Quantcast
Channel: Le Médiateur-Umuhuza » Société
Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Impamvu: Umutego wihishe inyuma yo gusaba imbabazi kw’Abahutu (JMV Minani)

$
0
0

 

UBUTUMWA

 

Banyarwandakazi, Banyarwanda nkunda

 

Mwese nongeye kubasuhuzanya Urukundo n’Amahoro

 

Muri aka kabaruwa kagufi mbageneye nagirango mvuge ku mutego mutindi wihishe inyuma y’igikorwa bamwe mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bari mu buyobozi bw’u Rwanda ubu  bari kurushanwa imbere ya Kagame ngo basaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu bose.

 

Mwumvise mwese ko Minisitiri w’Intebe P.D. Habumuremyi yavugiye mu nama ya FPR-Inkotanyi ko igikorwa cy´abahutu b‘abategetsi bazasaba imbabazi Abatutsi  kizigwa neza bagateganya umunsi wihariye.  Iki gikorwa nicyo kwamaga  kuko icyaha ni gatozi, kandi iki gikorwa nticzýafatwa mu rwego rw´Ubumwe no Kwiyunga kw’Abanyarwanda kuko kireba igice kimwe kandi nkuko mubizi Abanyarwanda mu ngeri nyinshi barahemukiranye byongeye kandi mwibuke ko igice kinini cyahemukiwe kimwe ubutabera imzaka 20 irashize kidashobora no kwibuka ababo.

 

Imitego yihishe inyuma ya kiriya gikorwa ni myinshi ariko reka mbagezeho imwe mbona.

 

Icya mbere: Bamwe muri bariya Bahutu nibamara gusaba imbabazi rusange mu izina ry’Abahutu bose bizaba BIGIYE MU MATEKA kandi bizaba bisobanutse noneho ku mugaragaro ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’Abahutu (bose). Murabyumva rero Banyarwandakazi, Banyarwanda ko  ICYASHA kigiye gusigwa ubwoko bwose (abana, abazukuru, ubuvivi n’ubuvivure)  kubera INDA n’indonke z’Imyaya mu Butegetsi kuri bamwe mu Bahutu (mwarabyiyumviye ko umusore Bamporiki, twakwita Rucagu mushya kuko undi agenda saza ubu agiye kugororerwa kwinjira mu Nteko y’Abadepite).   

 

Icya kabiri: Ibizakurikiraho n’ingaruka za kino gikorwa cy´urukozasoni ni nyinshi. Igikomeye cyane  ni uko bizashyirwa mu Itegeko-Nshinga (kuko naryo murabizi ko Ubutegetsi bwitegura kurihindura). Kariya Gatsiko k’Abahutu nikamara gusaba imbabazi mw’izina ry’Abahutu bose bizashyirwa mu Itegeko-Nshinga bajye bavuga « Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe n’Abahutu« .  Ibi tubyemezwa nuko hari ibitekerezo bitandukanye byari bimaze iminsi bitangwa ba bamwe mu barokotse Jenoside ko bakeneye ko kuvuga ngo « jenoside yakorewe Abatutsi«  ntibihagije ko bakongeraho n’abayibakoreye.

 

Icya gatatu: nuko uyu munsi wo gusaba imbabazi uzaba winjiye mu mateka yacu nk`Abanyarwanda, ndetse Amaradiyo na za Televiziyo by´igihugu na Mpuzamahanga bizahurura bitangarize Isi yose ko Abahutu bo mu Rwanda bemeye koko ko bakoreye Abatutsi Jenoside. Bizigishwa kandi hose bibe ITURUFU SHYA ya FPR.  Iki gikorwa nyamara gishobora kuzaba indi ntandaro y´amacakubiri, ihezwa , agasuzuguro n´urwikekwe hagati y´abana b´u Rwanda aho kuba ubumwe n`ubwiyunge nk`uko bamwe mu batekereza hafi babibona.

 

Ibi bintu sibyo kurekera aho BIRENZE UKWIHANGANIRWA niyo mpamvu nsaba Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda b’umutima ukunda kandi bo mu moko yose mu ngeri zose no mu moko zose guhaguruka tugakoresha uburyo bwose dufite bwaba Itangazamakuru ndetse n´ubundi buryo bwashoboka TUKABURIZAMO IKI GIKORWA CYO GUSABA IMBABAZI RUSANGE K`UBWOKO BW´ABAHUTU.

 

Abanyarwanda bose cyane cyane abari mu gihugu nimwitandukanye n’IKINYOMA, UBURYARYA N’UBUHENDABANA BWA KAGAME NA FPR YE bashaka kuroha u Rwanda mu muyonga. Abari hanze namwe nimurusheho gukorera hamwe ibikorwa Mpuruzambaga byamagana  ibi bintu bimeze nka APARTHEID byadukanywe n´Udutsiko tubiri aka Kagame nak`Abahutu bari mu myanya y´ubutegetsi. Aka gatsiko nkaramuka gakomeje kwinangira kagasaba imbabazi mw´izina ry´Abatabatumye bizabahame bo ubwabo.

 

Mwese mwese ncumbikiye aha mbifuriza na none Urukundo n’Amahoro.

 

Jean-Marie V. Minani

 

Umuyobozi Mukuru w´ISANGANO ARRDC ABENEGIHUGU

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 298

Trending Articles