize cyatahutse mu ntambara ya kabiri y’isi, aho abari badukandamije bashatse kujyana abasirikari b’abirabura ku rugamba rw’i Burayi ngo babafashe gutsinda umwanzi. Abo birabura bageze i Burayi baje kurwanya abadage, babonye umusirikari w’umuzungu wari warabajojobeje nawe yicwa nk’isazi ku rugamba kandi yari yarigize ikigirwamana muri Afrika batahura ikinyoma. Aho batahiye iwabo muri Afrika intambara irangiye rero babwiye bene wabo bati “ba bantu bigize akari aha kajya he, iwabo i Burayi na bo barahatesekera bigacika, si ibimana nibareke kudukandamiza”.
Ikinyoma kidukandamije rero natwe i Rwanda, ni uko abayobozi ba kariya Gatsiko kagundiriye ubutegetsi na bo bigize nk’ibigirwamana kubera ko bahagarikiwe n’ingwe. Kubera inyenyeri biyujuje ku ntugu barica bagakiza ukagira ngo nabo bakoze mu cyuma nka Thatcher. Erega n’icyuma ni hahandi umugese ugera aho ukagishegesha! Nta gahora gahanze rero na twe tugomba gushiruka ubwoba ikinyoma tukacyambika ubusa. Bariya bantu badukanyaga buri munsi bakatubuza ihumekero, tugomba guhaguruka tukagaragaza ko atari ibimana, kandi ko badashobora kuzatura nk’umusozi. Ntimwabonye se ejobundi umwe muri bo wari warigize indakorwa, yumva ko Kivu yose ari we ugomba kuyitegeka, none akaba yarageze imbere y’ubutabera ati “uretse ikinyarwanda cyo mu Kinigi, nta rundi rurimi nashobora gukoresha mu kuburana”! Ubwo se mbere y’uko afatwa, ko yari yarigwijeho amapeti nk’ay’umwami, yumvaga gutegeka miliyoni z’abanyekongo batazi ikinyarwanda azabishobora ate ? Bariya bandi rero nabo bigize ibigirwamana, nibamenye ko iminsi itababarira, kabone n’ubwo baba baranitse ingana ite, ukuri kwabo kugiye kumurikwa kuko uguhagarikirwa n’ingwe ntibakurusha Botha, Smith, Bokasa, Mobutu, Saddam Hussein n’abandi.
3. Inkubiri y’impinduramatwara, ngiyi isingiriye u Rwanda !
Iwacu mu Rwanda rero, na twe igihe cyo guhaguruka kirageze, tukagaragaza ko turambiwe ubwicanyi n’agasuzuguro gakorerwa umunyarwanda uwo ari we wese, tukemeza kandi ko nta na rimwe dushobora kuzongera kubyihanganira. Nk’uko amagambo y’uriya muromani Cicero abanjirije iyi nyandiko abivuga, kuba mu bucakara birutwa no gupfa duharanira ko Ishema ryacu tutaryamburwa. Ubwo ariko mu guharanira ubwo burenganzira bwacu, tukabikora mu ituze, tutagombye kugira uwo duhutaza nkana kuko tugomba kuba intangarugero mu kubahiriza ubuzima bw’umunyarwanda n’uburenganzira bwe, bityo buri wese akabona ko amatwara mashya Ishema ry’abanyarwanda ryifuza gusesekaza mu gihugu azamurutira kure ipfunwe ahorana n’ikinyoma bamuzirikishije gituma adatinyuka kuvuga ikimuri ku mutima. Byaba biteye isoni, ukurikije uburyo abakolonize na ba Gashakabuhake badukandamije batuziza ko turi abirabura kubona natwe abirabura dukandamiza abandi. Iyo ukandamije umwirabura, cyangwa ikindi kiremwa muntu icyo ari cyo cyose uba wikururiye umuvumo n’agasuzuguro. Tugomba no kwiyibutsa ko kuba abazungu bubahana hagati yabo bigomba kutuburira: iyo dukandamizanya, baradukwena ndetse akenshi akaba ari na byo baheraho batubuza ituze banadusahura mu cyayenge umutungo dufite. Amategeko atubuza ihumekero rero tugomba kuyasezerera burundu kuko amategeko abereyeho kunoza imibereho n’imibanire y’abaturarwanda, si abantu babereyeho amategeko.
Iyi rero ni imwe mu mpamvu nyinshi zatumye tubona ko ibitekerezo Padiri Thomasi Nahimana, na bagenzi be bafatanyije kugaragaza imigambi yo kugarurira abanyarwanda ishema, ari ibyo gushyigikirwa na twese. Twebwe ndetse tubona Ishema atari ishyaka nk’aya yandi asanzwe aharanira kujya ku butegetsi, tukumva ahubwo ko ari ihuriro ry’abantu bose bifuza ko guhohoterwa no kuniganwa ijambo mu gihugu cyacu bikwiye kurangira, ubwikanyize bwa bamwe bugahoshwa, kuko ububasha n’ubwisanzure (sovereignty) bw’abanyarwanda atari Agatsiko kabutanga ahubwo buvukanwa na buri wese. Kariya Gatsiko karabushimuse ahubwo abanyarwanda bagomba kugasaba ko kabasubiza uburenganzira bwabo, ko kandi atari ibyo kwingingira uwabubanyanganyije. Ariko na none icyagaragaye mu mateka, ni uko ingoma mbi y’agatsiko kamwe iyo ihiritswe n’akandi gatsiko gakoresheje ingufu, abaturage atari bo bihagurukiye ngo bayivaneho, ni hahandi ako gatsiko gashya na ko gashyiraho indi yako, maze ingoma mbi zigasimburana.
Ibyo rero ni byo Padiri Thomas na bagenzi be bo mu Ishema ry’u Rwanda bagaragaje ko bidakwiye kubaho ahubwo ko ingoma mbi igomba gukurwaho n’abanyarwanda twese dufatanyije kugira ngo dushyireho ubutegetsi butunogeye, budashingiye ku kandi gatsiko cyangwa ku zindi nyungu za bamwe. Abanyarwanda rero bakwiye gutangira kumva ko ingoma zibakandamiza zigomba kujya mu mateka, guhera ubu hakajyaho inziza ibaboneye. Iyo ibanogeye izajyaho ariko ari uko bahagurukiye icyarimwe bakavuga bati ibi bibi turabirambiwe, nibiveho twishyirireho ubutegetsi budukwiye. None se, ubutegetsi budukona, bukaturandurira imyaka, bukadukenesha, bukabuza abana bacu kujijuka, bukaduhozaho ijisho rya local defense ngo tutinyagambura, dutegereje iki ngo twumve ko bugamije kuturimbura? Ni yo mpamvu umuntu wese wifuza igihugu kimunogeye agomba kugira uruhare mu kugihindura, akagira n’ijambo mu gushyiraho imitegekere yacyo mishya. Ibi bikaba bivuga ko ubutegetsi bunogeye u Rwanda buzashoboka ari uko abantu b’ingeri zose bashirutse ubwoba bakishyira hamwe bagasaba ko ibintu bihinduka.
Ikindi twifuza kugaragaza cyane muri iyi nyandiko ni uko ikandamiza, ryaba iri ribera mu Rwanda cyangwa iryaberaga muri Rhodesia na Afrika y’Epfo mbere, ribangamira bose, ndetse n’ababonwaho ko ari bo rishyize ku ibere. Ahubwo n’abari mu gatsiko ubwabo rihora ribahangayikishije kuko buri gihe baba bibaza niba umunsi ubutegetsi batakibufite abakandamijwe batazabihimuriraho. Ibyo akenshi bikaba ari byo bituma bahora bakora ibishoboka byose ngo bahore babugundiriye. Hari n’abandi benshi banga kwifatanya n’Agatsiko kandi ko gashaka kubakundwakaza, kuko umutimanama wabo ubasaba kuba inyangamugayo. Urugero rw’ibyo ni nka Yanitse iminsi : yari afite umwana w’umuhungu umwe rukumbi, ariko aho kugira ngo ashyigikire amafuti ya se, yahisemo kumuta yigira mu bwongereza, kuko we yari ashyigikiye ko abenegihugu batakomeza guhohoterwa no kugirwa ingaruzwamuheto iwabo. Ingoma ya Gashakabuhake muri Afrika y’epfo na yo hari abazungu benshi bayirwanyije kandi imigambi yari ifite yari iyo guharanira ko ari bo bahozwa imbere. Hari benshi mu bo yashyize ku ibere rero bayanze, kuko umutimanama wabo wabumvishije ko kuriganya ikiremwa muntu ukakivutsa imigisha nta maronko ashobora kuvamo. No mu kurwanya ivanguramoko muri Amerika, abazungu babigizemo uruhare rukomeye n’ubwo bo batakandamizwaga.
Gushaka ubutegetsi budahohotera umunyarwanda rero ntibireba abakandamijwe gusa, bireba buri wese wifuza kuba mu gihugu kiboneye. Igishimishije mu kwamagana ubwikanyize bw’agatsiko mu Rwanda ni uko na ho hari benshi b’inyangamugayo, banze kuba mpemukendamuke, bagakurikira umutimanama wabo ubabwira ko batakwishimira gushyigikira ubutegetsi buniga rubanda, kabone n’ubwo bo ku giti cyabo bwaba butabibasiye. Abenshi muri mwe mwaba mwarabonye ubuhamya bwatanzwe n’umutegarugori witwa Uwizeye Kansiime, umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri, wiyemeje guharanira ukuri akemera no kubizira, kandi yarashoboraga kwinumira, ndetse akaba yanarashoboraga no kwishakira umwanya mu Gatsiko nawe akakabamo kuko yabaye i Buganda kimwe na benshi mu bakarimo. Ariko yahisemo kwitangira kubohoza abanyarwanda, yiyemeza gushyira ikinyoma cy’Agatsiko ku gasi. Ibitekerezo nk’ibyo rero by’abantu bashira ubwoba ni byo bizahesha u Rwanda Ishema. Ubuzima bw’umwana w’umunyarwanda, ndetse n’umuturarwanda uwo ari wewese, bugomba kugirwa indahangarwa (sacro sanctus). Guhohoterwa no gucecekeshwa bigacika burundu mu Rwanda. Uhohoteye umwana w’umunyarwanda, yaba uw’umututsi, uw’umuhutu, uw’umutwa, uw’umwarabu cyangwa se uw’umuhindi n’umushinwa uba mu Rwanda, akabiryozwa n’amategeko. Nka twe twiciwe tugahekurirwa, byatumye turushaho kumenya kubahiriza ubuzima, ntidushaka ko hagira umunyarwanda wongera guhohoterwa cyangwa koherezwa muri Kongo guhohotera abahatuye no kuyogoza igihugu cyabo.
Buri wese mu Rwanda rero akwiye kureba urugero rw’uyu mutegarugori, na we agashiruka ubwoba agaharanira ko iriya ngoma y’uburiganya yavaho, ariko ntisimbuzwe n’ubundi buriganya ahubwo igasimburwa n’ubutegetsi buboneye abaturarwanda bose. U Rwanda rukaba igihugu umuntu wese agendamo nta cyo yishisha. Bariya bategetsi rero nabo bakomeje kubugundira bagombye kumva ko icyo twifuza atari ukubihimuriraho. Bibaye ibyo kwihimura nta cyo twaba tubarushije. Ubutegetsi bunogeye u Rwanda dushaka ahubwo na bo buzabakiza imihangayiko bashobora kuba bahorana ngo none nitubuvaho tuzamera dute? Niba Botha yararetswe agasaza mu ituze n’ibyo yakoze byose, Ian Smith akarinda asaza nta we umwendereje, simbona impamvu twe mu Rwanda tutazana ayo matwara, byaba ngombwa ahubwo tukanayahindura umuco, tugahumuriza abashyigikiye ukwikanyiza bakabireka, bakumva ko ubwikanyize na bo ubwabo bwababereye ingoyi kandi nta mpamvu yo kubukomeza nk’uko urugero rw’ Afrika y’Epfo rubyerekana.
Isomo rindi dukwiye gukura kuri bariya bantu bashyigikiye ivangura ry’amoko muri Afrika, bakaba bose barashyinguwe mu ituze kandi barakoze amarorerwa, ni uko ibikorwa by’abantu bitaboneka kimwe kuri buri wese kandi ko kwibwira ko ukuri umuntu abona azakumvisha abandi bose ari intego iruhije gosohoza. Iyo biba byashobokaga, ibyo Thatcher yagiriye bene wabo akabajujubya ubu aba yarabibajijwe. Yigendeye nta muntu umukozeho. Iby’abo Bush na Blair bicishije muri Iraq ku butiriganya, ubu baba baratangiye kubibazwa kuko ubu byagaragajwe ko Bush yacuze umugambi wo gushoza intambara ya petrol ku bwende. Abo nabo bazarinda bisazira ku ituze nta we ubatunze n’urutoki. Kugira rero ngo hano iwacu i Rwanda tuzatere imbere, tugomba kwiyibutsa ko urugomo rw’iyi si rwose nta washobora kururandura ngo arumare. Ahubwo icyo tugomba guharanira ni uko nta muntu wongera guhohotera abandi duhereye ubungubu. Niba Abadage n’Abafransa ubu bafatanya bikaba byarabateje imbere, n’intambara zose barwanye z’urudaca, twebwe kuki umujinya no gushaka kwihimura byakomeza kutuzitira no kuduheza mu butindi? N’ubwo twifuza ko abicanyi bose bashyikirizwa ubutabera bw’ukuri, tugomba kuzirikana ko n’ubwiyunge twifuza akenshi buzajya budusaba kurenzaho. Abere si bo biyunga kuko nta kibi kiba kibatandukanya. Hiyunga abahemukiranye, bakiyunga kuko bemeye ko ibibi bibatanya uko byaba bimeze kose bitakagombye kubavutsa ibyiza byinshi bashobora kugeraho baramutse bongeye guhuza inama bagafatanya. Ibi ntibivuga ko ubutabera butagomba gukurikirana abanyabyaha n’abicanyi bushoboye gushyikira, ahubwo bivuga ko umuco wo gushaka kwihorera ku bibi byose byakozwe tugomba kuwutekerezaho tukareba niba utatudindiza. Bitabaye ibyo twazasanga twaragarutse ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, wamaze ubwami bwe bwose mu kwihorera.
Ngaho rero bana b’u Rwanda nimushiruke ubwoba, igihe cyo kwanga gukandamirizwa mu gihugu cyanyu kirageze.
Dr Alexis Habiyaremye.
[1] Uburyo iri zina ry’uyu muzungu risomwa mu kinyarwanda n’iriya byendagusetsa bivugitse kimwe.
[2] Ikindi Thatcher azwiho ni ukuba yarashyigikiye Saddam Hussein wa Iraq. akanamufasha kubona intwaro za kirimbuzi yicishije aba kurds batuye mu majyaruguru y’icyo gihugu.
[3]Lat. «Irent, crearent consules ex plebe, transferrent auspicia quo nefas est…». Titus Livius, Ab Urbe Condita Libri CXLII, Liber VII.
[4] Ijambo ry’ikigereki aristokratia rivuga ubutegetsi bw’abaruta abandi riva ku magambo aristos (αριστος =abaruta abandi) na kratein (κρατεῖν = gutegeka).
Source: Leprophete.org
Rwanda: Wafanyie from Mulindi with… death (C.Kami)
Igikeri cyifuje guhinduka imfizi kiripompa cyane birangira gituritse!
La Grenouille qui veut se faire aussi grosse que le Boeuf
Une Grenouille vit un Boeuf
Qui lui sembla de belle taille.
Elle, qui n’était pas grosse en tout comme un oeuf,
Envieuse, s’étend, et s’enfle, et se travaille,
Pour égaler l’animal en grosseur,
Disant : « Regardez bien, ma soeur ;
Est-ce assez ? dites-moi ; n’y suis-je point encore ?
- Nenni. – M’y voici donc ? – Point du tout. – M’y voilà ?
- Vous n’en approchez point. « La chétive pécore
S’enfla si bien qu’elle creva.
Le monde est plein de gens qui ne sont pas plus sages :
Tout bourgeois veut bâtir comme les grands seigneurs,
Tout petit prince a des ambassadeurs,
Tout marquis veut avoir des pages.
*********************Moralité?…
RWANDA : Kurwanya ubukene si ugukona Abahutu ! Dr Alexis Habiyaremye.
- Publié le mercredi 24 avril 2013 13:34
Lee Kuan Yew, Ministre w’Intebe wa Singapore (1959-1990)
Ese koko u Rwanda ni Singapore ya Afrika?
1. Kwisumbukuruza
Kera u Rwanda rutari rwaterwa na FPR Inkotanyi ngo ruzemo umwiryane n’amarorerwa yaruhekuye, twahoraga twumva batubwira ngo igihugu cyacu ni Ubusuwisi bwo muri Afrika. Ngo mu Busuwisi haba imisozi n’ibiyaga nk’iby’iwacu,hakaba amahoro n’ituze nk’iby’iwacu. Kubera ko mu Rwanda rero hatanaba n’imbeho nk’iyo abasuwisi bagira mu mezi y’itumba n’urugaryi, baravugaga ngo ni gihugu kigira “printemps perpetuel” tukumva ko dufite icyo turusha Abasuwisi.
Abatajya i Zurich rero babeshywa byinshi, aho tugiriye umwanya wo gukandagira mu Busuwisi twasanze n’imisozi y’aho idasa n’iyacu, dusanga imigi yabo yubatse akashashe, bafite imihanda ya nyabagendwa ihuza imigi yabo yose ndetse n’inzira za Gariyamoshi, ugereranyije n’ubutaka bafite mu Busuwisi ni ho ziganje kurusha ibindi bihugu byose by’i Burayi, kabone n’ibidafite imisozi ihanamye.
Figure 1: Ikibuga cy’indege cya Zurich, mu Busuwisi
Mu gihe ibibuga by’indege by’aho indege zihasesekara buri munota, imigi yose ikaba igenderana ku buryo bwihuse(figure 1), iwacu i Rwanda muri icyo gihe, kuva I Kigali ugiye I Cyangugu, umuntu yazindukaga mu museke kugira ngo ajye kugerayo bwije, rimwe na rimwe ahubwo akarara mu nzira atagezeyo. Uko kwigereranya rero kw’u Rwanda n’Ubusuwisi, abenshi bavuga ko ari imwe mu mpamvu impunzi z’abanyarwanda babaga mu Buganda baruteye muri 1990 ! Ariko ubu iyo wumvise uburyo Kagame avuga ko yasanze u Rwanda rwari rumeze, ibihari byose akavuga ko ari we wabyubatse, wibaza niba koko mu by’ukuri hari ishingiro na busa bifite kwisumbukuruza ukagereranya utuntu duto n’ibinini, umugani w’umuhanzi.
Gusa rero Agatsiko ka Kagame kafashe u Rwanda kakaruhinduramo nk’imali yako bwite, uko kwigereranya n’abo batareshya karagukomeje. Mwese muzi ko imwe mu mpamvu Abanyamerika n’abandi bafashije Kagame bavuga ko bamwemera n’ubwo imitegekere ye bayikemanga, ngo ari uko yazanye amajyambere cyane, ku buryo u Rwanda rutakiri Ubusuwisi ahubwo noneho rwabaye Singapore yo muri Afrika.
Niba ukwigereranya na Singapore bivuga ko amajyambere n’imitegekere by’u Rwanda bigenda bishaka gusa n’ibyo muri uwo mujyi (kugira ngo tutarenganya Kagame reka dufate Kigali gusa abe ari yo tugereranya kuko na Singapore ari umugi umwe atari igihugu kinini), twari dukwiye kongera kwibaza niba tutagereranya ibitagereranywa! Kuvuga ko Kigali yabaye Singapore yo muri Afrika, uretse ubushyuhe bukabije bubayo bubuza umuntu guhumeka, mu bindi byose bafite Kigali iramutse ifite na kimwe cya cumi cyabyo byatuma abatuye Singapore bayita bakirukira I Rwanda bifuza climat yacu ifutse.
Figure 2: Singapore Parliament + CBD skyline
2.Kwigamba ibinyoma ngo Agatsiko kabone impamvu yo kugundira ubutegetsi.
Icyo Kagame n’Agatsiko bakwiye kwibuka ni uko Singapore yatejwe imbere ikava mu bukene ikagera ku cyiciro cy’ibihugu bikize mu gihe cy’imyaka mirongo itatu 30 gusa. Singapore yabonye ubwigenge muri 1965, muri 1995 yari imaze kuba igihugu kizwiho gutera imbere no kongera ubukungu cyane. Kuva Kagame yafata ubutegetsi muri 1994 ubu hagiye gushira imyaka 19. Ibijya gushya birashyuha ikizabyara Singapore ntikiyoborwa nk’uko u Rwanda ruyobowe!
Mbere na mbere Singapore yazamuwe no kuyoborwa neza, kujijuka kw’abaturage, amategeko n’ubutabera bidakandamiza rubanda no kumenya gukorana neza n’abashoramali b’abanyamahanga.
Icya kabiri, Lee Kuan Yew n’ubwo nawe avugwaho kuba atarahaye abaturage urubuga ruhagije rwo kumuvuguruza, ubutegetsi bwe nta muntu bwigeze buhohotera akageni Kagame yahinduye Abanyarwanda. Lee Kuan Yew ntiyigeze ashoza intambara mu bihugu baturanye, ntiyigeze ajya gusahura umutungo wa Malaysia, Indonesia cyangwa Brunei, kandi bizwi ko ibyo bihugu bifite petroli we atari afite.
Icya gatatu, kiriya gihugu cyazamutse kubera ko cyimirije imbere ibikorwa remezo (infrastructures) bifitiye abaturage benshi akamaro bikanabafasha kuzamuka, aho gushyira imbere amatwara yo gutuma Agatsiko gato gashobora kwigwizaho ubukire mu mwanya muto (simvuze ko muri Singapore nta bantu bigwijeho umutungo). Kigali rero isa na Singapore mu nzozi za Kagame gusa. Nk’uko mureba kuri iki gishushanyo bajya berekana (Figure 3: Kigali city masterplan-2020), Agatsiko kizeye kumvisha amahanga ko kagomba kugundira ubutegetsi kugira ngo u Rwanda (nako Kigali)ruzagere ubwo rusa n’ibihugu bikize.
Figure 3: Uko agatsiko kabona Kigali, n’uburyo kifuza kuyereka amahanga(source: sharerwanda.com)
Ukuri kugaragarira bose ni uko u Rwanda rukiri igihugu gikennye cyane, rurimo abantu bacyicwa n’inzara: si Ubusuwisi, si Singapore. N’iyo Kigali biyemeje kugira ikirezi, amashanyarazi ngo abura buri minota itanu, yaba yabonetse ngo bamwe bakayabona ari uko abandi bayafungiwe! Uturere tw’u Rwanda twinshi turacyari mu bwigunge kubera ko nta mihanda, nta mashanyarazi, nta bitaro, nta mashuli, nta mazi meza. Kuba umujyi wa Kigali ukomeje kwubakwamo amazu y’abakire, na byo nta wabihakana ashaka kuvugisha ukuri kandi ni byiza (reba ifoto yerekana amazu mashya yubatswe i Kigali, figure 4).
Figure 4: Amazu mashya mu mugi wa Kigali( source: ds-lands.com)
Amazu y’abakire ariko si yo bukire bw’igihugu, si na yo azatuma u rwanda rusa na Singapore.
3.Invugo siyo ngiro
Mu ntego Kagame yavuze ko yihaye ashaka kugeza ku Rwanda (Vision 2020) avuga ko ashaka kuvana Abanyarwanda ku isuka, ngo ubukungu bw’u Rwanda bugashingira ku bumenyi n’ubuhanga (knowledge economy). Aramutse afite n’amatwara yo kugeza iyi migambi myiza Banyarwanda bose, ntawayinenga. Ni nayo mpamvu iyo abibeshye abanyamahanga bamurata ngo dore Perezida ureba kure!! Ariko aho kugira ngo ashore umutungo w’igihugu mu kwigisha urubyiruko ngo rugire ubwo buhanga avuga ko ashaka ko buzaba umusingi w’ubukungu bw’igihugu, arabakomanyiriza mu mashuli ngo hige abana b’Agatsiko bonyine aba rubanda bige muri yayandi abakosha akanabuzuzamo urujijo. Ubwo se yibwira ko knowledge economy igerwaho ari uko intiti z’Agatsiko zize ibyo abandi badashobora kumva ? Ako Gatsiko se kanaramutse kagize ubwo buhanga buhambaye, bwashyirwa mu bikorwa bute abagomba kubivanamo imirimo ihesha u Rwanda ubukungu baragizwe injiji? Aho se yaba azirikana ko microbiologiste wamamaye Louis Pasteur, wakoresheje ubuhanga akavumbura uburyo bwo kwirinda indwara, agakura abantu benshi mu byorezo byahoragaho, yari yaravutse ku bakene mu misozi yo muri Jura (mu Bufransa). Iyo uburezi bw’icyo gihe bumukumira ngo haziga abana bo mu gatsiko gusa, ubu ubumenyi bw’indwara n’ubuvuzi buba bugeze he? Ubwo bukungu bushingiye ku bumenyi buzagerwaho bute mu gihe abenshi bashyirwa mu bujiji?
Igihugu gishaka gusa na Singapore kigomba nibura kugerageza kumva impamvu iyo Singapore yashoboye gutera imbere mu gihe cy’imyaka mirongo itatu gusa kandi nta muturanyi isahuye. Kigali se ijya kwisumbukuruza kuri Singapore, yabanje nibura igasa na Nairobi ko ari yo iri hafi?
Figure 5: Umuhanda w’i Nairobi
Figure 6: Nairobi uyirebye uhagaze kuri Kenyatta ICC (ahamurikirwa ibintu).
4. Kurwanya ubukene si ugukona Abahutu
Kuba Kagame afite intego yo kubaka Kigali, akayizamura, birazwi hose nta n’uwabishidikanya. Ni nayo mpamvu utundi turere tw’u Rwanda nta kintu na busa tumubwiye. Ababa mu cyaro bo siniriwe mbavuga, gahunda ye yo kurwanya ubukene yahindutse gahunda yo kwibasira abakene ngo bazarimbuke bashire, agakeka ahari ko ubukene buzajyana nabo. Amara kubabuza epfo na ruguru akabashukisha ibyo tutazi, akabakona ngo batororoka. Ese Kalinga yaragarutse yo kujya yambikwa ibyo bishahu, ko twari tuzi ko yahiriye ku Rucunshu? Kwigereranya na Singapore rero byahindutse andi mayeri yo kujijisha Abanyarwanda n’amahanga, ngo nahamara nibura indi myaka nka mirongo inani(80) u Rwanda ruzaba rumaze gusa na Singapore y’ubu (siniriwe mvuga aho Singapore y’icyo gihe izaba igeze, kuko abayituye na bo baticaye)
Ubutegetsi bwica abana b’igihugu bukabavutsa ubwenge ngo babe mu rujijo batazagira ubumenyi bagahirika ubutegesi bubakandamije, bwibuke ko n’abiswe ba Kigoryi bahiritse ingoma yari itangiye kubarimburira umuryango. Muri bariya bana b’abanyacyaro bavutswa kwiga (figure 5) ni iki cyatubwira ko hatihishemo uwashoboraga kuzavumbura ikintu gifitiye u Rwada rwose akamaro? Cyangwa ibifitiye isi yose nk’uko Louis Pasteur byamubayeho? Kandi n’ubwo ataba ari mo, igihugu kidakoresha ingufu zishokoka zose z’abana bacyo kiba cyihima mu majyambere.
Figure 7: Abana b’abanyarwanda bo mu cyaro
Abakolonize na bo ni yo mayeri bari barahisemo bibwira ko bazajijisha umunyafrika bakamukandamiza akaramata. Ariko bibuke ko umunyabwenge nka Lumumba bitari ngombwa kunyura mu mashuli yabo ngo aminuze kugira ngo agire ubushobozi bwo kubipakurura (n’ubwo ubwoba yabateye bwatumye bamwica). Ikinyoma rero cyo kwigereranya na Singapore nigihoshe, mu gihe amatwara u Rwanda rugenderaho atwerekeza mu isumbana n’amacakubiri. Amatwara ameze nk’aya Thatcher yakenesheje rubanda akiza agatsiko. Amatwara nk’ayo rero n’abanyamerika ntibakiyemera,uyashyigikiye yatsinzwe mureba.
U Rwanda twe twifuza ni uruha uburezi bw’abana barwo bose umwanya w’ibanze. Ni uruzakoresha ubushobozi rufite rukongera ibikorwa remezo, cyane cyane ibigamije kurukura mu bwigunge (enclavement) kuko ruri kure y’inyanja, bityo bigatuma ari ibintu rugura mu mahanga bihenda Abanyarwanda, n’ibyo rushaka kugurisha mu mahanga na byo bikabura abaguzi bahagije n’inyungu ikwiye kubera ko kubigeza ku masoko mpuzamahanga biba byatwaye amafranga menshi. Imirimo yo gukemura icyo kibazo, ni ukuvuga gushaka inzira idahenze mu bwikorezi ( gari ya moshi) igera ku nyanja (bikigirwa hamwe n’abayobozi b’ibihugu duturanye bifite ibyambu ku nyanja) ni yo igomba guherwaho mu migambi y’amajyambere. Naho ubundi kwaba ari ukwigiza nkana. U Rwanda dushaka kubaka ni urw’amajyambere adashingiye ku kinyoma, atari ayo kwisumbukuruza no kwirarira gusa. Kuko ariya mazu yubakwa mu noti ziva mu mazahabu ya Kongo, si inganda zizakomeza gukora izo nzira nizisibama, si amashuli azatujijurira abana ngo bazashakashake bavumbure ibisubizo by’ibibazo byinshi byugarije u Rwanda.
Nimuhaguruke rero duharanire u Rwanda rugera ku majyambere ahamye, ashingiye ku bitekerezo bishya, atari ya yandi yo kwisumbukuruza ku bo tutangana.
Dr Alexis Habiyaremye.
Source: leprophete.org
Impardonnable Rudasingwa ou lorsque le ridicule tue…(C.Kami)
Ikibazo kibazwa Rudasingwa na RNC: Nyuma yo kuryamira ukuri no kuryamira amajanja, mwiteguye no kuryamira ubugi bw’intorezo? (Kagame we ntakina! Cfr. Ruzibiza n’abandi tutarondora…) Umwanzuro: Iyo ishyaka riteshutse ku murongo w’ukuri kubera gucibwa intege, biba byerekanye ko iryo shyaka n’ubundi ryari ribereyeho gushuka abantu! Ni aha RNC guhamya ikinyuranyo…! [NDLR]
Lire l’article sur Jeuneafrique.com : Rwanda : les introuvables révélations de Théogène Rudasingwa sur l’attentat du 6 avril 1994 | Jeuneafrique.com – le premier site d’information et d’actualité sur l’Afrique
Follow us: @jeune_afrique on Twitter | jeuneafrique1 on Facebook
Ifoto y’icyumweru: Leta ngo yatangajwe no kubona imbaga y’urubyiruko rw’abashomeri itari izi ko babaho!


Imyenda ya miliyoni 400 z’amadorari u Rwanda rufashe ngo yaba isobanura ko Kagame ashoye burundu igihugu mu Rwabayanga!
Igihe kimwe umuhanzi w’umunyarwanda yitegereje uburyo inkumi z’i Kigali zaguraga uko bwije bukeye ibitenge bihenze (cg. ibikwembe kuri bamwe) n’amaburuze y’igiciro (ya T2000?), ni uko ariyamira ati « nk’aya mafaranga ava he koko!? » Ibi birasa n’ibigenura iby’iki gihe ubwo agatsiko ka FPR kari ku butegetsi kirirwa gahuma amaso abanyarwanda, kerekana ko kari kuzamura umunsi ku wundi amagarofa y’ibirahuri muri Kigali, ubundi Gashakabuhake Paul Kagame nawe akaboneraho kwirarira ati nimurebe uko turi guteza u Rwanda imbere, ndetse mu minsi iza turaba turi Singapour muri Afrika! Aha niho umunyarwanda nawe ahera yibaza ati aya mafaranga mukoresha muri « maonesho » arava he, nimutayabona bizagenda bite?! None burakeye FPR itangiye kandi gushyira igihugu mu madeni y’akayabo, ngo ni ukugira ngo u Rwanda rukunde rukomeze maonesho? Utazi aho imyenda yagejeje ingoma zabanjirije FPR ashobora kwibwira ko abazungu bapfa kurekura ibyo bifaranga badafite umubare muremure ku bihugu bikennye bihabwa iyo myenda! Ni aha ngaha dukwiye guhera tugerageza gusesengura icyo FPR ifite mu mutwe mu kongera guhekesha igihugu inyonjo y’imyenda, bigaragara ndetse ko ari ikimenyetso ko amahanga amaze guterera burundu icyizere ubutegetsi buri mu Rwanda ubu!
Mu minsi ishize hari umwe mu banyapolitiki wa oppozisiyo uherutse gutangaza ko kumva uburyo bwo gukemura ibibazo FPR yateje igihugu bikwiye kujyana no kumva mbere na mbere Geopilitique, kandi koko niko biri. Kuko burya hari n’umugani ugira uti « Nubona imbwa ihagaze mu bushorishori bw’igiti ujye umenya ko hari uwayihamanitse! » Nibyo koko kandi umugani ugana akariho, kuko ubundi mu miterere y’imbwa, iryo tungo kurira ibiti ku buryo ryagera aho rinagana mu bushorishori byararyihishe. Tubigereranyeje na FPR, umuntu yavuga ko ivogonyo ikwiza mu gihugu nta shingiro na busa rifite. Ntabwo kiriya cyama cyari kwigira akari aha kajya he iyo kitagira ibihugu by’ibihangange bihagaze inyuma. Imyenda rero y’amamiliyoni y’amadorari ahawe u Rwanda muri iyi minsi ihatse iki, iragenura iki?
Ubundi ibibazo by’ubukungu mu rwego mpuzamahanga abavuga ko baharanira imihindukire mu Rwanda bakunze kubyirengagiza, ndetse kubikomozaho rimwe na rimwe ugasanga bidakunze kubaho kenshi. Ibi ntibituruka ku kwirengagiza bene ibyo bibazo by’ubukungu bw’isi, ahubwo biterwa n’uko abashaka guhindura ibintu ibyo bibazo ubwabo batabyumva, cyangwa se birengagiza ku bimenya kuko bikunze nabyo kuba akamenamutwe. Abanenga FPR bari bakwiye byibuze kwemera ko yabashije gucengera ubukungu mpuzamahanga, ikabuvanamo birumvikana igishoro cyo guhaka abanyarwanda. Bityo abavuga ko bashaka guhindura ibintu baramutse badacengeye ikibazo cya geopolitiuqe, bishobora kuba inzitizi ikomeye mu migambi bagamije!
Tugarutse ku kibazo cy’imyenda ubu ibihugu bikennye byari bimaze gusa n’ibigerageza gutera umugongo none u Rwanda rukaba rwongeye kuyishoramo, icyo abanyarwanda bakwiye kumva ni uko ubundi bene iyo myenda ari impano ifubitse uburozi (cadeau empoisonné). Muti bigenda bite rero? Tutagiye mu bisobanuro byinshi kuko aha bisaba ko twakwifashisha abaspecialistes (kandi mu banyarwanda bariho n’ubwo bakunze kwiheza cyane), ni uko ibihugu by’ibihangange byashyizeho uburyo bwo gucunga imari hose ku isi ku buryo inyungu z’ibihangange zibasha kubungabungwa(Ku isonga hakaza igihugu cy’abakapitalistes rurangiranwa aricyo Leta zunze ubumwe za Amerika). Ni muri urwo rwego ibyo bihugu byashyizeho Ikigega cy’imari ku isi (FMI), kimwe na Banki y’isi yose ariyo Banque mondiale. Izo nzego zose nizo zishinzwe gukora controle ku bukungu bw’isi, hagamijwe ko inyungu z’ibihangange zibungabungwa. Ibi bisaba ko igihugu gikennye gishaka kubaho kigomba gukurikiza amabwiriza yose atangwa cyane cyane na FMI.
Ikigega cy’imari mpuzamahanga ari cyo FMI, nicyo gikurikirana imigendekere y’ubukungu bw’ibihugu bikennye, hanyuma cyasanga ari ngombwa kigatanga inkunga, cyangwa se kigasaba Banki y’isi gutanga inguzanyo bita ngo ko ari iyo kuzamura amajyambere. Ni ukuvuga ko iyo agahugu runaka kiyemeje kujyana ubukungu mu buryo bunyuranyije n’amabwirza ya FMI, icyo gihe abayobozi b’ako gahugu baba baraye batiriwe. Ibi nibyo byabaye kuri Habyarimana aho ahagana mu myaka ya 1989 aho yagiraga ingingimira, yanga ko ifaranga ry’u Rwanda rigabanurirwa agaciro ngo ariho ararengera ububasha bwo guhaha mu baturage b’igihugu cye! Icyo gihe ibya Habyarimana ni ukuvuga ko byari birangiye, uko byagenze nta warubara, FPR yahise ihatera amajanja, ibihugu by’ibihangange nabyo biti muziye igihe nimwe twari dukeneye!
Muri rusange rero icyo politiki ya FMI iba igamije ni iki? Nta kindi kitari ukugira ngo ubukungu bw’isi bugende ku murongo ibihugu by’ibihangange bishaka. Ibi bisobanura muri iki gihe ko igihugu gishaka kubaho kigomba gukurikiza amabwiriza ya capitalisme mondiale (bamwe bita mondialisation) byanze bikunze. Zimwe muri methodes FMI ikoresha nk’uko byavuye mu cyiswe « ecole de Chicago », harimo no kwemerera imyenda igihugu byagaragaye ko gikurikiza amabwiriza y’ibihangange ku murongo, kabone n’aho abaturage b’icyo bihugu bashyirwa ku ngoyi. (Icyo muri ecole de Chicago bise « chock therapie », ni ukuvuga ko imyenda ijyana n’amabwiriza akakaye agira ingaruka zikomeye ku baturage, twavuga nko gusabwa kumanura cyane agaciro k’ifaranga ry’igihugu). Nk’uko kandi byagaragaye, iyo myenda igenerwa abanyeshuri bitwa ko ari beza (igihugu nk’u Rwanda rwa Kagame!), irangirira mu mufuko w’agatsiko k’abantu bake, kandi igafasha mu kwimika politiki yo gukomeza ubutegetsi. Ibi bisobanura ko iyo myenda mishya u Rwanda rufashe nta kabuza rushobora kuzayikoresha mu kugaba ibitero, haba ku banegihugu, cyangwa ku bihugu by’ibituranyi.
Ibyo aribyo byose iby’imyenda ihabwa ibihugu nk’uko twabibonye aba ari impano irimo uburozi. Ibi bivuga ko igihugu gihawe imyenda gishobora kutagera ku ntego( zidashyirwa ahagaragara mu gihe zitangwa). Iyo bigenze bityo, ni ukuvuga ko igihugu cyahawe umwenda biba bigaragara ko ubutegetsi bwacyo buri mu kibazo gikomeye kandi ko haba hari risques ko butagera ku ntego, bityo buba ari ubutegetsi buri mu ya rubamba. Umutegetsi wabaye umugaragu wa capitalisme iyo bigaragaye ko bishoboka ko atazabasha kwishyura, ni ukuvuga ko ubutegetsi bwe buba buri kuvanwaho amaboko, bityo kuzahananturwa igihe kimwe n’ibihangenge bikazaba nk’aho tuvugiye aha. Dufatiye ku rugero rw’u Rwanda, biramutse bigaragaye ni urugero ko abarwanya butegetsi bagize ingufu ku buryo babangamira imigambi Kagame ateganya yo kwishyura imyenda yahawe, icyo gihe ibihugu by’ibihangange bimuhanantura ku ngoma bitamubabariye. Ni uko mu bihugu byinshi hagiye humvikana za coup d’etat no guhindura ubutegetsi ku buryo budasobanutse, benshi ntibamenya birumvikana ko iyo igihugu cy’igihangange kibishaste, ubutegetsi mu duhugu duto guhinduka ni ako kanya.
Mu kurangiza twakwibaza tuti ugukangata kwa Kagame na FPR gushingiye kuki? Ntacyo kuko ari nk’ifu iseye. Ejo cyangwa ejo bundi ibihugu by’ibihangange bibishatse indoto za Kagame zagenda nka nyomberi agasigara yigwa mu migani. Ikimenetso kigagaraza ko binashoboka cyane ni iyi myenda idasanzwe u Rwanda rutangiye gufata. Iyaba Kagame yamenyaga ubwenge, iyi myenda yayikoresheje mu nyungu z’abaturage, yazanavaho agasigara afite icyo azibukirwaho. Ariko uko bizwi Kagame na FPR beteye, iriya myenda izakoreshwa mu rwego rwo gukomeza kugira abenegihugu imbata. Ibyo icyakora ashobora kutazabisoza, kuko bya bihugu bimuhagarikiye bishobora kurenga kuri ibyo byose na none bikamuhirika! Ni uko iyi si iteye, iyi si ntigira inyiturano, uwamenya ubwenge mu bategetsi yagerageza byibuze gusiga inkuru nziza i musozi. Aha ni Kagame na FPR babwirwa cyane cyane!
La Rédaction, Le Médiateur
***************************
Le Rwanda lance un emprunt obligataire de 400 millions de USD (Opinion d’un spécialiste)
Iyo Umukuru yerekeza igihugu mu rwabayanga abaturage basabwa gukora iki?
Afande n’andi magambo mafia akoreshwa n’ingoma y’igitugu ibiyogoza mu Rwanda. Sobanukirwa! (par P.Rugero aka Cecil Kami)
RWANDA : AFANDE ET AUTRES MOTS-CLES D’UNE DICTATURE
RWANDA : AFANDE ET AUTRES MOTS-CLES D’UNE DICTATURE
Description du produit
Rwandais, Pierre Rugero est né en 1965 à Bukavu (RDC). Il est diplômé de l’Institut des Techniques Bancaires de Paris. Il vit aujourd’hui en exil en Europe.
ISBN : 978-2-9601114-3-9
Format 12×18,5cm
258 pages
Prix 15€
Nyuma y’imyaka itatu Victoire Ingabire ateguye inzira, PDP Imanzi na RDI Rwanda Rwiza bari karibu gusesekara i Kigali!

Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza arishimira uko imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda irimo kugenda.
Kuri iki cyumweru taliki ya 28 Mata 2013, intumwa z’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza, zahuriye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo gusuzuma aho imyiteguro yo kujya gukorera mu Rwanda igeze.
Nyuma yo kuganira ku bimaze kugerwaho no kungurana ibitekerezo kuri gahunda zisigaye, abari nu nama bishimiye ko imyiteguro irimo kugenda neza.
By’umwihariko, bishimiye uburyo ikiganiro amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye n’abanyamakuru i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 28 werurwe 2013 kitabiriwe kandi kikavugwa mu binyamakuru n’amaradiyo atandukanye, haba mu Rwanda no mu mahanga.
Barashimira babikuye ku mutima Abanyarwanda b’ingeri zose, ari abari mu Rwanda no mu mahanga, urugwiro rwinshi bakiranye ubufatanye bw’amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza mu gikorwa cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda, kandi barabasezeranya ko gahunda idakuka : bitarenze impera za Kamena 2013, intumwa z’amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza zizaba zageze mu Rwanda.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza akomeje kandi ibikorwa mu rwego rwa diplomasi n’urwo kumenyekanisha imigambi y’imitwe yombi, muri byo hakaba harimo itegurwa ry’ikindi kiganiro kigenewe abanyamakuru kizabera i Buruseli mu Bubiligi ku wa kane taliki ya 13 Kamena 2013. Hateganijwe n’ibiganiro mbwirwaruhame mu bihugu binyuranye. Muri ibyo biganiro, hari ikigenewe abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali, kizabera i Buruseli mu Bubiligi, ku wa gatandatu taliki ya 15 Kamena 2013, kigahita gikurikirwa kuri uwo munsi n’ikindi kizatumirwamo abanyarwanda bose.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yongeye kwifatanya n’abaturage bose bakomeje gutotezwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi. By’umwihariko, arasaba akomeje ubwo butegetsi kurekura nta yandi mananiza abanyarwanda bafungiwe ibitekerezo byabo, barimo abanyamakuru n’abanyapolitiki nka ba Mushayidi Déogratias, Perezida wa PDP-IMANZI, Ntaganda Bernard, Perezida wa PS-IMBERAKURI, Madamu Ingabire Victoire, Perezida wa FDU-INKINGI, na Bwana Niyitegeka Théoneste.
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza yongeye gusezeranya abantu bose bahohotewe bazira imitekerereze yabo, ko atazahwema guharanira ko bose bafungurwa vuba, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu kuzana impinduka nyayo y’imitegekere mu gihugu cyacu, bafatanyije n’abandi babyiyemeje.
Bikorewe i Paris, ku wa 28 Mata 2013.
Faustin Twagiramungu Gérard Karangwa Semushi
RDI-RWANDA RWIZA Perezida wungirije wa PDP-IMANZI
E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr E-mail : pdp.imanzi@gmail.com
Ni kuki Anastase Gasana atubahirije ubupfura bwa Enoch Ruhigira!?
Nabyo ni igikorwa cy’ubutwari kubona Gasana atinyuka kunenga imikorere ya RPF no kubiganiraho n’abandi. Kuba modere si ukubiba imbere ya Kagame gusa!
Abanyarwanda baragenda bava mu bwihisho bakaganira bigashyira kera!
Burya nta byago nko gupfukiranwa, ugapfukwa umunwa ku buryo utabasha gufata ijambo no kuvuga icyo utekereza ku bikureba cyangwa se bireba ubuzima bw’igihugu cyawe. Abagabo bagize igitekerezo cyo gushyiraho imirongo y’amaradiyo avugira kuri internet n’abo gushimwa bikomeye. Ibyo aribyo byose ubusa buruta ubusabusa. Kuva FPR yafata igihugu, ikindi gitekerezo kitari icyayo cyaciwe mu Rwanda. Inkurikizi: Abantu baricwa, bagafungirwa ubusa imyaka agahumbi igashira, abaturage bagahohoterwa ubutitsa ntihagire ugira uburenganzira bwo kuba hari icyo yakongeraho. Paulo Kagame mutagatifu na FPR ntagatifu nibo bazi byose, nibo bashobora byose! Na za Kiliziya n’amatorero kera zigishaga Imana, ububasha bw’izumbabyose ubu basa n’ababweguriye RPF. Abapadiri mu makanzu, abapiskopi mu ngofero z’amahembe, abapastori muri kostimu, bose barikubita imbere ya FPR bakaramya, icyubahiro cy’Imana kikaza hanyuma. Habe no gutekereza ku bakandamijwe, uwo murimo barawuretse bihitiramo gutura ibitambo bitwikwa, abandi baterera icyotezo Kagame.
Ibi mbigarutseho muri iyi nyandiko kugira ngo mpe ishimo abanyarwanda b’intwari bagerageje gushaka uruvugiro. Ubu amaradiyo arashingwa hirya no hino ariko atunga mikoro n’abatari bazwi cyangwa bari baribagiranye, akabahamagarira kwitabira demukarasi. Nibikomeza bitya aya maradiyo ashobora kuzagera igihe avugira no ku nyakiramajwi aho kugendera mu rusinga rw’umurandasi, bityo agere no kuri rubanda nyamwinshi. Amaradayo y’ingenzi amaze kwamamara ni « Ijwi rya rubanda » ryashinzwe n’umunyarwanda ku giti cye. Amashyaka FDU-RNC nayo yashyizeho umuyoboro wayo yise « Itahuka! » Aha niho mperutse gutega amatwi ikiganiro hagati ya Anastase Gasana na Enoch Ruhigira ndumirwa! Gasana yakiniye muri defense naho Ruhigira muri surface de réparation kwa Gasana, ariko ntacyo, ubutaha Gasana najya kuganira ubwo azabanza kwiga adversaire bahanganye uwo ariwe yitegure mbere cyane. Kwinjira muri politiki ni ukujya muri public, ahari iyo Gasana adashinga ishyaka ntaba yararinze kwisobanura bene kariya kageni. Na none icya ngombwa ni uko abo bagabo bombi babashije kuganira nyuma y’imyaka iyinga makumyabri ntawe ucira undi akari urutega!
Ikibazo bwite na Habyarimana gikomeje kuba ishingiro rya politiki ya Gasana.
Iyo Anastase Gasana aba umuhutu wa Nduga nk’uko abantu bakunze gupfa bene ayo mahamba, yari kugaragaza ko ikibazo cye na Habyarimana kijyanye n’irondakarere. Ariko ibyo ntibifata ku ruhande rwa Gasana. Ikindi nk’uko bigaragara n’ubwo Gasana agerageza kubikikira, uyo mugabo yazamutse inzego zose za MRND, kugeza n’igihe ajya mu macommissions ya comite central. MRND imaze kuvugururwa, uyu Gasana yabaye umwe mu basinyateri bayo (numero ya 35). Nyuma yaho Gasana yifuje gushyikiriza umushinga Habyarimana wo kurushaho kuvugurura ishyaka MRND ngo ribashe guhangana mu ruhando rw’amashyaka. Ni muri urwo rwego Gasana yashyizeho inyandiko irimo ingingo zishyiraho umutwe w’interahamwe, urubyiruko rwa MRND! Uwo mushinga Gasana yifuje kuwushyikiriza Prezida Habyarimana ubwe mu ntoki bakawuganiraho imbonankubone. Kubera impamvu zitasobanuwe, Habyarimana ntiyashatse guhura na Gasana imbonankubone, ahubwo asaba diricabinet we Ruhigira ko yakora ku buryo Gasana ibyo abiganiraho n’umunyamabanga mukuru wa MRND wari Edouard Karemera. Nyuma yaho Gasana wari warakoze muri MRND na mbere Habimana Bonaventure akiri umunyamabanga mukuru, uyu Gasana yahisemo gukorera muri opposition (Kurwanya Habyarimana). Ubu Gasana ararahira agatsemba ko atigeze akorera MRND ku bushake, ngo yashyizweho igitugu ukaba wagira ngo bari bamufatiyeho inkota!!! Nyuma rero Gasana uyu yinjiye ishyaka MDR, aba umwe mu bahangana badasanzwe ba Habyarimana (opposant farouche). Nyuma y’aho ibyo muri MDR byabaye isupu Gasana ari umwe mu bayobozi, organisation irabura, demokarasi abavuga ko bayiharanira muri opposition ibura mbere na mbere mu mashyaka yabo bwite. (Nyuma Inkotanyi zigeze ku butegetsi Gasana yaje ubwe gushyira mu ngiro umushinga wo gusesa burundu MDR) Ishyaka ryasigaye rihagaze ritarimo amacakubiri no kwiburamo demokarasi mu gihe cy’amashyaka menshi, mu by’ukuri ni MRND gusa. Amashyaka yayirwanyaga aracagagurana karahava, benshi bakavuga ko ibyo bice byayavukakagamo byaterwaga na FPR yari yarayinjiye. Gasana we icyakora siko abibona, ngo Habyarimana, toujours Habyarimana niwe wababuzaga demokarasi iwabo akoresheje kubasopanya…!
Ibice bya MDR na PL byakomeje kuvurungana kugeza igihe amasezerano y’Arusha asinywe, na nyuma yabo bararyana rubura gica, bamwe bahurira za Kabusunzu bakorana za coup d’etat, demokarasi yavugwaga ikomeza gukendera mu mashyaka ubwayo. Kubera ibyo bice mu mashyaka, inzego za transition zavuye muri Arusha kuzishyira mu bikorwa byahindutse ikibazo gikomeye. Habyarimana yasaba amalistes y’abarahizwa, bugacya Twagiramungu na Uwiringiyimana bazanye iyabo liste, ubundi Karamira na Niyitegeka nabo bagatanga ayabo, hagati aho Nsengiyaremye we agaharanira ko Twagiramungu asibwa mu ngingo z’amasezerano ya Arusha akaba ariwe wandikwa! Habyarimana yakumvikana na Uwiringiyimana kuri liste, bwacya Uwiringiyimana akagaruka azanye indi listi abarwanashyaka bamushyize ku gitutu!
Igihe cyo kurahira kwa Habyarimana ne leta y’inzibacyuho, kugeza n’uwo munsi Gasana na Bagenzi be muri MDR bari batarumvikana ku maliste yo kugabagabana imbehe zivuye Arusha. Ku bwa Gasana ngo Habyarimana yari kwakira liste y’igice yarimo cyakoranaga hafi na FPR, ngo niho yari kuba yubahirije Arusha! Akibagirwa ko abasigaye muri MDR bashakaga kuri izo mbehe nabo bari bariye karungu bayakanuye. Ibyari muri MDR kandi nibyo byari no muri PL yavugagwaho gukorana bya afi na FPR (kuri bamwe ndetse ni ishami rya FPR ryari mu gihugu imbere), aho hazaga liste ya Lando, bugacya hari indi ya Mugenzi! Ibyo byose Gasana ararahira akirenga ko byaturukaga kuri Habyarimana waba warabacagamo ibice. Ibyo aribyo byose gushyiraho leta y’inzibacyuho muri ubwo buryo byabonekaga ko bidashoboka. Nyuma igisa n’ubwumvikane cyaje kubaho hemezwa ko leta y’inzibacyuho yari kurahira tariki ya 9 Mata 1994, ibice byose biri mu mashyaka cyane cyane MDR na PL bimaze kumvikana ku mbehe. Nyuma y’ibyo bisa n’ibigaragaye ko leta y’inzibacyuho iha ubwinshi abashyigikiye Habyarimana no mu mashyaka yavugaga ko amurwanya barimo, ibyo bitashoboraga na gato gushimisha FPR. Ni uko ku wa 6 Mata Habyarimana aba atumiwe mu nama ngo yo kwiga ku kibazo cy’i Burundi muri Tanzaniya. Gasana we yemeza ko inama yari iyo kwiga ku kibazo cy’u Rwanda, ariko ibyo ni Gasana gusa wari ubizi (abiziranyeho bishoboka na FPR), kuko Habyarimana yagezeyo ahubwo agatungurwa no gutungwa agatoki n’abandi bakuru b’ibihugu ngo ko ariwe uri kunaniza amasezerano ya Arusha. Habyarimana atashye ibyabaye nta wabisubramo…
Ibindi Gasana agarukaho ku giti cye, ni uko Habyarimana asa ngo n’uwamusuzuguraga. Yaba yaranze kumutwara mu ndege ye kabiri kose, kandi ngo iyo ndege ya Prezida ari indege y’igihugu! Gasana wari Ministri w’Ububanyi n’amahanga se yari abuze ubundi buryo bwo kugenda atagiye mu ndege ya Prezida? Ikindi ko bigaragara ko yari yariyemeje kurwanya Habyarimana ndetse agashyigikirana na FPR, Habyarimana yari kumutwara mu ndege ye ngo baganire iki bungurane nama ki? Ibyo Gasana we abibona ngo nk’uburenganzira bwe bwo kugendera mu ndege y’igihugu!!! Nyamara ariko yari akwiye no kwemera ko byamukijije amagara naho ubundi aba yarahanuriwe hamwe na Habyarimna, bityo ibyo kumusuzugura (bishobora kuba byari bifite impamvu) abikesha kuba akiriho!!!
Ni iki umuntu wize nka Gasana yashoboraga gupfa na Habyarimana kugeza aho kumwanga urunuka?
Kumva ikiganiro cya Gasana agirana na Ruhigira, bitera kwibaza icyo umuntu nka Gasana n’abandi bakoze nkawe bashoboraga kwangira Habyarimana urunuka kugeza aho biyemeje kumuhitamo Inkotanyi bakazigabira igihugu. Ibyo aribyo byose nta kaburimvano, n’ubwo impamvu zigarukwaho kenshi ari iz’igitugu, bikomerera aba bose kwerekana aho igitugu cya Habyarimana cyari gishingiye. Kuba hariho ishyaka rimwe iyo niyo yari mode, n’umwe mu barwanya Habyarimana icyo gihe wari guhabwa ubutegetsi mbere nta kigaragaza ko yari guhitamo amashyaka menshi. Ikibazo rero cy’aba bagabo twacyumva dute, psychologie yabo yakoraga ite mu myaka hagati ya 91-94?
Mu gutekereza aha umuntu yakwifashisha ukugereranya Gasana na Ruhigira. Aba bagabo bombi bari barize baraminuza, ndetse baraniganye kandi barangana mu myaka. Bose babaye muri politiki y’ishyaka rimwe, kugeza igihe amashyaka menshi aje buri wese agahitamo irimunogeye. Gasana yabanje kuba MRND, nyuma aza guhinduka ajya muri opposition, naho Ruhigira aguma kuba fidele kuri Habyarimana. Imyifatire yabo bombi nyuma yo guhitamo yaranyuranye. Gasana yikomye cyane Hbyarimana, aramurwanya karahava, naho Ruhigira akomeza imirimo ye mu bwitonzi no mu bufatanye.
Aho umuntu yakwibaza igituma umuntu ashobora kuba umuopposa karundura, mu gihe ubutegetsi buriho mu by’ukuri bitabangamiye inyungu ze, nk’uko ariko bigaragara ku ruhande rwa Gasana. Umuntu yagerageza kumva imyifatire ya Gasana mu rwego rwo gukunda demokarasi, no kwanga gutekereza mu ruhande rumwe gusa. Ibyo nibyo abaharanira demokarasi bose bakunze gufata nk’ihame. Birashoboka koko ko Gasana yaba yari afite amashagaga, ndetse n’amatwara menshi yo kuvugurura MRND, ariko nyuma agasanga asa nk’usuzugurwa, cyangwa ibitekerezo bye bititabwaho. Kuba rero amashyaka menshi yaramwemereraga ubwo burenganzira bwo guhitamo, nta kinegu kuri Gasana cyo kwihitiramo inzira bwite, gusa aho bivamo urwango rudasanzwe kuri Habyarimana nibyo bidashobora kumvikana, kuko kugeza iki gihe ingingo zose Gasana atanga usanga zidafashe na gato. Ni iki rero urwo rwango rushobora gufasha muri politiki Gasana ateganya muri iki gihe?
Ikindi nabwo kitabasha kumvikana mu mikorere ya gasana, ni ubufatanye na FPR bwabaye nko kujijwa bikomeye. Kugeza n’uyu munsi Gasana arasa n’uwemeza ko ntaho yajijwe mu gukorana na FPR. Ibyo ari byo byose Anastase Gasana ntashobora kuvanaho ko Habyarimana yagambaniwe kugeza igihe yishwe FPR ibimwifashishijemo. Kuba yari Dar es Salam ku munsi w’urupfu rwa Habyarimana, agataba Habyarimana mu nama izuba riva agafata position ya FPR, biri mu byatumye abagome bafata icyemezo cyo kurasa Habyarimana. Yabishaka atabishaka rero Gasana azahora abonwa nka complice w’urupfu rwa Habyarimana, kandi icyo ni ikintu kitihanganirwa na gato n’abanyarwanda muri iki gihe. Anastase Gasana akomeje kugira urwango rwe kuri Habyarimana ishingiro rye rya politiki, ibimenyetso byinshi byerekana ko politiki ateganya yazakirwa bigoranye n’abanyarwanda.
Ibikorwa bikomeye bya politiki Gasana yivugaho ko yakoze usanga biteye urujijo!
Anastase Gasana yagerageje kwerekana mu kiganiro yagiranye na Ruhigira ibikorwa bye muri politiki, ariko igihe cyose Gasana avuga igikorwa gikomeye cya politiki usanga ahubwo birushaho gutera urujijo abamwumva. Umuntu adasubiye mu bikorwa binyuranye Gasana avuga ko yakoze usanga rimwe na bibuzemo urunyiriri (logique), hari muri ibyo kimwe giteye gutangara, ari cyo cyo kwandikisha Faustin Twagiramungu mu masezerano ya Arusha. Kugeza n’uyu munsi abanyarwanda bakomeje kwibaza icyo ibyo byasobanuraga ko Twagiramungu nk’umuntu umwe yagombaga kwandikwa mu masezerano ya Arusha, ibyo ni byo Gasana yasobanuye ko ishingiro ariko uko Twagiramungu ari umukwe wa Kayabanda!!!
Kugeza n’uyu umunsi abanyarwanda bakomeje kwibaza icyari cyihishe inyuma yo kwandika Twagiramungu mu masezerano, none Gasana ahishuye ngo ko yabirwaniye inkundura ngo ku bw’uko Twagiramungu afiteho Kayibanda ho sebukwe. Aha ni aha buri munyarwanda kuba yagira icyo atekereza kuri iyo politiki y’imiryango yari yihishe mu Arusha abantu batabizi! Gusa n’ubwo Gasana yemeza ko icyo cyabaye igikorwa cya politiki gikomeye, ntawabura guhamya ko niba iyo ari politiki koko, yaba ari imwe mu zoretse igihugu!
Kwibeshya bibaho, ariko kudatezuka mu kwibeshya ni ibya roho mbi…!
Kuba Anastase Gasana na Ruhigira Enoch babasha kugira batya bakaganira bagasubira mu byahise, ni ibyo kwishimirwa, kimwe n’uko Umunyamakuru Serge wayoboye ikiganiro yabikoze ku buryo bwa gihanga, hiyongereyeho kandi n’ugucisha mu gaciro k’undi mutumirwa Bwana Bahunga wari muri icyo kiganiro. Birakwiye kandi kugaruka ku muco w’ubupfura mu biganiro waranze Enoch Ruhigira, kandi ibyo akabikora nta gukikira ukuri. Gusa ku bireba Anastase Gasana, umuntu yagira ati haracyari byinshi byo gukosora, kandi ibyo ntibyashoboka inzika asa n’aho afitiye Habyarimana atayiretse, kuko usanga aricyo gituma ibiganiro bye bimugora, cyane cyane mu kugerageza gusobanura ibitumvikana cyangwa se bidashoboka. Ibyo bituma Gasana ataganira nk’umuntu wiyizeye, ahubwo byumvikana ko ari kuri defensive. Burya kwemera ko wibeshye hari byinshi biruhuraho kandi bigafasha mu kuganira n’abandi. Ni ibyo navuga muri rusange ku kiganiro cyatanzwe, biboneka ko Gasana Anastase agifite intambwe ndende yo gutera niba ashaka koko kwirinda cyangwa kurinda abo ayoboye mu ishyaka indi mitego y’Inkotanyi.
Mzee wa Bazee
TRISTE VISAGE DU DIOCÈSE KABGAYI ET CRIS DES PRÊTRES AU PAPE
Kabgayi, le 22 Septembre 2012
Ishyaka RNC riragenda rihinduka ikibazo aho kuba igisubizo!
Mbere yo kugarukira Imana, uyu mugabo yahoze ari marxiste ukaze akaba n’iy’amarere! Ese koko yaba yifitemo indimi ebyiri, cyangwa ni FPR ishaka kumuta mu mutego?
Imbarutso ya byose yabaye ubuhamya bwa Dr Rudasingwa kwa wa mucamanza w’umufransa Trevidic ukurikirana ibyerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Prezida Habyarimana, igikorwa cy’iterabwoba kugeza ubu cyafashweho nk’umwambi wakongeje umuriro mu Rwanda mu 1994. Inkuru igitangazwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique ko Theogene yaba yaravuze ubusa imbere y’umucamanza aho gutanga ubuhamya yahagazeho ku wakoze igikorwa cy’iterabwoba kugeza ubu isi yose ibona nk’ubunyamaswa bwahekuye u Rwanda, abanyarwanda hirya no hino bagize bati « Aho re! » Mu yandi magambo ni nko kugira bati « uwabaye inkotanyi ntabihagarika! » Bityo bisa n’ibigaragaye ko abanyarwanda bari barahisemo politiki y’ubwiyunge yo kubabarira ndetse no gufatanya n’inkotanyi zahindutse ngo barebe uko basubiza igihugu ihumure, ko iyo politiki n’ubundi bamwe batahwemye gukemenga isenyutse nk’ikinunga cy’umusenyi!
Nyuma y’ubuhamya « burimo ubusa » bwa Rudasingwa, abarwanashyaka ba oppozisiyo bari barubatse kuri politiki y’ubufatanye n’Inkotanyi zahindutse ubu barasa nabo n’abahindutse urw’amenyo, ku buryo nta watinya kuvuga ko icyizere bari bafitiwe kigenda kiyoyoka niba kitarayoyoka burundu! Abarwanashyaka ba RNC muri iki gihe baragerageza nabo kwiha akanyabugabo, kenshi bakanabikora ku buryo bugoramye (maladroitement), bigatuma RNC irushaho ahubwo kuhatera isaro. Abakoranye na RNC basaga nk’abahisemo iyo politiki mu rwego rw’ubwiyunge mu gushaka ineza y’igihugu, ubu ariko barasa n’abari mu kimwaro gikomeye, ku buryo no kwikura muri izo soni bisa n’ibigoranye cyane! Affaire ya RNC rero izarangira ite, izasigira abanyarwanda irihe isomo? Ese umuntu yavuga ko iby’ishyaka RNC birangiriye aha, ni ukuvuga ko nyuma y’imyaka itatu iryo shyaka ryaba rigiye kuzima? Abanyapolitiki ba Oppozisiyo se bari bari barahisemo gutimiza (miser) kuri RNC bazabasha kwikura muri iyi crise? Nibyo dukwiye kurebera hamwe muri iyi nyandiko.
1. Uyu mugabo Tabujeni adufinze iki?
Ese Dr Rudasingwa yaba yaratezwe umutego na FPR akawugwamo, cyangwa ibyo yatangarije umucamanza Trevidic bijyanye n’ibyo yemera ubwe atavugira ku karubanda? Iki ni ikibazo cyakwibazwa nyuma y’inyandiko yasohotse muri Jeune Afrique ivuga iby’ubuhamya bwe burimo ubusa!
Ku babashije gusoma inyandiko ya Jeune Afrique, Theogene Rudasingwa wabaye Umunyamabanga mukuru wa FPR, ntacyo mu by’ukuri atangaza ku byerekeye urupfu rwa Habyarimana wahanuriwe mu ndege. Igisubizo kigaragara mu buhamya bwe ni iki: « Simbizi! » N’ubwo yemeza ko uwafashe icyemezo cyo guhanantura iriya ndege ari Gashakabuhake Paul Kagame ubwe, Rudasingwa nta kimenyetso na kimwe atanga cyerekana ukuri k’ubuhamya bwe. Iyo abajijwe aho yakuye ko Kagame ariwe wahanantuye indege, Rudasangwa asubiza ko yumvise Kagame abivuga ko ariwe wayihanuye! Uretse n’umuntu mukuru, n’umwana wajya mu rubanza, akumva umutangabuhamya avuga ko yumvise umuntu yigamba ko yakoze icyaha, uwo mwana muto yaruca araramye, kuko yagira ati niba nta kindi kimenyetso ni ukuvuga ko nyir’ugushinjwa gukora igikorwa abeshyerwa! Bityo rero Theogene yashinjuye Paul Kagame ku mugaragaro ku cyaha cyo kurasa indege no guteza genocide mu Rwanda.
Aho ubuhamya bwa Rudasingwa butera urujijo, ni uko ibyo yavuze mu madiskuru ye nk’umukuru w’ishyaka, we ubwe yiyemereye ko afite ibimenyetso byose byerekana ko Kagame ariwe responsable w’igikorwa cyo guhanura indege ya Habyarimana. Rudasingwa yongeyeho ko atari Habyarimana gusa Kagame yishe, ko n’imfu z’abaprezida Ndadaye na Ntaryamira b’u Burundi ndetse na Laurent Desire Kabila wa Kongo zose ziri ku mutwe wa Kagame. Ku bumvise Rudasingwa avuga ayo magambo, ntabwo batekereza ko mu kujya mu rubanza uwo mugabo yatangaza ko ibyo bikorwa byose by’ubwicanyi yumvise gusa Kagame abyigamba! Theogene Rudasingwa rero yaba yarafashe abanyarwanda nk’ibicucu, ku buryo yakeka ko batagira ubwenge butekereza bakaba bakwemera ubuhamya busa n’ubutanzwe n’umuntu udakomeye mu mutwe?
Dukurikije ibivuzwe haruguru, dushobora gutekereza ko Rudasingwa yaba yaraguye mu mutego wa FPR na Jeune Afrique, ariko rero ko uwo mutego wafashe n’ubundi umuntu wari warateshutswe mu nzira yari yaremereye abanyarwanda kubayoboramo mu kwibohora igitugu cy’inkotanyi. Kuba Rudasingwa yaba adakomye mu mutwe ibyo byo nta wukwiye kubitekereza, kuko imirimo yose uyu mugabo yakoreye FPR ntibari kuyimushinga ari uko ari umuntu w’ikigoryo. Twakwibutsa ko Rudasingwa uretse kuba mu buyobozi bw’Inkotanyi, yanahagarariye FPR mu bihugu bikomeye ndetse no muri Loni. Yakoze mu biro bya Kagame igihe kitari gito, ku buryo atari kuyoberwa imigambi y’inkotanyi mu yikomeye. Ndetse nta washidikanya no kuvuga ko Rudasingwa azi ku murongo imitegurire yose y’intambara za FPR kugeza no kwica Habyarimana, atari ukuvuga gusa ngo yumvise Kagame abivuga. Theogene Rudasingwa rero yateye deception cyane ku baharanira kwibohora, igisigaye kikaba kuba twakwibaza icyamuteye gukora uko yabigenje muri iyi minsi.
2. RNC yananijwe cyane n’abanyarwanda yifuzaga gufasha!
Kugira ngo tubashe kumva icyateye Rudasingwa kwitwara uko yitwaye kugeza ubwo yatabye mu nama abo bari bafatanyije, dukwiye kubishakira kuri critiques zikomeye cyane yakomeje kwibasira Ishyaka RNC mu minsi ishize, ku buryo iryo shyaka kwinyagambura bitari bikiryoroheye.
Ikibazo nyamukuru cyaba cyaraciye intege RNC, ni uko abanyarwanda bamwe bakomeje kugaragaza ko batakwihanganria kuba barangazwa imbere n’abantu bafite amaraso y’abantu ku biganza. Icyo abanyarwanda bamwe bakomeje kugaragariza RNC, ni ukugerageza byibuze kudashyira imbere abantu barimbuye abaturage kandi bakabyigamba ku mugaragaro bahoze mu Nkotanyi. Uwashyizwe mu majwi cyane cyane ni Generali Kayumba Nyamwasa, uyu wahoze ari umugaba w’Inkotanyi. Abanyarwanda batanga ibimenyetso bifite gihamya ko Kayumba Nyamwasa we ubwe yivugiye ko iyo yayoboraga ingabo ku rugamba yazitegekaga kwica abacengezi n’abaturage, akarimburira hamwe atarobanuye. Bityo abanyarwanda bakagira bati ni gute baba barwanya ubugiranabi bw’Inkotanyi, hanyuma bagahindukira bakarangazwa imbere na bamwe mu bicanyi baziyoboye!
Impungenge z’abanyarwanda bagaragazaga icyo kibazo zarumvikanaga ku buryo bwuzuye. Ndetse hari n’abagiraga bati niba ari ibyo, igikwiye ni ukureka Kagame agakomeza kutwica, niba ari ngombwa ko umuntu w’umwicanyi ashobora kuyobora abantu. Nyamara niba ibyo ku buryo bwa sentiments bishobora kumvikana neza, ku rwego rwa politiki ibyo byiyumviro by’abanyarwanda ntibyaba bifite ireme rifatika, kuko politiki mbere n ambere ari ugukemura ibibazo biremereye kimwe no kureba ejo hazaza h’igihugu.
Politiki nziza birumvikana igomba kurwanya ubwicanyi aho bwaturuka hose, gusa icyo abanyarwanda bakomeje kugaragaza izo mpungenge kuri RNC bakomeje kwibeshyaho, ni uko umwacanyi wahindutse, n’umwicanyi ukomeje imigambi y’ubwicanyi abo atari abantu bamwe. Hari aho ibihe bisaba kubabarira no kureba imbere, cyane cyane iyo nta danger iriho ibangamiye igihugu n’abaturage. Bityo hari abashyira mu gacaro basaba ko bidakwiriye ko abantu bashyira mu gatebo kamwe Kayumba na Kagame. Ndetse hari n’abatanga ingero bahereye ku byanditse muri bibiliya, aho bagira bati ko Paulo wicaga abakirisitu yahindutse ahubwo akaba ariwe ufasha abo abakirisitu mu rugamba rwo guharanira kubaho. Bityo hakurikijwe iyo politiki y’Imana abanyarwanda bashyira mu gaciro bagerageza kwereka abafata Kayumba ku rwego rumwe na Kagame ko bakwiriye gucisha make, ahubwo bakareba imigambi mishya ya Kayumba muri iki gihe ushaka gutabara u Rwanda! Gusa aha nabwo bigasaba RNC kugaragaza koko icyatuma abantu bayiha icyizere kugeza aho abayobozi bayo bakwakirwa koko nk’abashaka ineza y’igihugu!
3. RNC ntacyo yatejeho imbere urugamba rwo kwibohora!
Mu by’ukuri ibibazo byavugwaga kuri RNC cyane cyane ibijyanye n’abicanyi baba bayirimo ntibyajyaga gukomera, iyo RNC ikigira ikintu gifatika itezaho imbere urugamba rwo kwibohora. Ikibazo cya RNC rero cyakomejwe n’uko abanyarwanda basanze ntacyo yabunganiyeho, bityo niba abayobozi ba RNC baba bifuza kongera kuzanzamura iryo ishyaka, ni aho bari bakwiriye gushakira igisubizo. Ariko rero aho bintu bigeze cyane cyane nyuma y’ubuhamya bwa Rudasingwa kwa Trevidic, birakomeye kugira ngo iryo shyaka ryongere rigarurirwe icyizere.
Mu myaka itatu ishize RNC igishingwa, yabaye koko nk’itanga icyizere. Ndetse hari n’abagize bati uriya Kagame wigize akamana abonye abamushobora, kandi nta bandi ni bene wabo. Hari benshi bitabiriye RNC muri ubwo buryo aho bagiraga bati n’uwayoboka ishyaka yajya ahari ingufu. Ikibazo rero ni uko izo ngufu za RNC zitabashije kuboneka, cyane cyane ko itigeze isobanura ku buryo bwumvikana uko iteganya guhangana na Kagame.
Mu bibazo byagiye bibazwa abayobozi ba RNC ku byerekye inzira bateganya kubohoramo u Rwanda, n’ubwo bitari bisobanutse,byagiye bisa nk’ibyumvikana ko RNC yariho yigisha ibyo bamwe bakunze kwita Non violence kugeza ubu byananiranye mu gufasha Kagame gushyira mu gaciro. Bityo uko iminsi yashiraga niko bamwe bagiraga bati niba ari ibi byo kwirirwa abantu bamagana Kagame mu magambo n’abandi barabishoboye, ndetse na « Ingabire wacu nta wubimurushamo ubutwari! » Kudasobanura inzira ifatika yo kubohoza u Rwanda byakomeje gutera bamwe kurambirwa ndetse batangira no kubaza ibibazo bijyanye n’abicanyi bari muri RNC, kugeza ubwo bibujije iryo shyaka kwinyagambura nk’uko tubibona ubu.
Umwanzuro
Niba hari ishyaka ubu bigaragara ko rifite ibibazo byo kuba ryatera kabiri ni RNC. Cyane cyane ko yamaganwa biturutse impande zose. Uwarahiye kuzahenangura RNC wa mbere birumvikana ko ari FPR. Yabigaragaje ku buryo bwinshi, harimo no kurasa bamwe mu bayobozi b’iryo shyaka. Abandi rero bafashije FPR kutayorohera ubu, n’abayerekezaho imyambi hirya no hino kubwo kuba ntacyo yunguye ku rugamba rwo kwibohora. Ibyo bibazo byombi icyakora ntacyo byajyaga gutwara iryo shyaka, iyo abayobozi baryo batagaragaza ko bifitemo indimi ebyiri nk’uko byagaragaye mu buhamya bwa Rudasingwa kwa Trevidic. Ese twahera aha dutekereza ko inkundura ya RNC irangiriye aha? Iminsi iri imbere niyo izagaragaza uko RNC izagerageza kwivana muri ibyo bibazo by’inzitane. Ibyo aribyo byose abakomeje kurengera RNC ku bw’ubufatanye muri Opposition, bashobora nabo kurambirwa guhora bajorwa n’abandi banyarwanda kubwo kudashishoza. Gusa na none umuntu yavuga ko nta rirarenga. Bavuga ko intambwe ya mbere ariyo y’ingenzi, kandi ubushake bwiza bwa RNC bwagaragaye mu ntangiriro. Bityo ibibazo RNC ifite muri iki gihe bishobora nabwo kuba nk’ibigeragezo byazayifasha kurushaho gukomera, ariko aha birasaba abayobozi bayo ingufu zidasanzwe zo kuvugurura.
Dukomeze tubitege amaso.
Mzee wa Bazee
Simoni ngo yaba yari afite impamvu ifatika yo kwanga « Ibihutu »!!!
» Ndahire Imana mbangure imanzi mwa Kizima…njyewe nanga abahutu » (Simoni Bikindi)
Ingengabitekerezo ya genocide, cyangwa ukuri kubisi?! A vous de juger.
Cliquer ici pour voir la vidéo.
Source video: Ikazeiwacu blog
Message de Félicitations ku Mwami mushya wimye ingoma mu Buholandi (FDU Inkingi)
Rwanda: Félicitations au roi Willem Alexander et à la Reine Maxima
Lausanne, le 30 Avril 2013.
Votre Majesté le Roi Willem Alexander et la Reine Maxima
Il est notre grand plaisir de vous féliciter comme nouveau roi et reine des Pays-Bas, au nom de l’opposition rwandaise FDU-Inkingi.
Nous avons savouré de nombreuses années de la reine Beatrix ; puissions-nous aussi bénéficier, nous en avons pleinement confiance, de votre royauté.
Nous pourrions utiliser cette opportunité pour promouvoir la coopération avec le Rwanda, surtout vos connaissances dans l’administration et gestion des eaux et l’appui de la reine Maxima à l’égard de micro-crédits. Mais avant d’en arriver là, nous avons désespérément besoin de votre soutien dans notre lutte pour nous aider à faire comprendre au gouvernement rwandais que la paix, la liberté d’expression et des procès équitables pour tout le monde, sont indispensables pour toute démocratie.
Encore une fois, félicitations pour votre inauguration et votre couronnement pour des années à venir.
Cordialement,
Comité de coordination des FDU-Inkingi
Dr. Nkiko Nsengimana
Coordinateur
*****************************
Amwe mu mafoto yaranze Ukwimikwa kw’Umwami Willem Alexander n’Umwamikazi Maxima
Amatorero ya gikristo natitonda abaturage bari busubire ku murinzi!
Musenyeri Mbonyintege, Umukuru wa Kiliziya gatolika mu Rwanda, yiteguye ate guhangana n’ibimenyetso by’ibihe?
Mu cyumweru gishize aha twakiriye inyandiko itangaje! Iyo nyandiko yaba ngo yari igenewe Papa w’i Roma, yatabarizaga Diyosezi gatolika ya Kabgayi ivuga ko igeze aharindimuka ngo biturutse ku mwepiskopi w’iyo Diyosezi ariwe Smaragde Mbonyintege. N’ubwo tudashobora gushyigikira inyandiko iza ivuvuza umushumba wa Diyosezi mu nzarwe, hari impamvu zaduteye kuyitangaza, kuko urebye iyo nyandiko yanyuze kuri uru rubuga Le Médiateur, iyo uyisomye ushishoje usanga ifite uburemere bukomeye. Impamvu ituma inyandiko nk’iriya iba ikwiriye kwitabwaho, ni uko ahari umwotsi buri gihe haba hari n’umuriro! N’ubwo ibivugwa en details muri iyo nyandiko kuri Musenyeri Smaragidi mu by’ukuri nta muntu utekereza wari ukwiriye kubiha agaciro, iriya baruwa ni ikimenyetso ko mu matorero yogeza ubutumwa bwa gikristo mu Rwanda hari ikibazo gikomeye, kandi ko ushishoza abona ko gifitanye isano n’ubufatanye bw’amatorero n’ingoma y’igitugu ikomeje kubiyogoza mu gihugu. Twakwibaza rero tuti ibyo birahurira he n’ibaruwa twasomye! Nibyo tugerageza gusesengura muri iri jambo ry’ibanze.
Kuki Umwanditsi yashatse gusiga inzarwe Musenyeri Smaragde?
Ibaruwa yandikiwe papa yatangajwe mu cyumweru gishize, mu by’ukuri yanditswe mu mwaka ushize. Kubera ko yandikiwe Papa w’i Roma ariko amakopi agahabwa abantu benshi, ibyo byatumye ibyari biyirimo bitaba ibanga, ahubwo bikomeza kuzenguruka mu bantu babihererekanywa, nk’uko twagerageje kubitohoza. Ibaruwa itugezeho mu cyumweru gishize, igitekerezo cya mbere cyabaye kwirinda kuyishyira ku karubanda, gusa nyuma dukurikije ko abagaragara nk’abayisinye ari abapadiri bose b’ingenzi ba Diyosezi ya Kabgayi, twasanze ibiyikubiyemo bikwiye kumenyekana. Impamvu ya mbere ni uko mu kwitirira iriya nyandiko bariya bapadiri ku mwanditsi, ari umwanya ku bapadiri wo kwibaza impamvu yashatse ko ibitirirwa kandi ibyo bitamenyerewe. Bariya bapadiri bagombye gutangaza ku ruhande rwabo icyo batekereza kuri iyo nyandiko, bitabaye kuvuga gusa ngo ni tract idakwiriye kwitabwaho. Ikindi cyatumye twe tuyiha agaciro, ni uko ibiyikubiyemo bigaragara neza ko byanditwe n’umuntu uhugutse kandi uzi neza imikorere ya kiliziya gatolika, ndetse nta gushidikanya ko yaba ari n’umupadiri. Niba nyir’ugukora inyandiko yaratekereje kuyisinyisha (mu mutwe we) abayobozi bose muri Diyosezi ya Kabgayi, ni ukuvuga ko yashatse kuyiha uburemere, bityo abagaragara ko bayisinye bakaba badashobora kwicara ntacyo bayivuzeho nk’aho ntacyabaye. Niho ubwenge bw’umwanditsi bugaragarira, bityo n’abafata iyo baruwa nka tract mu by’ukuri ntabwo ari tract isanzwe, kuko ahubwo nk’uko biboneka yari ikwiriye gufatwa nka genre litteraire inedit( yo mu rwego ruhanitse). Ni ukuvuga ko nyir’ukwandika, umuntu w’umuhanga mu by’ukuri, yari afite ubutumwa bukomeye ashaka gutambutsa, hanyuma ashaka victime yifashisha ariwe Musenyeri Smaragde!
Twakwibaza niba guhitamo Musenyeri Smaragde nk’igitambo yaba yarabikoreye ubushake bwo kumwanduza gusa, cyangwa niba hari ikindi bihishe! Mu gusesengura, usanga hari impamvu nyinshi Musenyeri Smaragde ariwe yahisemo guhanantura, ariko mu by’ukuri agamije kwerekana ko Kiliziya mu Rwanda muri iki gihe iri mu burangare, ku buryo iyogezabutumwa ribangamiwe biteye inkeke! Aragira ati « (…)Vu l’absence d’unité et de la communication entre Mgr Smaragde MBONYINTEGE et ses prêtres, le climat de peur, de suspicion, et de méfiance entre ces derniers et leur Evêque et la circulation régulière des critiques ,voire même d’insultes et de propos malveillants adressé à l’Evêque, à travers la presse nationale et internationale, ce qui ternit considérablement non seulement l’image de l’Eglise du rwanda, mais encore de l’Eglise universelle ; nous en concluons que notre piteuse situation comme prêtres du Diocèse de Kabgayi n’est pas seulement un problème isolé du Diocèse de Kabgayi ; mais un problème de l’Eglise universelle(…) Muri rusange umwanditsi aravuga ku bwoba, ubwishishanye no gukimbirana mu bapadiri, akavuga ko bizanwa na Museyeri Smaragde, kandi akabibona nk’ikibazo cya kiliziya y’u Rwanda ndeste n’iyo ku isi hose. Igitangaje aha, ni ukwibaza uburyo ibibazo bishobora kugera aho kubaho mu bwoba, ubundi budashobora kumvikana mu bapadiri, kuko n’iyo habaho gukimbirana, ntihabaho gutekereza ko hari uwarasa undi byagera aho kuzana umwuka w’icyoba!!! None se Musenyeri atunze ingabo n’imbunda ku buryo hari umupadiri wakumva ariho mu bwoba kubera we?
Ahandi ubonera ko hari ikibazo gihishe umwanditsi yoroshe ibibazo byo kuvuga ibipfuyemyotsi kuri Musenyeri, ni aho avuga ku kibazo cy’irondakoko mu bapadiri, aba ngo bakaba bashyirwa mu bice hakurikijwe ubwoko bwabo n’aho bakomoka. Bityo agasanga ngo abapadiri b’abahutu basa n’abashyirwa imbere, ngo bakagenda bemye muri diyosezi yabo kandi bishimiye ubuhutu bwabo, ku rundi ruhande ngo hakaba abapadiri b’abatutsi babonwa nk’abapadiri bo hasi, ngo cyane cyane ko kwivana mu bikomere batejwe na genocide byababereye ingorabahizi!
Mu gusoma iyi baruwa rero usanga bitoroshye kuba wamenya niba yaranditswe n’umupadiri w’umututsi cyangwa w’umuhutu, nk’uko bitoroshye nabwo kuba wamenya nyir’ukwandika mu by’ukuri ari muntu ki. Kuvuga gusa ko ari umurakare nk’uko abapadiri b’i Kabgayi babyemeza bikaba bidahagije, mu gihe baterekana icyatera kuba umurakare bigeze hariya. Ariko rero yaba umurakare yagira, biboneka ko uwanditse atari ubonetse wese, ahubwo ko ari n’umuhanga bikomeye. Muri rusange arahamagarira ivanwa ku ntebe rya Musenyeri Smaragde kubera impamvu we azi, bityo agashakisha izindi mpamvu zidafite shinge na rugero zo kwambika intego ye ariyo yo kwambura inkoni y’ubushumba Musenyeri, mbese nka kwa kundi bagira bati la fin justifie les moyens!
Ese Koko Musenyeri Smaragde yaba adakwiye ubuyobozi?
Ikibazo cy’ingenzi aha cyaba kwibaza impamvu umwanditsi asabira ashimitse Musenyeri Smaragde kuvanwa ku buyobozi bwa Diyosezi byanze bikunze. Ese impamvu atanga zirahagije? Mu by’ukuri ku bazi neza Smaragde Mbonyintege, kuvuga ko atari akwiye ubusenyeri ntibyaba aribyo. Ku bamuzi cyane cyane mu maseminari (into n’inkuru) aho yakunze kuba nk’umurezi, ntabwo Smaragde ari wa muntu wavuga ko ari tereriyo, cyangwa ko adafite sens de responsabilité. Oya ntibyaba aribyo. Musenyeri Smaragde ni umugabo uzi icyo akora kandi ukunda Kiliziya. Ashobora rimwe na rimwe kurangwa n’amakare, ariko ku mutima mwiza nabwo abamurusha mu Kiliziya baba mbarwa. Musenyeri Smaragde akunda abantu kandi akagira umutima w’ubwumvikane no gushyira mu gaciro. Ibyo n’ibindi utarondora, bimuha imico ya gisenyeri ku buryo budashidikanywaho. Ko habaho utuntu n’utundi dushobora kuvurundurwa nk’uko uwanditse yandika nko ku mibanire ye n’abagore, ibyo aribyo byose niba si jamais ibyo byaba byarabayeho nk’uko umwanditsi ashaka kubihamiriza, nta hantu na hamwe higeze haba scandales zijyanye n’ibyo aho Smaragde yabaye hose: Ni ukuvuga ko kubanira abantu bose, bo mu bitsina byombi, kandi bitagaragaye ko haba harimo iby’ingeso zidasobanutse, uko niko Musenyeri Smaragde azwi mu buzima public. Kuba rero Umwanditsi ikibazo cy’abagore yakigira icy’ingenzi mu gushaka kuvana Musenyeri ku ntebe, byaboneka nk’urwitwazo.
Mu gusesengura rero wasanga Umwanditsi w’iyi nyandiko mu by’ukuri afite ikindi agamije mu gushaka ikurwaho rya Musenyeri Smaragde. Bishobora kuba ibibazo bwite yifitaniye nawe, ariko dusubiye ku ngingo zimwe yakomojeho zikunze kujyana n’ibibazo biboneka mu muryango nyarwanda nk’amoko n’uturere, ubona ko hari impamvu uwanditse atifuza Smaragde Mbonyintege nk’umuyobozi.
Ubufatanye bwa Kiliziya na leta y’igitugu muri iki gihe nicyo kibazo kiremereye!
Nk’uko bigaragara ko iriya baruwa yanditswe mu mwaka ushize, birahura n’ingendo za Musenyeri Smaragde yakoreye i Burayi mu mwaka ushize abonana n’impunzi zihatuye, biboneka ko bisa n’ibyari muri gahunda ya leta ya FPR mu gushaka kurebwa neza n’abantu no kwibagiza igitugu no kubangamira ikiremwamuntu biri mu gihugu. Nyuma y’ifungwa n’imanza z’akarengane byagiriwe Madame Ingabire Umuhoza, FPR yahise itangira campagne yo gushaka kwibonekeza neza mu maso y’abantu, ibyo ikaba yarabishyize mu bikorwa yohereza abantu bayo hirya no hino bo kujya kurura abanyarwanda bababajwe cyane n’akarengane kagiriwe Madame Ingabire. Ingendo zidasanzwe za Musenyeri Smaragde mu Buholandi no mu Bubiligi, zikaba zaribajijweho byinshi n’abanyarwanda batamenyereye ko Abasenyeri baza kubasura iyo bahungiye. Gushyigikirana n’ingoma y’igitugu iri mu gihugu, aho rwose bigaragara neza ko Musenyeri Smaragde yabyinjiyemo, kandi siwe wenyine, n’abandi bepiskopi benshi, baba muri Kiliziya gatolika no mu matorero y’abaprotestanti n’abandi, basa n’abahumirije amaso ku bikorwa ruvumwa n’ingoma mpotozi mu Rwanda, birengagiza batyo akarengane kagirirwa rubanda. Iyo ishobora kuba impamvu ikomeye ituma umwanditsi nk’uriya ashaka guhirikisha Musenyeri, ibyo akabikora adashatse kwivuruguta mu bibazo byamuzanira ingorane ku rwego rwa politiki, ariko mu by’ukuri yifuza ko Musenyeri avanwa ku buyobozi.
Ni aha Musenyeri Smaragde kimwe bagenzi be gushakisha impamvu zatuma umwe mubo bayoboye ashobora kwibasira umuyobozi mu kiliziya kariya kageni, ariko rero biramutse bigaragaye ko uwanditse atifuza Musenyeri we ku bwo gukorana na leta ihotora abaturage ntabarengere nk’uko biboneka, uburakari bw’uwanditse ntibwabura kugira ishingiro.
Mu matorero y’abakristo, nka Kiliziya gatolika by’umwihariko, hakunze kubaho ibihe bikomereye abayobozi kimwe n’iyogezabutumwa bashinzwe. (Bamwe babyita signes de temps, ibimenyetso by’ibihe). Igihe cyose hagiye habaho umuhwituzi (nk’uko tubizi kuri Martini Luther), byagiye bibera umwanya Kiliziya wo kwivugurura. Nta gushidikanya ko inyandiko iherutse gutangazwa (idakwiye gufatwa à la legere) ari ikimenyetso cy’ibihe, bityo ko yagombye kubera abayoboye Kiliziya mu Rwanda umwanya wo kujyana iyogezabutumwa mu murongo wo kurengera abatsikamiwe n’abazira akarengane, kuko ariyo mission y’ingenzi uwashinze Kiliziya yayihaye. Igihe cyo gushyigikirana na leta irenganya gikwiye kurangira, abashinzwe amadini bakumva ko bagomba kurushaho kwita ku butumwa bahawe aho kwishimira gusa kurebwa neza n’abategetsi. Bitabaye ibyo, bagombye kwitegura guhangana n’izindi crises zirushije amabaruwa ya tract gukomera, cyane cyane ko biboneka ko abakirisitu batangiye kurambirwa. Iyo kiliziya zishyigikirana n’ubutegetsi burenganya abaturage, icyaruta n’uko abo baturage aho kuzitabira bakwisubirira ku mico gakondo ya Nyabingi na Ryangombe bagasenga Imana imwe y’abasokuruza, kubera ko aho ngaho byibuze baba bashobora kuhasanga bimwe mu bisubizo bijyanye n’ibibazo bibahangayikishije. Ni ah’abayobozi b’amatorero rero kwibaza no kwisubiza!
La Rédaction, Le Médiateur
TRISTE VISAGE DU DIOCÈSE KABGAYI ET CRIS DES PRÊTRES AU PAPE
Aho impirimbanyi za demokarasi mu Rwanda ntizaba zaratereranywe na Opposition ikorera hanze?
Rwanda:Abatavugarumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi batangiye no kwimwa uburenganzira bwo kujya imbere y’umucamanza.
Kigali kuwa 07 Gicurasi 2013
Bwana Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru wa FDU-INKINGI na Bwana Shyirambere Dominique batawe muri yombi nyuma yo guhohoterwa n’abapolisi ba Leta ya Kigali bazira kuba bari bitabiriye urubanza rw ‘umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi Mme Ingabire Victoire Umuhoza. Tariki ya 10 Mata 2013 Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Gasabo abisabwe n’ubushinjacyaha yategetse ko bafungirwa by’agateganyo muri gereza ya Kimironko mu gihe cy’iminsi 30 ,ubu ngo bukaba aribwo buryo bwonyine bwashobokaga bwo guhagarika burundu ibikorwa byo kugumura,guteza imvururu muri rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho ngo byakorwarwa n’ izi mpirimbanyi za Demukarasi. Icyi cyaha ubu gisigaye ari intwaro ikomeye y’ubushinjacyaha mu guhashya uwariwe wese wanze kuba inkomamashyi ya FPR .
Nkuko ubundi bisanzwe iki cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kirajurirwa kandi izi nzirakarengane zahise zikijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ariko kugeza uyu munsi uru rukiko rwafunze amaso rurituramira.
Bwana Sibomana Sylvain kandi yaje guhabwa urupapuro rumuhamagaza kuburana tariki ya 02 Gicurasi 2013 mu Rukiko Rukuru rwa Karongi (aha ni mu rubanza kandi ubushinjacyaha buregamo barindwi bo mu karere ka Rutsiro bazira kuba barahuye n’umunyamabanga mukuru wa FDU tariki ya 15 Nzeri 2012 bakagirana ibiganiro) nubwo bitumvikana ukuntu umuntu yahamagazwa kuburana urubanza mu mizi atarigeze abazwa haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha,uyu munsi warageze gereza ya Kimironko ntiyamuha uburenganzira bwo kwitabira urwo rubanza.
-Mu ntangiro za Werurwe 2013 nibwo hagombaga kuba urubanza mu mizi rwa Mutuyimana Anselme,Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens, Nahimana Marcel, Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Leonille banshinjwa kuba abayoboke ba FDU-Inkingi no guhura bakaganira n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Bwana Sibomana Sylvain. Icyi gikorwa cyo guhura bakaganira, ubushinjacyaha bucyita icyaha cy’ubugome cyo guteza imvururu muri rubanda niyo mpamvu batawe muri yombi ubu bakaba mamaze hafi amezi icyenda mu buroko bwa gereza ya Muhanga. Mu gihe uru rubanza rwari rutangiye Umunyamategeko Bimenyimana Emmanuel ubunganira yasobanuriye umucamanza inzitizi zarimo uburyo Urukiko Rukuru rutari rufite uburenganzira bwo kuburanisha uru rubanza kuko yabonaga ko bagombaga kuburanira mu rukiko rw’ibanze. Urukiko Rukuru rwa Karongi nyuma yo gusuzuma izi mpungenge rwaje kwemeza ko muri bariya barindwi ruzaburanisha gusa umwe ariwe Mutuyimana Anselme ngo kubera ko we ari nk’umufatanyacyaha naho ngo abandi bakaburanishwa n’urukiko rw’ibanze.
Ikibabaje rero mubi ibi ni uko aba basore n’inkumi batandatu (Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens,Nahimana Marcel,Byukusenge Emmanuel na Gasengayire Léonille ) ubu bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ubushinjacyaha bwarituramiye ntibwabatangire ikirego mu rukiko rw’ibanze, bagerageje kwandika basaba ko ibyabo byasobanuka nabo bakaburana cyangwa bakarekurwa ariko nta gisubizo bigeze bahabwa. Tariki ya 24 Mata 2013 Umunyamategeko Emmannuel Bimenyimana ubunganira yandikiye ikirego Perezida w’urukiko Rukuru rwa Karongi amumenyesha iki kibazo cy’aba bana bafunze mu buryo butubahirije amategeko ariko iyi barwa yanze kwakirwa ngo ku mpamvu zuko itari kumwe n’umwanzuro w’icyemezo cy’umucyamanza watandukanyije abaregwaga. Nubwo byagaragaraga ko ibi yari amacenga ariko ntibyabujije ko hashakwa uwo mwanzuro maze ngo Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Karongi abone kugira icyo akora kuri aka karengane maze tariki ya 2 Gicurasi 2013 hitabazwa ubwanditsi bukuru bwuru rukiko ngo rutange icyi cyemezo ‘copie de jugement’,icyatangaje ni uko ubwanditsi bwahakanye bukavuga ko nubwo icyo cyezo cyasomwe mu ruhame mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2013 ngo ntabwo kiranonosorwa n’umucamanza ngo agisinyeho.
Uku gukomeza guheza abantu mu gihirahiro, bateragiranwa ni umugambi muremure w’ubushinjacyaha ndetse bigaragara ko bunakingirwa ikibaba n’abacamanza mu gukora ibishoboka byose ngo izi nzirakarengane zikomeze zisiragizwe, zinaborere mu munyururu igihe kirekire gishoboka hatitawe ku burenganzira bwabo bwo kubona ubutabera bwihuse.
Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko ikibazo cya bariya bantu batandatu ubu babitswenkana muri gereza ya Muhanga ko cyasuzumwa, kuko ntibyumvikana ukuntu wafunga umuntu ukicecekera gusa mu gihe nta rukiko rwiteguye kumva ibye.
Ishyaka FDU-Inkingi nkuko ridahwema guhangayikishwa n’ubutabera busesuye,ribabajwe n’ uburyo bikomeje kugaragara ko abacamanza batabasha no kwiyumanganya kuburyo bafata ibyemezo bisa naho ari ibishyigikira gusa buri gihe imigambi y’ubushinjacyaha hatitawe ku biteganywa n’amategeko,no ku nyungu z ‘abaregwa. Ibi bikunze kubaho cyane cyane mu manza z’abatavugarumwe na Leta aho usanga bibasirwa nk’abatagira uburenganzira bugenerwa abandi baturage, ni ikimenyetso simusiga ko inzira y’ubutabera bwigenga ikiri ndende mu Rwanda.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w’agategenyo
COMMUNIQUE DES PRETRES DU DIOCESE DE KABGAYI
(Version officielle en langue française par le Secrétariat de l’Evêché de Kabgayi )
Au mois de janvier 2013, il a été publié une lettre inauthentique destinée à Sa Sainteté le Pape Benoît XVI, contenant de graves diffamations contre Son Excellence Monseigneur Smaragde MBONYINTEGE, Evêque du Diocèse de Kabgayi. L’auteur de cette lettre l’a attribuée aux Curés des paroisses du Diocèse de Kabgayi et à certains de leurs confrères prêtres responsables d’autres services.
Celui qui a écrit cette lettre dit que les prêtres cités auraient demandé au Pape de démettre Son Excellence Monseigneur Smaragde MBONYINTEGE de la charge épiscopale du Diocèse de Kabgayi. La lettre en question a d’abord été distribuée entre personnes par des moyens divers et, présentement, elle vient d’être diffusée largement par des médias.
Nous, les prêtres auxquels il a été attribué cet écrit, tenons à communiquer à tous les chrétiens et à tous ceux qui ont lu ladite lettre ou en ont entendu parler, ce qui suit :
1. La lettre en question a pour but la diffamation de Son Excellence Monseigneur Smaragde MBONYINTEGE. Elle contient des contre-vérités sans fondement.
2. Les prêtres présentés comme étant les signataires n’ont rien à voir avec cette lettre qui leur a été attribuée indûment.
3. Le vrai auteur de ladite lettre est animé de mauvaises intentions de porter atteinte à la réputation de l’Evêque de Kabgayi, de l’opposer à ses prêtres, de décourager et de manipuler la communauté chrétienne.
4. En tant que prêtres du Diocèse de Kabgayi, nous sommes attristés par cette lettre carrément inventée et nous tenons à la dénoncer publiquement. Nous réaffirmons que nous sommes unis à notre Evêque et que notre idéal est de participer ensemble avec lui à notre mission commune de proclamer le règne de Dieu.
5. Nous rappelons à celui qui a été à l’origine de ladite lettre comme d’autres écrits similaires antérieurs, non seulement que ses actes indignes perturbent la famille des enfants de Dieu, mais aussi que lui-même n’en sort pas édifié. Nous l’invitons à se ressaisir et à se convertir.
6. Nous profitons de cette occasion pour demander aux médias de ne pas donner place aux tels écrits qui ont le but de détruire la communauté. En même temps, nous demandons à tous ceux qui lisent ces écrits ou en entendent parler, de faire preuve de discernement afin de ne pas se laisser distraire.
7. Enfin, nous tenons à tranquilliser la communauté chrétienne tout en lui demandant de rester unie avec nous dans l’annonce de l’Evangile, en témoignant fidèlement du Christ, toujours guidés par l’Esprit de Dieu (Ga 5, 25).
Fait à Kabgayi, le 06 mai 2013.
Liste des signataires (Voir la version originale en langue Kinyarwanda)
**************************
Kagame aritegura kuza gukina ku mubyimba abavictimes be mu Bwongereza! Musinye Petition!
Dear colleagues please find herewith the link of the petition against Kagame’s visit in Oxford.
Please sign it.
with regards
Jean Marie Minani
–
‘Amahirwe angana ku Banyarwanda bose mu gihugu kiyobowe muri Demokarasi na Repubulika’
U Rwanda ntirushobora kuva mu nzigo n’inzika mu gihe ukuri kutaratsinda (Newsletter FDU, Gicurasi 2013)
![]() ![]() ![]() |
![]() |
Mme Victoire Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi imbere y’urukiko rw’ikirenga |
II. Icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangish abaturage leta
MP ivuga ko kuba urukiko rwarahanaguyeho icyo cyaha Mme INGABIRE rwirengagije nkana ingingo y’166 y’itegeko teka No 77 ryo kuwa 18/08/1977 rigena imiburanishirize y’ibyaha mu Rwanda. MP ikomeza ivuga ko urukiko rwirengagije amadiscours Mme INGABIRE ubwe yagiye atangaza ko yabaga ari amadiscours agamije kwangisha abaturage ubuyobozi. Nk’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ijwi ry’Afurika. Mu 2002 INGABIRE yashyize ahagaragara inyandiko ivuga ko abanyarwanda bagizwe abacakara, ariko urukiko rwavuze ko kuva abaturage batarahagurutse ngo bigaragambye ku bwo gukorerwa ubukoloni nta cyaha yakoze. Ariko MP yo ivuga ko urukiko rw’ikirenga rwahamije Pasteur BIZIMUNGU icyo cyaha, ndetse runagihamya MUSHAYIDI Deo kandi nta myigaragambyo abaturage bakoze.
Kuba rero umucamanza wa mbere yaragize Mme Victoire INGABIRE umwere kuri icyo cyaha yirengagije ingingo ya 17 y’itegeko nshinga. MP ikaba isaba urukiko rw’ikirenga ko rwatesha agaciro umwanzuro wari wafashwe n’urukiko rukuru.
ICYIFUZO CY’UBUSHINJACYAHA
Hashingiwe ku ngingo y’116,461,462,463 na 765 z’itegeko ngenga; hashingiwe kandi ku ngingo y’164 kugera ku 166 z’itegeko ngenga No 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 MP irasaba ko urukiko rw’ikirenga rwakwakira kandi rukemeza ko ubujurire bufite ishingiro, bugasaba ko ibyaha bikurikira byahama Mme INGABIRE mu buryo bukurikira hashingiwe ku ngingo z’amategeko:
1. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi hashingiwe ku ngingo y’166 y’itegeko teka No 21/77 n’ingingo ya 765 y’itegeko ryo kuwa 01/05/2012.
2. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara hashingiwe ku ngingo y’133 CPP.
3. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cy’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho mu ngingo z’imena z’itegeko nshinga hashingiwe ku ngingo y’164 CPP.
4. Guhanisha Mme INGABIRE igifungo cy’imyaka 9 ku cyaha cyo gupfobya jenoside hashingiwe ku ngingo y’116 na 765 CPP nshyashya.
5. Kwemeza ko ibyaha byose Mme INGABIRE akurikiranyweho abihanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku mpamvu z’impurirane z’ibyaha hashingiwe ku ngingo ya 83 na 84 CPP.
III- Impamvu z’ubujurire bwa Mme INGABIRE
Atangira abwira urukiko ko kuwa 30/10/2012 ariho urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha ku byaha bikurikira ari byo:
- Iterabwoba: urukiko rwasanze ari umwere.
- Ingengabitekerezo ya genocide: urukiko rwasanze ari umwere umwere.
- Amacakubiri: urukiko rusanga ari umwere.
- Kwamamaza nkana ibihuha hagamijwe kwangisha abaturage ubuyobozi: urukiko rwasanze ari umwere
- Kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero kintambara: urukiko rwasanze ari umwere
- Ubwinjiracyaha kucyaha cy’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’itegeko nshinga: aha naho urukiko rwasanze ari umwere. Ahubwo yatunguwe no kumva urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhamije ibyaha atigeze aregwa aribyo:
- Ubugambanyi no gupfobya jenoside: Mme INGABIRE mu bujurire bwe yashingiye kumpamvu eshatu ari zo:
- Ibibazo by’ibanze bigizwe n’inzitizi mu rukiko rwa mbere
- Kuba itegeko rihana jenoside ubwaryo ridasobanutse
- Imikirize y’urubanza mu mizi
Mme INGABIRE yagaragaje uburyo leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano na leta ya Congo mu gucyura abari abarwanyi ba FDLR agatangazwa n’ukuntu abatashye ku bw’ayo masezerano bararenze bakaza bakirega ibyaha batakurikiranywagaho. Aha nk’uko mu butangabuhamya bw’umwe utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara avuga ko asanga ari uburyo leta yashyizeho mu rwego rwo gushaka abamushinja ibyaha. Akaba atumva ukuntu umuntu atashye nta cyaha aregwa akarenga akaza kwirega icyaha ngo yakoranaga na Victoire. Le 24/12/2010 ubwo ubushinjacyaha bwashyikirizaga dosiye urukiko bwavuze ko bamurega ibyaha 6 nk’uko byavuzwe haruguru aha aributsa urukiko rw’ikirenga ko urukiko rwamugize umwere ku byaha byose akaba atumva ukuntu ahubwo rwahindukiye rukamushinja ibyaha ataregewe yewe ngo anabyisobanureho.akaba asaba urukiko rw’ikirenga ko rwatesha agaciro umwanzuro wafashwe n’urukiko rukuru mu ku muhamya icyo cyaha cy’ubugambanyi
Avuga ku cyaha cyo gupfobya jenoside
Mme INGABIRE avuga ko itegeko rihana icyo cyaha ubwaryo ridasobanutse kuko ritujuje ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga nk’uko mu rubanza rw’abanyamakuru Sayidate na bagenzi be ubwo baregwaga icyaha cyo gupfobya jenoside urukiko rw’ikirenga ubwarwo rwafashe umwanzuro wo guhanaguraho icyo cyaha abo banyamakuru kuko rwasanze itegeko rihana icyo cyaha ubwaryo ridasobanutse Mme INGABIRE avuga ko nawe agomba guhanagurwaho icyo cyaha, dore ko n’urukiko rw’ikirenga rwivugira ko iryo tegeko ridasobanutse.
Icyaha cy’iterabwoba
Mu kumushinja iki cyaha hari ibintu bitatu urukiko rukuru rwirengagije:
- Nta élément moral yatanzwe
- Nta mpamvu yatanzwe isobanutse
- Ntiyigeze akiregwa n’ubushinjacyaha ngo akisobanure
Aha umucamanza wa mbere yemezaga ko INGABIRE na Vital bemeje gushyiraho ingabo za FDU nyamara birengagije ko Vital ubwe atari umuyoboke wa FDU INKINGI. Aha yibanze kuri za e-mails ubushinjacyaha buvuga ko zatanzwe nyamara iyo urebye usanga orginal na photocopie zitandukanye; aho usanga orginal ari yahoo.fr naho photocopie ari yahoo.com. Habayeho kwivuguruza kw’abamushinja ku kijyanye n’amafaranga ubwabo bohererejwe n’uwitwa MUJAWAYEZU. Ashingiye rero ku ngingo ya 16 n’iya17 y’itegeko nshinga yibaza uburyo urukiko rwakurikiranye Mme INGABIRE aho gukurikirana uwo MUJAWAYEZU.
UBUJURIRE BWA ME GATERA GASHABANA
Yatangiye avuga uburyo bo ubwabo nk’abunganira Mme INGABIRE batahawe agaciro n’umucamanza wa mbere ntibahabwe umwanya wo kwiregura ahubwo akababwira amagambo mabi. Avuga ko uwo yunganira nawe atigeze ahabwa umwanya wo kwiregura. Umucamanza yirengagije ingingo ya 119 CPP, nyamara ubwo burenganzira bimwe bugahabwa MP n’abamushinja.
Avuga ku cyaha cy’ubugambanyi
Yabanje kubwira urukiko rw’ikirenga ati: “twibaze iki kibazo: Ese ubugambanyi ni iki?”Ubugambanyi ni ikintu abantu bumvikanyeho ari benshi bagamije kugambanira leta, guverinoma cyangwa institution hagamijwe gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro cyangwa charactère politique. Avuga ko ubugambanyi buba habayeho gushyikirana no gufata icyemezo, akaba ari na ho hakagombye kuvamo element moral igize icyaha. Kugira ngo ukore icyo cyaha hagomba kuba hariho des actes materiels kugira ngo ubutegetsi buhungabane. Muri juriciprudence bavuga ko ya mishyikirano ikurikirana n’ikimezo kandi gishingiye ku mugambi umwe. Nta elements constitifs z’iki cyaha zihari. Umucamanza wa mbere yagombaga kureba ko hari ibimenyetso bigaragara bihari. Umucamanza wa mbere yananiwe gusuzuma ibimenyetso byaturutse mu Buholandi harimo inyandiko yiswe 24 Gashyantare ndetse na plan d’actions à l’interieur nyamara bigaragara ko ibyo bimenyetso byari tractes. Umucamanza rero yashingiye kuri ibyo bimenyetso aba ariho ashinja Mme INGABIRE icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cy’ubwinjiracyaha hagamijwe kwica iremezo ry’itegeko nshinga. Urukiko rukaba rwarirengagije ibimenyetso by’umutangabuhamya witwa col. HABIMANA Michel bushimangira ukuri k’ukwiregura kwa Mme INGABIRE. Umucamanza yirengagije ingingo ya 44,45,46 CPP, akaba asaba urukiko rw’ikirenga ko rwazatesha agaciro icyemezo cy’umucamanza wa mbere.
IV- Ubwunganizi bwa Me Ian Edouards
Ku cyaha cyo gupfobya jenoside
Atangira yibutsa urukiko ko icyatumye bajuririra icyaha cyo gupfobya jenoside ari uko umucamanza wa mbere yahamije ko Mme INGABIRE yagereranije jenoside yakorewe abatutsi n’ubwicanyi bwakorewe abahutu, bityo urukiko rukanzura ko habayeho gupfobya jenoside yakorewe abatutsi, ariko umucamanza akirengagiza ko Mme INGABIRE yemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ariko akavuga ko habayeho n’ubwicanyi bwakorewe abahutu nk’uko yabigaragarije urukiko mu maraporo ya ONU, raporo za Human Right Watch zibyemeza. Hashingiwe kuri discours yavugiye ku Gisozi ku itariki 16/01/2010 umucamanza yakoze amakosa mu gusobanura ibyo INGABIRE yivugiye mu ijambo rye ry’umwimerere ahubwo yibanda
ku byavuzwe gusa na MP kandi iryo jambo ryaravugiwe mu rukiko ku mugaragaro hakoreshejwe CD yari yafashwe icyo gihe. M Edouards avuga ko urukiko rwahaye agaciro traduction yakozwe na The New Times yabaye mu cyongereza aho usanga iryo hinduranyandiko ryaratandukanye n’ijambo ry’umwimerere yivugiye ubwe ku Gisozi.
Hagendewe kuri iryo jambo INGABIRE yavugiye ku Gisozi umucamanza avuga ko yavuze ko habayeho double genocide nyamara babizi neza ko babeshya. Ahubwo we yavuze ko kubera ubwicanyi bwakorewe abahutu mu rwego rwo kuzuza inshingano z’ubumwe n’ubwiyunge nabo bakagombye kujya bahabwa umwanya wo kwibuka ababo biciwe mu Rwanda ndetse no muri Congo bishwe n’ingabo zari RPA.
M Edouards yakomeje avuga ko ari inyandiko za HCR yasohoye muri 1994 ariko ikagirwa ibanga igaragaza uruhare rwa RPA mu gukorera abahutu ubwicanyi, ikaza gushyirwa ku mugaragaro ku itariki ya 06/04/1996 igashimangirwa na raporo ya Human Right Watch mu 1999 igaragaza uburyo habayeho ubwicanyi ku bahutu, igaragaza ko haba harishwe abahutu bagera ku 300000 babishishikarijwemo na bamwe mu bari bagize guverinoma mu mpera z’uwo mwaka wa 1994. Nta na hamwe rero INGABIRE yavuze ko ku rwibutso rwo ku Gisozi hajya hibukirwa n’abahutu ndetse nta n’aho yigeze avuga ko abatutsi barokotse ari bo bakoreye ubwicanyi abahutu. Agendeye rero ku ngingo ya 19 ya ICCP nk’uko yemejwe ku itariki 16/07/1997 igashyirwaho umukono na leta y’u Rwanda, ayo masezerano avuga ko buri muntu wese agomba kugaragaza ibitekerezo bye. Kuba rero INGABIRE yaravuze ko n’abahutu biciwe bagomba kujya bahabwa umwanya wo kwibuka ababo biciwe, umucamanza wa mbere atagombaga kumuhamya icyaha cyo gupfobya jenoside. Me Edouards asoza asaba urukiko rw’ikirenga ko rwatesha agaciro imyanzuro y’umucamanza wa mbere aho yahamije Mme INGABIRE icyaha cyo gupfobya jenoside, dore ko n’urukiko rw’ikirenga rugaragaza neza ko itegeko rihana icyo cyaha ridasobanutse. Asoza ashima urukiko ko rwakiriye ubujurire bwabo.
V- Urukiko rwumva imyiregurire ya Vital kubujurire bw’ubushinjacyaha
-Kucyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho
-Icyaha cy’ubugambanyi kubwo kugiriranabi ubutegetsi buriho
Vital yabwiye urukiko rw’ikirenga ko atumva ukuntu urukiko rwa mbere rwamuhanaguyeho icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ariko rukamuhamya icyaha cy’ubugambanyi avugako ibyo byaha byabereye kubutaka bwa Congo mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2009 ari naho yatashye kuri umoja wetu ndetse itangazo rikavuga ko ntawe uzakurikiranwa hanyuma kubyaha yaba yarakoreye hanze kereka gusa uwagize uruhare muri genoside yakorewe abatutsi mu 1994. Akomeza avuga ko hari amasezerano yabereye muri Kenya mu kwezi kwa 6 mu 2007 avuga ko uzataha wese kubwa operation atazigera akurikiranwa akibaza impamvu we yaba yarakurikiranwe kandi abandi bo barasubijwe mubuzima busanzwe. Maitre Gatera Gashabana avugako kwirega kwabo ari ugushaka gushinja Ingabire kuko bitumvikana ukuntu umuntu udakurikiranwa afata gahunda yo kujya kwirega nyamara aha Vital we avugako kubwubuzima bari barimo bwo mumashyamba ya Congo batabonaga ayo maraporo kuko iyo abimenya atari kwirega kandi yarababariwe. Avuga kumpamvu zo guhindagura amazina ko ngo zari kumpamvu z’umutekano ariko bose bari bari mu mashyamba.
VI-Urukiko rwumva ukwiregura kwa Cpt Karuta JMV
Ku itariki 30/10/2012 urukiko rukuru rwa Kigali rwamuhamije icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho rumuhanisha igifungo cyimyaka 2 n’amezi 2 rusanga yarakirangije arataha nyamara MP yajuririye icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara bashingiye kuri misiyo yagiriye Kinshasa mu kwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008 icyo gihe akaba yari umusirikare wa FDLR foca ati nibyo koko iyo misiyo nayigiyemo kandi yanasobanuriye urukiko rukuru uko yagenze nyamara MP ivugako ubwo yabaga yagiye muri misiyo yabaga yumvikanye nabamuyoboraga bashaka kumvikanisha ko icyo cyaha babaga bagifitemo umugambi. Aha CPT Karuta yabwiye urukiko ko we nk’umusirikare yagenderaga kumabwiriza yabamuyobora kandi atagombaga kwanga kuko mugisirikare babamo icyo yise disipurine avuga kuri za imeri ziri muri dosiye avugako ibyo byabazwa Vital kuko we nk’umusirikare yagenderaga kumabwiriza kandi yibutsa urukiko ko we yari umuganga atagiraga ingabo yayoboraga, asoza asaba urukiko rw’ikirenga ko rwaha agaciro imyanzuro y’urukiko rukuru agasubizwa mubuzima busanzwe akajya gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.
VII- Urukiko rwumva ukwiregura kwaLT.COL HABIYAREMYE NOEL
MP yajuririye icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ndetse nicyaha cy’ubugambanyi aha Habiyaremye we yibutsa urukiko ko urukiko rukuru rwa Kigali rwamugize umwere agasaba urukiko rw’ikirenga ko rwaha agaciro imyanzuro y’urukiko rwa mbere. Umwunganira mu mategeko avuga ko impamvu z’ubujurire bwa MP zitagendeye ku mategeko bityo bukaba ntashingiro bufite kuburyo bukurikira;
hashingiwe ku ngingo 166 CPP dusanga harasobanuwe amategeko muburyo butari bwo
a. bagenekereza
b. bivuguruza
Art 119 CPP ubushinjacyaha bugomba kwoherereza urukiko dosiye yuzuye ariko MP ntisobanura igika bwashingiyeho kuko umuntu umwe ataregwa ibika bibiri nkuko ingingo ya 163 ivuga aha MP ivuga ko yagiranye imishyikirano n’abanyaporitiki b’iburayi bagamije gushyiraho umutwe w’ingabo nyamara aha itegeko rivuga ko umutwe ugomba kuba uriho.
VIII-Ukwiregura kwa LT.COL NDITURENDE
Yiregura kucyaha cyo kurema umutwe w’ingabo ushamikiye kuri FDU inkingi, aha atangariza urukiko ko mu byaha bitatu yaregwaga umucamanza yari yamuhanaguyeho icyaha kubyaha bibiri ikindi akagihanishwa igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 6 kucyaha cyo kurema umutwe w’ingabo yemerako habayeho cominication hagati ye na Mme INGABIRE ndetseko banahuriye I Kinshasa icyo gihe yayoboraga batayo yitwa BAHAMA avugako uwitwa Vital ariwe wamushyizemo ikifuzo cya Mme INGABIRE cyo kurema umutwe wingabo ariko we nka Comanda yanze guhita abyemera ahubwo yafashe ikimezo cyo kwohereza CPT KARUTA I Kinshasa guhura na Mme INGABIRE kugirango amwihere amakuru ashimangira ibyo yabwiwe na VITAL ariko ntibaganiriye kuko babonaniye ku kibuga cy’indege agiye gusubira iburayi ahubwo we yaganiriye nuwitwa MBERABAHIZI JB, umucamanza yaramubajije ati: “mwitandukanya na FDLR mwari mugamije gukora iki?” yaramusubije ati: “navuye muri FDLR mpunze ndi kumwe nama esikoti yanjye hamwe nabandi bofisiye bake kuko hari haje operation ya umoja wetu”. umucamanza yakomeje amubaza ati: “ ese ko watubwiyeko hari abanyaporitiki baturutse iburayi mwagombaga kubonana, na Mme INGABIRE yararimo?” aha yabwiye urukiko ko ntazina rye ryarimo.
IX-Mme INGABIRE YIREGURA KUBUJURIRE BW’UBUSHINJACYAHA
Ubushinjacyaha bwatanze ingingo 3 z’ubujurire
Guhanagurwaho icyaha cyo kurema umutwe wingabo
Guhanagurwaho icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha
Kugabanyirizwa ibihano bidakwiye
ICYAHA CYO KUREMA UMUTWE W’INGABO
Mme INGABIRE avugako impamvu zose MP itanga ijuririra iki cyaha zidafatika kuko MP yemeje ko hari umutwe w’ingabo witwa CDF ukaba waratezaga umutekano muke mu Rwanda mu 2010 nyamara ntakimenyetso nakimwe bigeze batanga nyamara bo ubwabo bakaba bivuguruza kuko ubwabo bavugako ntamutwe w’ingabo za CDF wigeze ubaho aha MP yatanze ingingo 5 umuntu yakora kugirango areme umutwe w’ingabo zikurikira;
1. Kurema umutwe w’ingabo no kubisembura
Nyamara mubushishozi bw’urukiko rwasanze izo ngabo zitarabayeho yewe nabo bareganwa hamwe ubwabo batangaje impamvu bavuye muri FDLR foca, bagamije gushyiraho umutwe w’ingabo witwa CDF nkuko byatangajwe na Lt Col NDITURENDE ubwo yabitangarizaga umushinjacyaha witwa TONNY KURAMBA, akomeza avugako na raporo yavuye i Burundi ntanahamwe igaragaza ko hari uruhare Mme INGABIRE yagize rwo gushaka kurema umutwe w’ingabo.
2. Kurema ingabo zitemewe mu Rwanda
Ariko MP yananiwe kwerakana aho izo ngabo ziherereye nyamara MP ivugako ntagitero Mme yagizemo uruhare kuko ningabo zateraga urwanda ntanahamwe Mme INGABIRE hagaragarako yaba yaragizemo uruhare nkuko Vital ubwe yabyitangarije ko ubwe ariwe washatse INGABIRE bitandukanye nibyo MP ivuga ko INGABIRE ariwe washatse Major UWUMUREMYI VITAL MP yagendeye kuri raporo yiswe 24 Gashyantare ndetse niyitwa plan à l’ interier.
3. Kuvogera umudendezo w’igihugu
Kuwa 22/12/2010 ubwo MP yamuregaga yagendeye kuri decralation za Vital ndetse na za email bemezaga ko za grenade zatewe muri iki gihugu ari Mme INGABIRE wabigiragamo uruhare agatanga ubufasha bw’amafranga yo kuzigura nyamara Vital nabagenzi be bivugirako ntaruhare Mme INGABIRE yigeze abigiramo nkuko MP yo ibivuga.
4. Kugirana amasezerano n’ingabo
Ari Vitari nabagenzi be ntanahamwe berekanye ko haba harabayeho ubufatanye na Mme INGABIRE cyangwa ngo bagirane amasezerano mu bya gisirikare nyamara ubushinjacyaha bwo bukemeza ko habayeho amasezerano bugakomeza bunemeza ko; koko na LT COL Nditurende yabyemeje nyamara ntanarimwe yigeze avugako ingabo ze zigeze ziba iza FDU inkingi nkuko nawe yabyivugiye imbere y’urukiko rw’ikirenga ndetse byanagaragaye ko mwiburana rya mbere izo ngabo zitigeze zinabaho, MP yemeje ko grenade zaterwaga mu gihugu zaterwaga n’ingabo za CDF zishamikiye kuri FDU Inkingi nyamara munama yabereye Tanzaniya ihuje abakuru b’ingabo za Afurika yo hagati bavuze ko ntamutwe w’ingabo zitwa CDF zibaho kuko zitanazwi. Ahubwo bishoboka ko ari zimwe mumitwe y’ingabo iri muburasirazuba bwa Congo, ubuhamya bwa LT COL Habimana ntibwahawe agaciro nyamara yarashakaga kuvuga impamvu nyamukuru yabateye kuva muri FDLR aha urukiko rwarabyirengagije ahubwo rwemezako bavuyemo bashaka kurema umutwe w’ingabo witwa CDF ushamikiye kuri FDU Inkingi nyamara LT COL Nditurende agaragariza urukiko neza ko ariwe washakaga gushyiraho uwo mutwe wa CDF ariko bikaza kwanga kubera situation bari barimo, aha Mme yibukije urukiko ko LT COL NDITURENDE ubwe yohereje CPT KARUTA kujya kuneka Mme INGABIRE ngo amenye ibitekerezo bye nyamara MP yo ivuga ihamya ko CPT KARUTA yagiye I Kinshasa gushyikirana na Mme INGABIRE aha Mme aribaza ati: “ ese ko nyirubwite NDITURENDE yivugirako yohereje KARUTA kuneka nyamara ubushinjacyaha bwo bukavuga ko Karuta yagiye Kinshasa gushyikirana na Mme urukiko rukuru narwo rukabyemeza uko murumva ukuri ari ukwande?” Mme akomeza yibutsa urukiko ko na KARUTA ubwe yivugiye ko atari anamuzi yewe naho ku kibuga cy’indege ntibanavuganye aha umuntu wese yakwibaza ukuntu bagize imishyikirano kandi bataziranye bikamuyobera.
KUCYAHA CYO KWAMAMAZA NKANA IBIHUHA
Ibimenyetso byatanzwe na MP babiciyemo ibika bitatu:
Ibiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Serena
Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa VOA
Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru iwe murugo
Atanga ibi biganiro byose nta mugambi numwe yarafite wo kwamamaza ibihuha nkuko MP ibivuga hamwe nibindi bimenyetso byose MP yatanze, urukiko ruzabona ko ntanahamwe yavugaga ibihuha nk’ikiganiro yagiriye muri Serena ubwo yabazwaga icyo bashyize imbere n’ishyaka rye rya FDU INKINGI yamubwiye ko ari ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kuzahura ubukungu bw’igihugu, amadisikuru yatangaje mu 2000 urukiko rwasanze igihe cyo kubiregwa cyararenze hasigaye ibimenyetso bitatu gusa aribyo:
I. Ubucamanza bubogamye
MP ivuga ko icyari kigamijwe atari ibihuha ahubwo icyari kigamijwe ari ukwerekana ko ubutabera bwo mu Rwanda budasesuye
II. Ijambo kumyaka 48 ya kamara mpaka
Urukiko ruvuga ko icyo yari agamije ari ugusobanurira abayobocye ba FDU bari hanze basanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi nta nahamwe yashishikarizaga ko bagomba kurwanya ubutegetsi
III. Ijambo yavugiye I Kanombe ku kibuga cy’indege
Urukiko rumaze gusesengura rwaravuze ruti: ntanahamwe yari agamije kwangisha abaturage ubutegetsi ahubwo icyari kigamijwe ni ukumenyesha abaturage ko agarutse mu gihugu nyuma yo kuba igihe kinini mubuhungiro kandi ko agarutse ashaka kwiyamamariza ubuyobozi, avuga ko azanywe no kwimakaza demokarasi ariko akabigeraho mu mahoro ntayandi maraso amenetse, urukiko rukanzura ko ntanahamwe hagaragara ko yarafite umugambi wo kwangisha abaturage leta nkuko ubushinjacyaha bubivuga ahubwo usanga interpretation ya MP itandukana cyane nibyo ubwe yivugiraga. Ubushishozi bw’urukiko bwasanze nta element moral irimo kuko ntanahamwe MP ivuga ko yari agamije kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi aha Mme avuga ko kuba atavugarumwe n’ubutegetsi atari ibihuha ahubwo ari uburenganzira bwe kuba ari muri opposition bidasobanura ko ibyo avuze byose ari ibihuha kuko atavuze rumwe na leta ashingiye ku ngingo ya 44 CPP urega atanga ikimenyetso cyuko icyaha cyakozwe ntahagaragara ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko Mme Ingabire avuga ibihuha, avuga aho MP yavuze ko hari agatsiko k’abatutsi bigaruriye ubutegetsi nyamara muri document yise la justice equitable ntanahamwe yavuze ibyo nkuko MP ibimushinja ahubwo we yasubiraga mu nyandiko zabandi bantu ntabwo ari inyandiko ze bwite nkuko yabitangarije urukiko rukuru mu maraporo atandukanye y’imiryango mpuzamahanga akaba saba urukiko rw’ikirenga gutesha agaciro ibivugwa na MP.
|
Ingo ibihumbi 5,500 gusa zikubiye hafi byose mu Rwanda : Dr Jean Baptiste Mberabahizi, Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi
|
Ingo 5,500 zikubiye byose
Ibarura ry’abaturage ryo muri Kamena 2002, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’ingo zigera kuri 1,757,426. Kuri izo ngo, 5,543 niyo itagera no kuri 1% niyo yikubiye ubushobozi bwo kugura butuma igira imibereho myiza cyane mu gihugu cyose, mu gihe ingo zigera kuri 80% ziganjemo abantu bafite imibereho mibi cyane (8%) cyangwa mibi (72%). Ingo zigera kuri 17% nizo zitwaga ko ngo zirimo abantu bafite imibereho iringaniye. Benshi muribo ni abakozi bize byibura amashuri yisumbuye. Nabo kandi iyo urebye imiterere ya Leta iriho, usanga biganjemo abantu bahoze ari impunzi batashye muri 94.
Ubushakashatsi bwa Banki y’Isi ku miterere y’ibigo by’abikorera mu Rwanda bwatangajwe muri 2011 (World Bank Enterprise Surveys – Rwanda Country Profile 2011), bwerekana ko ibigo by’abikorera byo mu Rwanda 80% bitararengeje imyaka 15 bivutse kandi 85% bikaba ari iby’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko ziriya ngo zikize ari iz’abo bene ibyo bigo. Iyo witegereje aho bivana amafaranga, usanga 45% ku ijana biyakura mu nguzanyo zitangwa na banki ndetse 30% by’igishoro cyabyo akaba akomoka ku nguzanyo akenshi ziba zirenze ubushobozi bwabyo bwo kwishyura.
Banki ziguriza abafite ubwumvikane na Leta. Ibyinshi muri ibyo bigo ntushobora kuvangura aho bitandukaniye na FPR-Inkotanyi, abayobozi bayo na Leta bafashe ku ngufu, ari nayo ibahesha izo nguzanyo.
Muri izi ngo niho usanga byose. Nizo zifite amazi mu nzu. Nizo zivuga icyongereza. Rimwe na rimwe nta n’ikinyarwanda kiharangwa. Nizo zitunze imodoka byibura imwe. Nizo zifite Internet mu nzu. Nizo zigira televiziyo n’ibindi byose bikoresho byitumanaho bigezweho. Nizo zicana zigatekesha umuriro w’amashanyarazi.
Ingo 80% mu bukene bubi cyane
Mu mwaka w’i 2002, ubwo habaga ibarura rusange ry’abaturage, Abanyarwanda begera kuri 80 bari munsi y’umurongo w’imibereho iciriritse, bivuga ko bari babayeho mu bukene. Mu minsi ishize, Leta ya FPR yatangiye gahunda yo kubeshya isi ngo ubukene bwagabanutseho 12%. Biragoye kubyemera. Ibarura ryo mu mwaka ushize ntirarasohoka ngo byibura bagire aho bahera babeshya isi na rubanda. Ikidashidikanywaho ni uko iyi miryango ariyo imerewe nabi bitavugwa.
Muri iki gice cy’Abanyarwanda niho higanje ingo zitagira amazi meza (63%). Yewe no mu mujyi abashobora kuvoma amazi meza mu bipangu byabo ntibarengaga ingo 2,6%. Abandi ni ukujya kuvoma kure y’ingo zabo (36%) nabwo iyo amazi abonetse. Kuko n’ibigo by’abikorera bibura amazi byibura rimwe mu kwezi mu gihe kigera ku masaha atatu ! Amashanyarazi yo ntawakwirirwa ayavuga. EWSA ntirashobora no kubona amashanyarazi akwiye abayashaka bafite n’ubushobozi bwo kwishyura. Nawe se, Leta ya FPR imaze imyaka hafi 20, ariko EWSA ishobora gutanga MW 28 mu gihe abifuza amashanyarazi bakeneye byibura MW 56. Nta mugayo kandi kuko n’ibigo bikora amashanyarazi yashinze (Jabana I n’iya II na Gikondo, nabwo hamana kuko byatangiye mu mwaka w’i 2004, bikora umuriro muke cyane kandi bikoresha peteroli kandi irakosha.
N’ubundi izi ngo z’abanyarwanda zicana inkwi (17,7%) cyangwa agatadowa (68%) naho guteka byo iyo atari inkwi (90,8%) ni amakara (7,2%) muri cyaro, abanyamujyi bo bakaba akenshi bagomba gutekesha amakara (39,9%) cyangwa inkwi (52,5%).
Mu izi ngo akenshi zitagira sima mu nzu (85,9% n’ibitaka), ntiharangwa abagira radiyo ni mbarwa (56%), televiziyo yo ni inzozi (99,6%), ntiharangwa n’igare (91%), ku buryo itumanaho ari ukugenda n’amaguru. Muri izi ngo niho hari abatazi gusoma cyangwa kwandika (35%), wenda bigeze mu ishuri ariko batigeze barenga amashuri abanza (88,4%). Benshi muri bo ni Abakristu (93%), ndetse abenshi ni abagatulika n’ubwo mu Leta iriho yabikomye bikomeye (49,5%) ngo Kiliziya Gatulika niyo « yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ».
Ikindi kiranga izi ngo ni uko inyinshi ziri mu cyaro kuko n’ubundi ariho hatuye abanyarwanda benshi (84%), zikaba zitunzwe cyane cyane n’ubuhinzi (93%). Amasambu bagiye bayambura, aho basigaranye babategeka icyo bahinga, igihe bagihingira n’uwo bashyira umusaruro ngo awugeze mu isoko akenshi akaba ari umucanshuro wifitiye uko atanga umusanzu wa FPR-Inkotanyi ku buryo yica agakiza.
Ibice bibiri bihanganye
Ng’ibi ibice bibiri by’Abanyarwanda bihanganye : agatsinda katarenga abantu 5,500, kigize igikoresho cy’agatsiko kagaragiye Pawulo Kagame ku ruhande rumwe, n’imbaga y’Abanyarwanda benshi basaga miliyoni 8, badashobora kwihanganira ko bakomeza kugirwa abatindi n’ibikange mu gihugu cyabo. Amaherezo arumvikana. Leta iriho yatangije gahunda ndende yo gukona abagabo, kubuza abagore kubyara, ngo igamije kureba uko yacubya iki kibazo itera. Ariko ni hahandi. Amaherezo ni uko abatsikamiwe n’iyi Leta mbi n’abagaga ikorera bazagera igihe bashyira ingufu hamwe, bibohoze nk’uko bibohoje ingoma ya gihake.
Icyo Abanyarwanda bakeneye rero ni ukubigisha uko bibohoza. Ni ukubafasha gushyira hamwe ingufu zo kwikiza kariya gatsiko ka ba runyunyuzi. Ngiyo inshingano ya FDU-Inkingi. FDU-Inkingi igomba kuba umuyoboro wo gufasha Abanyarwanda bababaye kwipakurura kari gatsiko. Ni intambara y’igihe kirekire, kuko Leta ya FPR-Inkotanyi izi neza ko irimo kwicukurira imva, ikaba rero ikora uko ishoboye kwose ngo ibuze FDU-Inkingi kwegera Abanyarwanda aho bari hose. Nta gahora gahanze ariko.
Byanditswe na Dr Yohani Batisita Mberabahizi
Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi
|
Ngo « turenzeho, twibagirwe ibyahise »!
Eugène NDAHAYO, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo
|
Kuva kuri iyo taliki, Sekibi n’amashitani y’isi yose yose yahuriye mu Rwanda maze ibintu biradogera, abantu birara mu bandi barimbagura impinja, abana, abagore, abagabo, abakecuru, abasaza, inkumi, amajigija, abasore, ingimbi, impumyi, ibimuga, abarwayi, abasazi…) ngo aha barikiza umwanzi cyangwa se ngo barahorera umukuru w’igihugu nk’uko bikunze kuvugwa.
Uwo mwanzi kuri bo akaba yari uwo badahuje ubwoko (umututsi), uwo batavuka hamwe, uwo badahuje isura, uwo badahuje ibitekerezo, uwo bafitiye ishyari n’ibindi.
Ubwo ni nako n’Inkotanyi nazo zatsembaga ikitwa umuhutu zihuye na we mu bice zagendaga zigarurira bitazigoye cyane dore ko abandi bari bahugiye mu kwica abasivili no gusahura, aho gushinga ibirindiro ngo bahangane n’abateraga.
Icyo byaje kubyara ni jenoside no gutsindwa ruhenu. Abatutsi bari bagize amahirwe yo kurokoka batangiye guhumeka ku ya 04 nyakanga 1994 ubwo ingabo z’inkotanyi zari zimaze kwigarurira uduce twinshi tw’igihugu harimo n’umurwa mukuru Kigali. Abahutu bo bafashe inzira y’ubuhungiro mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ngo barengere amagara yabo, abandi bicucika muri « zone turquoise » amahanga na Loni byari byarashyizeho ngo barengere abaturage bari bibasiwe n’impande zombi.
Mu gihe abatutsi bo babonye agahenge, ku bahutu bo inzira y’umusaraba yarakomeje babura kirengera :
Bitewe no kwiheba kubera ko batabona ubulyo bwo kwikiza iyi ngoma ngome, Abanyarwanda benshi, cyane cyane abavuga ko barwanya ingoma ya FPR na Kagame, usanga bavuga bati byari bikwiye kwibagirwa ibyahise tukareba imbere. Ni yo mpamvu usanga benshi bihisha inyuma y’amagambo « ubwiyunge », « ubumwe », n’andi magambo ya politiki y’icyuka nk’ayo. U Rwanda ntirushobora kuva mu nzigo n’inzika mu gihe ukuri kutaratsinda ngo abacuze n’abari kw’isonga bayobora ubwicanyi bwayogoje igihugu bashyirwe ahagaragara kandi na bo ubwabo babyemere maze Rubanda ibamenye inabamagane bidasubirwaho kandi hafatwe n’ingamba zo kubakumira burundu ku buyobozi ubwo ari bwo bwose.
Iyo usesenguye neza usanga mu by’ukuri abashyira imbere iyo mvugo ari abashaka gusisibiranya ngo bibagize uruhare bo ubwabo cyangwa ababo bagize mu mahano navuze hejuru cyangwa se, kuko ari abanyapolitiki, barebe ko ubutegetsi bwa FPR bwabareba neza bukabajugunyira ibisigazwa mu nzego z’ubutegetsi. Ikibashishikaje rero si ugushakira ibisubizo ibibazo by’Abanyarwanda, ahubwo ni uburyo bwo kwishakira amaronko yabo ku giti cyabo. Abo ni bo usanga bifatanya n’inkoramaraso zahekuye u Rwanda ngo ni « ubwiyunge ». Igihe cyose umwicanyi azasimbura undi mwicanyi ku butegetsi u Rwanda ruzahora mu miborogo ; ntaho tuzaba tuvuye, ntaho tuzaba tugiye, umuturage azakomeza kuyacekwa kuko ubutegetsi atari we buzaba bukorera ahubwo buzaba bwikorera kugira ngo hatagira ububaza uruhare rwabwo mu mahano agiye kumara imyaka 23.
Akenshi n’iyo ubabajije gusobanura ibyo tugomba kwibagirwa ibyo ari byo : ibyiza ? ni ibihe ? ibibi ? ni ibihe ? byose ? ibya kera cyangwa se ibya vuba ? guhera ryari ? nta gisobanuro gihwitse baguha. Kubabaza icyo uko kwibagirwa kuvuga byo rwose ni ukubagora.
Ubundi, kurenzaho si ukwibagirwa ahubwo ni ukutaba imbohe y’ibyahise ngo abe ari byo bigenga ubuzima bwacu igihe cyose dusigaje kuri iyi si. Ni ukurenga akababaro twatewe n’ibyatubayeho ; ni ukurenga amakimbirane n’inzigo hagati y’Abanyarwanda kuko intambara zimena n’amaraso, zigarika ingogo. Kurenzaho ariko ntibivuga ko ibyatubayeho tuba tubisibye burundu ; ntibinashoboka.
Kurenzaho (cyangwa gusa n’abibagirwa) ntibigomba kandi kuba itegeko (obligation). Umuntu ku giti cye ni we ufata icyemezo cyo kurenga akababaro ke, akanihitiramo ibyo yumva yaba ashyize mu mfuruka. Iyo rero uhisemo kurenzaho, ariko ukaba wari unafite uburenganzira busesuye bwo kudahitamo iyo nzira, ni uko ikibazo kitaba ari rurangiza (vital). Ihitamo kandi riterwa n’uburyo buri wese abonamo ibyamubayeho. Ishusho dufite ry’ibyatubayeho n’icyo iryo shusho ritwibutsa bitugiraho ingaruka kandi bikagena imibereho yacu n’uko twitwara.
Na none kandi gusaba umuntu kwibagirwa ibice bimwe by’ubuzima bwe ni nko kumusaba kwibagirwa icyo ari cyo. Ibi ntibishoboka kandi n’iyo byashoboka ntibyamuhira. Biragoye kwiyubaka iyo utazi icyo uri cyo, kandi na none ntushobora kumenya iyo ujya mu gihe utazi iyo uva. Ni ibyo kwitonderwa rero.
Kwibagirwa igihe iki n’iki cy’ubuzima bwacu na none byaba bishatse kuvuga ko twanakwibagirwa ubumenyi, amasomo twavanye muri icyo gihe. Birumvikana ko kubikora ntacyo byatwungura ahubwo byaduhungabanya.
Ibi byose rero birerekana ko kwibagirwa bidashoboka, igishoboka akaba ari ukwirengagiza (faire abstraction), kutaba imbohe y’ibyahise ahubwo tugashishikazwa n’icyatuma dutera intambwe tujya imbera.
Gushishikariza abantu kwibagirwa amateka yabo ni igikorwa cyo gupfobya no kutemera ibyabaye ku bandi no kuri twe ubwacu. Kubaha abahandi bidusaba gukomeza no kubahiriza umurage wabo uko dushoboye, kububahiriza nk’abantu, kwubahiriza ibikorwa byabo n’ubuzima bwabo. Ku bitureba ubwacu, gushishikarira kwibagirwa byaba bivuga ko ibyahise biturusha imbaraga, ko ari byo bituyobora. Uko kwanga gutsindwa n’ibyahise bituma twiyubaka, tugarura icyizere.
Bivuze ko mu by’ukuri nta gikwiye kwibagirana. Niyo mpamvu hari ibitabo, inzu z’ibitabo, mize (musées), inzibutso (memorial), amashusho, amajwi…
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru w’inzibacyuho.
|
Abanyarwanda dupfa iki? – Jean de Dieu TULIKUMANA |
![]() |
Abanyarwanda batari bake bamaze kurambirwa imyiryane n’imidugararo ihora iranga abana b’uRwanda kandi ntacyo babuze ngo babane mu mahoro no mu bwubahane. Ubundi biraruhije kumva ko abantu bavuga ururimi rumwe, bafite imigenzo imwe, basenga Imana imwe y’iRwanda, batuye ku misozi imwe, barangwa n’amacakubiri n’ubugome bugamije gupsyinagaza cyangwa kurimbura abo badahuje ubwoko cyangwa inkomoko.
Abazi gusesengura iby’uRwanda bemeza ko ibibazo bitatu by’ingutu ari byo nyirabayazana y’amarorerwa n’umwiryane bikunze kuranga Abanyarwanda. Ibibazo by’irondakoko n’irondakarere kimwe n’ikibazo kihariye cy’ingoma ya Kagame bikaba ari byo biza kw’isonga. Ntabwo ariko bivuga ko hatari n’ibindi bibazo nk’iby’ubukene n’iby’ubujiji, ariko iby’ingutu ni ibyo uko ari bitatu.
|