Akanyamakuru ka FDU-Inkingi – Nyakanga 2013 – Akanyamakuru ka FDU-Inkingi, Nyakanga 2013
|
![]() ![]() ![]() |
![]() |
Harya ngo umuhutu wese nasabe imbabazi ? : Dr Jean Baptiste Mberabahizi, Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi
|
Muri urwo rwego kandi, yongeye kwikoma Prezida wa Tanzaniya, avuga ko abantu nkawe atirirwa abasubiza mu magambo, ko yaciye umurongo, ko bene nk’abo iyo bavuze ngo agirane « imishyikirano n’Interahamwe » ngo baba baciye kuri uwo musitari, akaba azabasubiriza aho abategeye, ni ukuvuga mu ntambara, kuko yavuze ko uwo murongo uri « muri politiki, mu mazi, ku butaka no mu kirere ». Muri make, yiteguye intambara n’ingabo za Tanzaniya.
Ngo icyaha cya jenoside ni gatozi ku bahutu bose !
Imvugo ya Pawulo Kagame, asangiye n’abandi bayobozi Leta y’Igitugu ya FPR, byibura irasobanutse. Kuri bo, icyaha si gatozi kuwagikoze, ahubwo kibazwa ubwoko bw’uwagikoze bwose. Icyo Kagame na FPR bashaka rero ni uko buri muhutu wese harimo n’uwavutse uyu munsi, ajya ku rwibutso rwa « jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda » agasaba imbabazi kubera ko bene wabo b’Abahutu bishe Abatutsi !
Mbese u Rwanda ni igihugu kirimo amoko abiri : ubwoko bw’abicanyi, bagomba guhora basaba imbabazi, n’ubwoko bw’abiciwe, bagomba kubahozaho ijisho, kugirango batongera gusubira. Ng’ubwo ubwiyunge bigisha mu « itorero ry’igihugu ».
Ubuzima bw’Abanyarwanda bamwe na bamwe nta gaciro bufite
Inkotanyi zishe abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbagiza, ari mu Rwanda, ari muri cyahoze ari Zayire. Ubwicanyi yakoreye muri icyo gihugu cy’abaturanyi cyo, tariki ya 1 Ukwakira 2010, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ryasohoye Raporo ivuga ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bwahakorewe bugambiriye kwica Abahutu, « bushobora kuba ari jenoside, buramutse busuzumwe n’inkiko ».
None se, aba bahutu bose FPR-Inkotanyi bacitse ku icumu muri ubwo bwicanyi bwose, basaba imbabazi ababiciye ? Cyangwa Pawulo Kagame yumva ko bene abo banyarwanda atari abanyarwanda nk’abandi ?
Hari Abahutu batabarika biciwe n’Interahamwe. Abazwi cyane ni abanyapolitiki bari muri guverinoma y’inzibacyuho yariho muri Mata 1994. Bene wabo se nabo, bazajye gusaba imbabazi kubera ko hari Abahutu bakoze jenoside mu izina ryabo nabo ?
Hari Abanyarwanda, biciwe n’Interahamwe, bicirwa n’Inkotanyi, bamwe bakaba bakomoka mu miryango yari ivanze, irimo Abahutu n’Abatutsi, bamwe bakunze kwita Abahutsi ? Abahutsi se bo bazajya mu ruhe ruhande ? Mu ruhande rw’abazasaba cyangwa abazasabwa imbabazi ubuziraherezo ? Bazaba abande se ? Ninde se uzabasaba imbabazi ?
Hari Abatutsi bari mu nterahamwe, bishe abandi batutsi, ndetse hari n’abo FPR-Inkotanyi yiyiciye ubwayo, kubera imigambi yabaga ifite ya politiki. Umwe muri abo bavugwa ni umugabo Emile Nyungura, ubyara umuhanzi Corneille. Abishwe se igihe Inkotanyi zicira Abihayimana i Gakurazo, bo bazabasabwa imbabazi ndande ? Abo bose se ntabwo ari abanyarwanda ? Ko nta muhutu se wabiciye, ninde uzabasaba imbabazi ? Hari n’abanyamahanga benshi bishwe, bamwe n’Interahamwe, abandi n’Inkotanyi.
Ngo Prezida Kikwete ategewe ahantu hamwe
Byari bisanzwe bizwi ko Pawulo Kagame atubaha abandi bakuru b’ibihugu, cyane cyane Prezida Kabila wa Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu mwaka w’i 2001, yigeze kwivovota avuga ko Prezida Museveni yitwara nk’aho u Rwanda ari intara ya Uganda. Abakoraga mu biro bye, batangira kwirirwa bamusebya mu binyamakuru. N’ubwo hagati yabo hasa n’ahari agahenge, bene iyo myifatire ntiyibagirana mu mateka y’imibanire y’ibihugu bihana imbibi. None bigeze aho yita Prezida wa Tanzaniya J.M. Kikwete « umuntu wataye umurongo », « interahamwe », « se w’Interahamwe muri batisimu », n’ibindi kugeza ubwo avuga ko ngo igisubizo yamugeneye azakimuhera « ahantu hamwe ».
Si ubwa mbere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, habayeho umukuru w’igihugu witwara bene aka kageni. Muri Uganda, Prezida Idi Amin Dada, yamaze gufata ubutegetsi, agera aho akeka ko ari ikigirwamana. Kimwe na Pawulo Kagame, yari umuntu wize amashuri make cyane, wangaga abajijutse, agakoresha ubugome burenze urugero, kandi akagira imvugo igayitse, idakwiriye umuyobozi akaba na gashozantambara. Muri 1979, Idi Amin Dada yateye Tanzaniya, avuga ko agiye guha isomo Prezida w’icyo gihugu. Byatumye haba intambara hagati ya Uganda na Tanzaniya, yaje kurangira, Idi Amin Dada avuye ku butegetsi. Biragaragara ko Pawulo Kagame arimo kugera ikirenge mu cye !
Amagambo nk’aya ni gashoza ntambara.
Ku muntu witwa ko ari Prezida wa Republika, kuvuga amagambo nk’aya ni igikorwa cya gashozamvururu, amategeko yagombye guhanira, ari agenga igihugu nk’u Rwanda, ari n’agenga imibanire n’ibindi bihugu. Ni amagambo ashingiye ku isumbanishamoko ritagira gitangira. Ni imvugo iranga ingengabitekerezo ishingiye ku moko, itemera imibanire myiza hagati y’abaturanyi, irangwa n’agasuzuguro n’ubwibone bushingiye ku bwoko. Abanyarwanda ntabwo bashobora gukomeza kubyihanganira. Igihe cyo guha igihugu umuganda cyageze. Munyarwanda, munyarwandakazi, iki ni igihe cyo guhitamo. Hitamo neza. Hitamo amahoro. Kuri uyu munsi twagombye kuba twibukaho isabukuru y’Ubwigenge, itandukanye na Pawulo Kagame, inzira zikigendwa, uzane ingufu zawe, maze tubohore u Rwanda.
Dr Yohani Batisita Mberabahizi
Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi
|
Kagame na FPR babishaka batabishaka bazava ku butegetsi. Eugène NDAHAYO,Umuyobozi Mukuru w’agateganyo
|
Ntibitangaje rero kubona u Rwanda rwarahindutse gereza nini itagira inkuta zigaragara. Rubanda ntirucira ntirumira : ubutegetsi bwa Kagame bwihatiye kunyonga uburenganzira n’ukwishyira ukizana by’Abanyarwanda, gukandamiza Rubanda kugeza no kuyambura amasambu; abayobozi bariho bashyize hejuru y’amategeko, barica bagakiza, bigaruriye umutungo wose w’igihugu n’inzego zose z’ubutegetsi. Mu mpande zose z’igihugu Abanyarwanda barababaye, bameze nk’abacakara mu gihugu cyabo ; nta burenganzira na buke bagira ku cyo ari cyo cyose : nta burenganzira ku mutungo bwite, nta burenganzira bwo kuvuga no gutekereza uko ubyumva, nta bwisanzure bw’itangazamakuru, nta burenganzira bwo kwishyira hamwe, nta burenganzira bwo kuririra no gushyingura uwawe uhitanywe n’ubutegetsi…. Ubutababera bubereyeho kurengera inyungu za FPR : uhohototewe, uwiciwe na FPR ntagira uwo aregera kuko uwakarezwe ari we uregerwa !
Ubwo ni na ko ubuzima bw’igihugu, kuva ku zengo za politiki, iza gisirikare, iz’ubucamanza, ubucuruzi, … buri mu maboko y’ubwoko bumwe buvuga ko bwatsinze mu gihe ababifitiye ubushobozi baturuka mu yandi moko bicwa, bafungwa cyangwa bahitamo guhunga ngo bakize amagara yabo.
Niba ubutegetsi bw’i Kigali butisubiyeho, bumenye ko bwicukurira imva. Ubu igituma bukihagazeho ni ibintu bine :
- Iterabwoba ryahahamuye Abanyarwanda
- Imbaraga zituruka ku mutungo w’ikirenga bwarunze. Ubukungu bw’igihugu bwabaye umutungo bwite bw’agatsiko kari k’ubutegetsi gakoresha uwo mutungo mu kwikundisha ku bo kavuga ko gahagarariye cyangwa se mu kugura no gushimisha abafite umugambi wo gusahura ubukungu bwo mu Karere k’Ibiyaga Bigali. Ng’uko uko abanyanduruburi n’intangondwa z’abanyabwenge z’abatutsi n’udutsiko tw’abanyamahanga bishakira indonke mu Rwanda no mu Karere bakingira ikibaba ba Rukarabankaba.
- Ubwoba Abatutsi bafite bw’uko ubutegetsi buriho buramutse buhirimye Abahutu bakongera kwica Abatutsi cyangwa se ko Abatutsi batazongera kugera ku butegetsi vuba mu mateka y’u Rwanda kandi kubufata muri 94 haragombye ibitambo birenga ibihumbi 500 by’Abatutsi bishwe mw’itsemabwoko ry’icyo gihe, ku buryo amaraso y’izo nzirakarengane yaba apfuye ubusa.
- Uguhuzagurika n’intege nke z’ababurwanya.
Uko butinda kuvaho ni ko bugenda bwiyambika ubusa ari na ko busenya igihugu : ubukene bugeze ku buce imbaga y’Abanyarwanda badakomoka mu miryango ibihumbi 5 yikubiye umutungo wose w’igihugu, ruswa iraca ibintu, inzara iranuma, indwara zituruka ku mirire mibe n’indi mibereho mibi zikomeje guhitana abantu batabarika.
Bamwe mu bavuga ko barwanya ingoma iriho bakomeje kwibwira ko akababaro karenze igipimo Abanyarwanda bo mu gihugu barimo kazatuma bivumbagatanya bakirukana agatsiko kari ku butegetsi. Ni ukwibeshya ! Abanyarwanda bari mu gihugu nta cyo bahindura bidaturutse hanze. Bikorwe se n’abari mu inzego zinyuranye z’ubutegetsi, bikorwe se na opozisiyo yo mu gihugu itabaho, bikorwe se na « société civile » yo mu gihugu kandi abo bose ari intore za FPR ? Byakorwa se binyuze mu matora kandi nta wemererwa kwiyamamaza atari Kagame ku buperezida n’Intore ku zindi nzego?
FPR yahindutse ishyaka rukumbi, Ishyaka-Leta : nta muyobozi n’umwe wa Leta utari muri FPR, kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku nzego z’ubuyobozi bw’igihugu, ari iza gisivili ari n’iza gisilikare. Aba bose bakorera ku gitsure cya Kagame ku buryo nta Leta ibaho ; FPR yivanze na Leta kuburyo udashobora gutandukanya Leta na FPR ubwayo.
Bimaze kugaragara kandi ko guhindura ibintu biciye mu nzira za demokarasi bidashoboka kubera ko FPR n’agatsiko k’intagondwa kari ku butegetsi batabikozwa. Ababigerageje bose kuva muri 95 bamwe barishwe, abandi barafungwa, abandi barahunga, abandi baburiwe irengero. N’iyo Kagame atakongera kwiyamamaza, « système » izakomeza.
Ni ukuvuga ko abashaka ko ibintu bihinduka bagomba gushakisha izindi nzira zo kugamburuza FPR n’agatsiko kari ku butegetsi. Bamwe bacibwa intege n’imbaraga za gisirikare n’uko ubutegetsi buriho bushyigikiwe n’inteko z’amahanga. Amateka yerekanye bihagije ko ibyo bitaramba. Inteko z’amahanga na zo kandi zizi kujyana n’ibihe. Byose biterwa n’inyungu. Biterwa kandi n’umuvuduko n’ubwitange abaturage b’ibihugu bikandamijwe n’abanyagitugu bagaragaza mu nkundura yo kwibohoza.
Gusa kugira ngo ibintu bihinduke bisaba kudatatanya ingufu kuko agatsiko kazakora uko gashoboye, no gutsemba imbaga birimo, ngo kagume ku butegetsi. Bitewe n’uko ingabo z’agatsiko zishingiye ku bwoko, utari mu bwoko bwazo wese azafatwa nk’umwanzi kimwe n’uko uwo mu bwoko bwako utazagashyikira katazamurebera izuba.
Mu kudatatanya ingufu birabasaba na none kudakumira abantu bari mu nzego z’ubutegetsi byagaragaye ko ibiganza byabo bitajejeta amaraso y’inzirakarengane cyangwa se batigwijeho imitungo ivuye mu bya Rubanda. Koko rero, n’ubwo bwose impinduka itazaturuka mu mbere z’ubutegetsi buriho, impinduka ntiyashoboka idasasiwe na bamwe bari mu butegetsi.
Ibyo birashoka kandi byatangiye no kugaragara. Hari abantu benshi bahoze bakomeye muri FPR ari n’abatoni b’agatsiko ubu bayirwanya ku mugaragaro. Hari n’abandi bakiyirimo kubera kubura uko babigira, hakaba n’abandi bakiyirimo ariko batakiyemera ndetse hari n’abakorana rwihishwa n’abashaka ko ibintu bihinduka.
Birababaje kubona opozisiyo itaragera ku rwego rwo kuva mu bigambo ngo ishyireho gahunda n’ingamba zo guhindura ibintu. Nyamara ibyangonbwa bikenewe birahari :
- Abanyapolitiki bafite ubumenyi n’ubushake bariho.
- Amahanga n’akarere bamaze kubona ko ubutegetsi buriho buri mubitera umutekano muke mu karere.
Igisigaye ni ugushira ubwoba no kuva mu bwibone, kwikuza, kwiyamatsa no kwireba umukondo ; aho guhashya FPR ugasanga ahubwo bamwe bibasiye bagenzi babo kubera amashyari, umujinya, inzangano no kutagira gahunda ihamye.
Umunsi abanyapolitiki bo muri opozisiyo bashize ubwoba bakabera urugero Abanyarwanda, Kagame n’agatsiko bazarara bafunze amavalisi kuko yaba inteko y’amahanga, yaba za DMI, zaba intore, zaba RDF, zaba Inkeragutabara na Local Defense, yaba umutungo barunze, ibyo byose nta cyo bizabamarira.
Iyo Kagame rero avuga ko nta mpinduka ishoboka mu Rwanda aba yibeshya kuko amateka y’isi aduha ingero nyinshi z’abanyagitugu bibwiraga ko badadiye ibihugu byabo n’ubutegetsi bwabo ku buryo ntaho impinduka yanyura bugacya abaturage bishibije ibyabo.
Eugène NDAHAYO
Umuyobozi Mukuru w’inzibacyuho.
|
Abahanya ni bantu ki? – Jean de Dieu TULIKUMANA |
Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Igihe ku wa 25 Kamena 2013, Deus Ntakirutimana yagize ati : « Mu nyito zashyizwe ku mugereka w’ibyiciro by’ubudehe mu Rwanda, yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, harimo icy’abatindi nyakujya kirimo inyito zitandukanye nk’Abahanya, Umutindi buri buri, Umudirigi, impezamaryo, Umuhirimbiri n’Umwinazi. Ibiranga ibi byiciro birimo ko urimo atagira n’urwara rwo kwishima, iyo abonye urupfu aba agira Imana, arasabiriza, ntagira aho aba akaba atanagira icyo kurya”.
Umunyamakuru akomeza agira ati “Nyamara n’ubwo abaturage bashyizwe mu byiciro hagamijwe igenamigambi ribafitiye akamaro, hari bamwe batishimiye izi nyito, bityo bakaba bumva zahinduka”.
Umwe mu bantu baganiriye n’umunyamakuru w’Igihe yavuze ko asanga kwita umuntu umutindi ari “iteshagaciro risa no kwambura umuntu ubumuntu”, kandi ko ngo ahereye ku izina umuhanya rikomoka ku mvugo nyiramuhanya isobanura umwaku, aha ngo abanyarwanda bahita bumvako uwiswe umuhanya ari umuntu utera umwaku.
Ubundi mu kinyarwanda gisanzwe « umuhanya » bisobanura umuntu w’umugome kabambe, w’umugiranabi utarangwa n’impuhwe namba.
Ijambo umuhanya ngo ryaba rifite inkomoko ku mugore witwaga Nyirabihanya wabayeho ku ngoma y’Umwami Mibambwe Sekarongoro. Uyu mugore ngo yaje kwicwa agambaniwe n’ umugore w’Umwami wamubeshyeye ko ari we waroze abana babiri b’Umwami. Mibambwe rero yaje guca iteka ko Nyirabihanya n’umuryango we wose bagomba gupfa; umuryango wa Nyirabihanya urimbuka utyo.
Nuko kuva ubwo, uwo bashatse kugerekaho ubugome wese, nyamara ataburanganwa, bakamwita umuhanya nk’aho hari icyo apfana na Nyirabihanya. Byarakomeje bigera aho ijambo umuhanya bisobanura umugiranabi.
Na none kandi, iyo usubiye mu mateka yagiye aranga amoko y’Abanyarwanda, Ijambo “umuhanya” usanga ari umwe mu miryango iranga ubwoko bw’abega.
Koko rero, nk’uko hari abanyiginya b’abahindiro cyangwa abanyiginya b’abagitori, n’andi moko agiye agira imiryango cyangwa inzu ziyashamikiyeho.
Dore imwe mu miryango y’abega, ari naho dusanga “abahanya” :
- abega b’abakagara (ni muri abo Kagame abarizwamo),
- abega b’abaswere,
- abega b’abavu,
- abega b’abahenda,
- abega b’abagagi,
- abega b’abakiza,
- abega b’abakongori,
- abega b’abaruranga,
- abega b’abalejuru,
- abega b’abahanya.
Aba bahanya b’abega se haba hari igisanira bafitanye na Nyirabihanya wo ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro ? Oya ntacyo kuko Nyirabihanya yari umuzigabakazi.
Aba bahanya se baba ari ba bandi bavoma hafi, bakagira umujinya w’umuranduranzuzi n’ubugome burenze kamere nk’uko byakunze kuvugwa ku bwoko bw’abega muri rusange ? Uretse ko ubundi ubu bumanzi akenshi ari umwihariko w’abakagara ! Ntawe byatangaza ariko ubushakashatsi busanze abahanya ari akaryango gakomoka k’umuryango mugari wa bene Rwakagara.
Iyo umuntu asesenguye imyifatire n’imigirire y’Inkotanyi, wagirango zose zose zifite inkomoko mu bakagara no mu bahanya ! Kandi ni byo koko kuko umwera uturutse ibukuru (ibwega) bucya wakwiriye hose !
Tugarutse rero kuri kiriya kiciro cy’Abanyarwanda batishoboye Leta ishishikazwa no kubavunderezaho ibitutsi aho kubagenera icyabaramura, usanga koko ari uruhurirane rw’akagambane n’akarengane (nk’ako Nyirabihanya yagiriwe) n’ubugome burenze kamere nk’ubwakunze kuranga by’umwihariko imiryango imwe n’imwe y’abega mu bihe byahise, ari naho inkotanyi nyinshi zivoma.
Mu by’ukuri, kwita bariya baturage batishoboye “abahanya” kandi uzi neza ko ari wowe “muhanya”, ni ubugome burenze ukwemera. Ariko se hari igihe na kimwe Inkotanyi zititiriye abandi ibyo zo ubwazo zikora ! Ngabo abicanyi, ngabo abasabitswe n’inzangano n’ivangura… Abo bose ni abahanya, kuko zo ari abacunguzi n’amizero y’Abanyarwanda Jean de Dieu TULIKUMANA
|
Ururimi rw’ikinyarwanda rukomeje kwononwa - Benoît NDAGIJIMANA, Umuyobozi Mukuru Wungirije |
![]() |
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 18 Kamena 2013, bamwe mu bayobozi bakuru b’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, biyamye abashaka kugoreka ururimi rw’Ikinyarwanda bakabyitirira abakoloni.
Ni byo koko, ikibazo cyo kugoreka ururimi rwacu twitwaje indimi z’amahanga kimaze gutera inkeke. Ntawe uyobewe ko nubwo Abanyarwanda bagiye bamenya izindi ndimi ku buryo bwimbitse, bitewe n’uko bazize mu mashuri cyangwa se babaye aho zivugwa, abenshi kugeza ubu bavuga kandi bumva neza ururimi rumwe gusa « Ikinyarwanda ».
|