Ejo hari None, n’ejo habaye none? Hanyuma se!? Ibyo Inkotanyi ziraruye hose ngo « abanyarwanda basame bamire batabanje gushungura ngo ni umuco? »
Ibipfuyamaso byigaragaza abantu bataranasesengura ikibyihishe inyuma! Nawe se mu Rwanda rw’Inkotanyi, itegeko risohotse giturumbuko mu igazeti ya leta, abo bireba bose batabajijwe icyo babitekerezaho, hanyuma ngo abanyarwanda bategetswe gukurikiza amategeko bla bla bla…Bishoboka bite ko agatsiko runaka k’abantu katerana bugacya kashyizeho amateko areba ubuzima bwa rubanda muri rusange, nta nzego tekiniki za leta zibifitiye ubushobozi (cyane cyane ministeri ishinzwe uburezi muri iyi cas ireba inyigisho z’ururimi) zibanje gusuzumana ubuhanga ibijyanye n’impinduka zishakwa? Izi commission Inkotanyi zivuga ko zishyizeho kandi zizihaye intego baringa, umuntu ashobora kwibaza urwego zigomba kubarizwamo ku buryo zakwiha gushyiraho amategeko areba rubanda rwose! None se izi commission twumva ngo ni Ubumwe n’ubwiyunge (budashoboka kuko Inkotanyi zitabushaka), uburenganzira bw’ikiremwamuntu (butazigera bubaho mu gihe Inkotanyi igitegeka), Umuco (Udashoboka kuko umuco w’ubwicanyi, ikinyoma n’ubusambo udashobora gucika mu Nkotanyi) N’ibindi n’ibindi abanyarwanda bumva ngo ni za commission z’igihugu, zashyirwa mu ruhe rwego ku buryo zagena amategeko? Ni abashingameteka mu nteko se, ni nyubahirizategeko ku buryo bashyiraho decret, ni abacamanza se, ni bantu gani reellement?
Bimaze kugaragara ko abashyirwa muri aya makommission adasobanutse bashobora kwicara nabo bakibaza icyo bahemberwa kubera kuba inkorabusa, ubundi bakabona bagatekeraza amategeko nk’ayo twumva ngo areba ikinyarwanda, aho kugira ngo itegeko ribe ikintu cyoroshya imibereho mu bantu, ahubwo ugasanga amategeko yose ava mu Nkotanyi aba agamije kudurumbanya no guhuhura ibyari bigihagaze!
Nawe se Igazeti ivugwa ko ari iya Leta igize itya ishishimuye listi y’abantu bavuga ko aribo bumva ikiyarwanda kurusha abandi, ubundi ugushyoma kwabo ngo ni gukurikizwe n’abandi bantu b0se basigaye? Maze bajya kubihuhura ngo Intiti runaka na rugizerute? Ese ubundi ni kuva ryari ijambo Intiti ryahindutse titre ihabwa abantu!? None imimerere kamere (nayo igomba gusuzumwa) izafatwe nk’umwanya w’icyubahiro cyangwa indangabushobozi? Ese ubundi intiti (grand intellectuel niba aricyo bashaka gusobanura) yitwa ityo kubera ko ibihawe na leta nk’iyi Inkotanyi, cyangwa Intiti igaragaza ubuzobere muri domaine iyi n’iyi bitewe n’icyo yakoze kijyanye n’imitekerereze: Ni ibitabo bingahe aba bavugwaho kuba intiti zihindura ikirwanda baba baranditse mu rwego rw’iyigamvugo, ngo noneho abantu babihereho bavuga ko amategeko avuye kuri izo ntiti yavuye mu bushakashatsi?
Ikintu gikwiye kwishimirwa muri aka kaduruvayo kazanywe nkana n’Inkotanyi mu myandikire y’ikinyarwanda, ni uko byibuze bitera abanyagihugu kwibaza ku byemezo bihurudukiwe bikunze gufatwa n’Inkotanyi kandi byangiza imibereho, n’ubwo abanyarwanda basa nyine n’abamenyereye ibyo kwasama bamira. Gusa rero hari ibitamirika nk’uko biboneka muri aya makosa ashyizwe nkana mu myandikire y’ikinyarwanda. Ikindi abanyarwanda nk’uko bigaragaza mu itangazamakuru mu Rwanda, basa n’abamaze kubona uko bamiraguye kenshi biturutse mu Nkotanyi akari kera bazabiruka! Kwanga gukurikiza amtegeko apfuye aturutse mu Nkotanyi byagombye guhera ku ngero nk’izi zo kudurumbanya nkana ururimi rwa minsi yose rukoreshwa n’abanyarwanda. Igihe gishobora kuba kigeze ko abanyarwanda bahagaruka bakazibukira ibyemezo bibisha by’Inkotanyi byaba ngombwa bakazifurutsa bakazisuka hanze. Ibyo Ababurkina bashobora kuki bidashoboka ubu mu Rwanda, cyane cyane ko isi yose imaze kubona ko iby’inkotanyi zirisha byose byabaga bishingiye ku maco y’inda?! Non et non, trop c’est trop, iby’inkotanyi birenze ibyo kurambirana.
La Redaction, Le Mediateur
*******************
Comment mu Itangazamakuru mu Rwanda!
Umuseke….
Intiti zo mu Nnteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2014 ku bijyanye n’amabwiriza mashya no 001/2014 ya Minisitiri avuga ku mpinduka z’imyandikire y’Ikinyarwanda, yasinywe tariki ya 8 Ukwakira 2014, agasohoka mu Igazeti ya Leta no 41 yo ku wa 13 Ukwakira 2014.
Bimwe mu bikubiye muri aya mabwiriza byateje impaka ndende hagati y’abavuga Ikinyarwanda ubwo yasohokaga ndetse izo mpaka zongeye kugaragara hagati y’Intiti z’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’abanyamakuru 50 bari batumiwe ndetse n’abaturage baje mu kiganiro n’abanyamakuru bababajwe n’impinduka zakozwe.
Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yavuze ko akazi kakozwe kari mu nshingano zabo nk’uko urwego rwabo rubisabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003.
Yavuze ko akazi kakozwe kari ako guhuza imvugo n’inyandiko, kugira ngo ururimi runonosorwe rube mbonera.
Yamaze umwanya asobanura zimwe mu mpinduka zakozwe zijyanye n’imyandikire mishya y’Ikinyarwanda cyane ku ngingo ya 12 ivuga iti “Imyandikire y‟ibihekane “(n)jy” na “(n)cy”, bikurikiwe n‟inyajwi “i” cyangwa “e”. Ibihekane “(n)jy” na “(n)cy” byandikwa gusa imbere y‟inyajwi “a”, “o” na “u”. Imbere y‟inyajwi “i” cyangwa “e” handikwa “(n)gi”, “(n)ge”, “(n)ki”, “(n)ke”.
Niyomugabo yavuze ko aya mabwiriza yizweho n’inzobere mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse ngo buri Munyarwanda wese yahawe amahirwe yo kugira icyo ayavugaho mu gihe cy’imyaka itatu ishize hakorwa ubushakashatsi bwayabanjirije.
Yavuze ko ururimi rukura, abantu bagakomeza kuruganiraho ati “Ni amahame yatangajwe nubwo twese tutayavugaho rumwe, ururimi ni ko rumera abantu bagakomeza bakaruganiraho. N’ubu birakomeje kugira ngo abantu ibyo bavuga bibe aribyo bandika, kandi twatanze imyaka ibiri y’inzibacyuho kugira ngo ibyakosowe byubahirizwe.”
Yangoyeho ko imyandikire yari isanzwe yakozwe n’abazungu, ahereye ku yo mu mwaka wa 1928 yakozwe na Musenyeri Leon Classe, akaza kuyivugurura mu mwaka wa 1939 no mu myaka ya 1960, ariko ngo iy’ubu yakozwe n’Abanyarwanda, icyo kikaba ari ikintu cyo kwishimira.
Yagize ati “Imyandikire igomba kujyana na politiki yo kwihesha agaciro no kwigira igihugu kirimo.”
Muri rusange mu mivugire nta cyahindutse, urugero: Ikibo bizajya bisomwa nk’aho ari igihekane ‘Cy’ ndetse no kuvuga ngo Amagepfo, “g” izasomwamo “jy”. Yavuze ko impaka zavutse bari baziteze ngo kuko impinduka zijyana no gutsimbarara kandi bigakorwa n’abantu bakuru ndetse n’intiti.
Ibyahinduwe mu myandikire y’Ikinyarwanda bingana na 16%, hakaba hasobanuwe ko impamvu nyamukuru y’impinduka harimo amateka y’u Rwanda no kuba ururimi rukennye. Ikindi ngo hagendewe ku korohereza abaturage basanzwe ngo kuko amategeko yagiye ashyirwaho n’intiti, ndetse ngo hagendewe no ku guhagarika akajagari ko kwandika inyuguti mu gihe cyo gutangara, ibyiswe “Kuzigama amagambo”, hazajya handikwa inyuguti eshatu gusa.
Urugero: Ahaaa!
Abanyamakuru, na bo bagaragaje ko batishimiye impinduka zakozwe cyangwa bakaba batazumva ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko impinduka zabaye atarizo Ikinyarwanda cyari gikeneye, bifuje ko hatekerezwa amagambo y’Inyarwanda ajyanye n’ikoranabuhanga.
Ntwali John Williams umwe mu banyamakuru, yabajije ibisobanuro ku kuba amabwiriza yarashyizweho kugira ngo yorohereze bamwe mu bantu batavukiye mu Rwanda, ubu banga kwiga Ikinyarwanda cyari gisanzwe cyandikwa, kuba bitaranyujijwe muri Minisiteri y’Uburezi ndetse no kuba Kabgayi idahinduka kuva kera.
Abanyamakuru banabajije niba haratekerejwe ku ngaruka zijyanye n’amafaranga impinduka zizagira nko kuba ibitabo ibitabo byose bizahinduka, ndetse hari n’abasabye ko amabwiriza yaba ay’abanyabwenge gusa, hagakomezwa Ikinyarwanda cyari gisanzwe.
Mbaraga Robert, umunyamakuru yagaragaje uburyo ijambo ‘intsinzi’ rikomoka ku nshinga ‘gutsinda’ ariko mu myandikire mishya hazandikwa ‘insinzi’, akavuga ko gutakaza ‘t’, byaba ari ikosa rikomeye ndetse yavuze ko mu mahame agenga amategeko, iyo ikosa ribaye rusange, ngo ni ryo rihinduka itegeko akaba yabazaga niba hatagumaho Ikinyarwanda kizwi na benshi.
Gusa byari bigoye kumenya ko abanyamakuru n’Inteko y’Ururimi n’Umuco bari mu kiganiro n’abanyamakuru kuko byaje guhinduka nk’impaka umwe ashaka kumvisha undi ukuri. Inteko y’Ururimi n’Umuco na yo ikavuga ko ibyo abanyamakuru bavuga ari ibitekerezo yari ikeneye kandi amabwiriza yarasohotse mu Igazeti ya Leta.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza, na we wari mu kiganiro yavuze ko yishimiye ibitekerezo abantu bagaragaje ku mabwiriza mashya, gusa yavuze ko ngo habaye gukabya, ariko agaragaza ko bibaye ngombwa ibyanenzwe byahinduka.
Yagize ati “Nkurikije uko abantu bahagurutse bakanenga, birerekana ko ibyo bamwe bavuga ko nta Demokarasi iri mu Rwanda ari ukwibeshya. Mbona twashyiraho ahantu ibintu byaganirirwa, ururimi ni urw’Abanyarwanda, nibo ntiti, mubibahe babakosore nimusanga ataribyo mubirekere uko byari bimeze.”
Yongeyeho ati “Nta nka twaciye amabare, usinya ni we usinyura nibiba ngombwa ibirimo hano bizasinyurwa.”
Impuguke Tom Ndahiro na we washenguwe n’impinduka zakozwe, akaba yari yaje nk’umuturage mu kiganiro n’abanyamakuru, ntatinya kuvuga ko impinduka zishe Ikinyarwanda, yasabye ko ibyasohowe mu Igazeti ya Leta byaba biretse kwitwa itegeko ahubwo bikitwa imbanziriza mushinga y’amabwiriza.
Tom Ndahiro yagiranye ikiganiro cyihariye na Umuseke ku buryo yakiriye impinduka ndetse n’iburyo yakiriye ibisubizo byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.
Yagize ati “Ikinyarwanda impamvu tugikeneye nk’uko cyavugwaga, nibura cyatwerekanaga abo turibo, kugikosora bisa n’aho dushaka kuvuga indimi z’ahandi kandi sibyo. Ikinyarwanda gifite umwimerere wacyo ‘speciphicite’.”
Undi wari witabiriye ikiganiro nk’umuturage usanze, akavuga ko yababajwe no kwica Ikinyarwanda nkana, yatangarije Umuseke ko Abanyarwanda bimwe umwanya wo kugira icyo bavuga ku mpinduka zikwiye kubaho mu Kinyarwanda ngo kuko basabwaga kwandikira Perezida ngo babone kugira icyo bavuga.
Kayitaba Etienne yagize ati “ Impinduka sinazishimiye. Tugomba kumenya icyo byari bigamije, umwana yigishwa kuvuga mbere nyuma akigishwa kwandika. Turavuga ngo imibonana mpuzabitsina, nyuma bakavuga ngo gukora imibonano mpuzabitsina, umuntu ahinduka igitsina ate, icyo si igitutsi’. Iyo bashaka kutujijisha, baratangira ngo bandika gutya, tumenya twandika iki tutazi kuvuga ? Baratujijisha ngo turangarire inyandiko tutazi inkomoko, ubwo se twaba twarize iki tutazi gusesengura. Turashaka ko umwana w’Umunyarwanda amenya gusesengura, tukareka kuvuga amagambo apfuye nitumara kuyamenya nibwo tuzamenya no kuyandika.”
Umunyamakuru Mbaraga Robert akaba n’umunyamategeko, yabwiye Umuseke ko akazi ka kozwe n’Inteko nyarwanda y’Umuco n’Ururimi gakomeye ariko ngo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe.
Yagize ati “Ibibazo nabajije nta na kimwe cyasubijwe, bavuze ko impinduka zikorwa ku rurimi ari nyamuco, na nyamuryango, nabajije nti ‘ese iyo abantu bahagurutse bakavuga ko impinduka batazemera hakorwa iki?’, ntibansubije. Mu mategeko bavuga ko ikosa rusange rihinduka itegeko, bivuze ko niba ibyariho ari amakosa y’igihe kirekire akorwa na benshi, byakabaye itegeko.”
Biragoye kumenya umwanzuro uzafatwa nyuma y’ibitekerezo byagaragajwe na besnhi mu Banyarwanda bavuga ko imyandikire mishya ikocamye ndetse ikaba isubiza inyuma Ikinyarwanda.
Ikindi gisa n’ikigoye cyane ni ukumenya uburyo, iyi myandikire izacengezwa mu baturage n’umurongo nyamukuru ariwo tangazamakuru, mu gihe n’abanyamakuru batavuga rumwe n’Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku bijyanye n’imyandikire mishya y’Ikinyarwanda.
Umuseke .com
******
Igihe….
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hakozwe itegeko rigenga imyandikire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda, ariko rikoze mu buryo bugihonyora ku rwego ndengamyumvire, itegeko ubwaryo risenya Ikinyarwanda.
Ku bijyanye n’abariteguye, itegeko rishya ritesha agaciro Ikinyarwanda rifite uko ribagaragaza. Ni urugero rwiza rw’ihuzagurika, kwivuguruza, kutamenya Ikinyarwanda, kudasoma bihagije ibitabo n’inyandiko z’Ikinyarwanda, kutagisha inama inzobere mu rurimi, kutaganira n’abisi, abahanzi, abasizi, abanditsi, …
Ikindi kiranga agaciro ‘ka ntako’ kahawe Ikinyarwanda muri iri tegeko ni imyandikire yaryo idasobanutse, ivangavanga ifu n’ibiheri, ivangavanga ibirohwa n’amazi y’urubogobogo, ivanga amata n’amatezano. Ni imyandikire idakosowe (editing) kandi idasubiwemo (proofreading). Tutavuze byinshi turijora, reka tubagezeho bike muri byinshi bikocamye birigize.
Mu ngingo ya kabiri y’iri tegeko, ijambo ‘injyana’ barisimbuje ‘urujyano’
Kera uwavugaga ururimi arugoreka, Abanyarwanda bavugaga ko atavuga ‘ururimi’ ahubwo avuga ‘uburimi’. Ijambo “Urujyano” mu mwanya w’injyana, rivugitse nk’uburirmi aho kuba ururimi.
“Amajyepfo” bayahinduye “Amagepfo”, ariko muri iri tegeko ntibyanditse kimwe mu ngingo ya 12 n’iya 38
Aha hakozwe ikosa ryirengagiza umuzi w’ijambo, kuko ijambo “Amajyepfo” ubwaryo ni inyunge yerekana icyerekezo kiganwemo: Kujya Epfo. Iyaba “Kujya” yandikwaga nka “Kuga”, nibwo iyi ngingo yari kuba ifite ishingiro.
“Jyewe/ Njyewe” ihindurwa “gewe/ngewe”
Kuri iyi ngingo ya 12, ibishingirwaho bandika batya ntibifututse, kuko n’imisomere yabyo yaba iri mu zindi ndimi zitari Ikinyarwanda. Ibi bisaba kuba urwaye indwara z’ubuhemekero (ibicurane, asima, …) kugirango ubashe kubivugira mu mazuru.
“Icyibo” cyahinduwe “ikibo”
Ibi bihabanye cyane n’Ikinyarwanda mwimerere, aho amagambo ashyirwa mu bwinshi agakoreshwamo BY, mu bumwe akoreshwamo CY, naho akenera B mu bwinshi, mu bumwe akandikwamo K. Urugero: Ibigori – Ikigori, ibyivugo-Icyivugo, ibirayi – ikirayi, ibyibo – icyibo. Iri tegeko rishya riratanga amagambo hamwe na hamwe ntirigaragaze inzira (formule).
“Umujyi” uhindurwa “umugi”
Ubundi Umujyi nk’umurwa hakoreshwamo JY, mu gihe iyo bavuze UMUGI baba bagaragaza ka gasimba ko mu bwoko bw’inda (Aha inda isomwa nka inka).
“Umutimanama” uhindurwa “umutima nama”
Gufata ijambo umutimanama (conscience) bakarigabamo abiri umutima (heart) na –nama (advice) byujuje ubuziranenge bw’itakazareme ry’ikigenderewe.
“Nta batsinze” ihinduka “ntabatsinze” (Ingingo ya 21)
“Ntawe urwaye” ihinduka “ntawurwaye”
Iyo ufashe amagambo abiri nk’aya ukayashyira mu ijambo rimwe, byajijisha abantu bashobora no gukeka ko yahinduwe izina bwite ry’umuntu cyangwa ahantu. Urugero ‘Twaje amahoro’, iyo bigizwe izina bwite biba ‘Twajamahoro’. Ariko se Ntabatsinze, ntawurwaye, byubahirije ayahe muga?
Niko, Ni ko, Ni uko, Nuko, N’uko byavangavanzwe (Ingingo ya 32)
Mu gihe iri tegeko mu ngingo yaryo ya 32 ritagaragaza imikoreshereze y’aya magambo atanu benshi basobekeranya, rirarema ahubwo urujijo ku ikoreshwa ryayo
“Impfundiko” zihindurwa “imfundiko”, “imfabusa” isimbura “impfabusa”
“Saa cyenda” ihindurwa “Saa kenda” (Ingingo ya 28)
“Icyi (Impeshyi)” ihindurwa “iki”
Aha ijambo Icyi risobanura impeshyi (summer) iyo ryanditswe nka Iki nk’uko biri mu itegeko, igisobanuro ntikiba kikiri Impeshyi, ahubwo rihinduka Ikinyazina Nyereka – Iki (This)
“Intsinzi ihindurwa insinzi”, byumvikana ko n’imitsindo ihinduka imisindo
Amazina amwe yanditswe mu buryo budafututse: Kamariza, Umurisa, u Bubirigi, Repuburika, Kirinda,…
“Umwumwe” isimbura “umwe umwe” naho “babiri babiri” isimburwa” na “Babiribabiri”
Ukurikije imiterere y’itegeko hazajya handikwa icumicumi, banebane, ikendikenda (mu cyimbo cya icyenda icyenda)
Nta cyibyara (kwibyara) nk’intare n’ingwe ihindurwa Nta kibyara (kubyara) nk’intare n’ingwe
Iyi myandikire mishya ihita ihindura imivugirwe n’igisobanuro cy’umugani. Kuko Nta cyibyara nk’intare n’ingwe, biva ku nshinga “Kwibyara” bishatse kuvuga ko izi nyamaswa zibyara izisa nazo mu buryo ndashidikanywaho, ariko iyi mvugo-shusho igasobanura ibisumbyeho mu mvugo mpamo. Naho “Nta kibyara nk’intare n’ingwe”, biva ku nshinga kubyara, bityo nta n’igisobanuro byaba bifite nk’umugani.
Mu misomere nabwo bizahinduka kuko “Nta kibyara” bizasomwa nka nta (kibyara), ijambo ryose mu masaku nyesi, nk’uko wasoma “nta bajyana”. Naho Nta cyibyara bizaba nta (cy îibyara) nk’uko basoma “nta kwibona”
Imikoreshereze y’inyuguti nkuru mu ngingo ya 41 ihabanye n’imikoreshereze yo mu ngingo ya 39:
Kuba itegeko rigena imyandikire nayo ubwayo itubahirijwe mu iyandikwa ryaryo biteye kwibaza niba ari ikosa-nkana, cyangwa se amahitamo y’abarikoze.
Kuremekanya amagambo
Mu ngingo ya 34 hari andi mahano yo kwangiza amazina bwite y’ ahantu bayaremekanya akabyazwa andi, aho izina Mutara ry’umuntu ryitiranywa na Umutara ry’ahantu. Hagaragaramo kwirengagiza ko hari amazina ubwayo aremanye n’indomo nka Itaba (Ku Itaba), Irango (Mu Irango), Amarangara, Amayaga, Umutara, Ibandagure n’ayandi. Imiterere y’itegeko rishya ibyangiza itya: A Marangara, u Mutara byumvikana ko n’ahandi byaba Mu i Rango /Mu Rango, ku Taba / Ku i Taba, n’ibindi bisa babyo bitari Ikinyarwanda.
Ingingo ya 13 igaragaza ko “Yancecekesheje” izahinduka “Yanshecekesheje”
N’ibindi n’ibindi,
Urujijo rw’inzibacyuho
Mu gihe andi mategeko yose atangira gukurikizwa umunsi asohokeye mu igazeti ya Leta, iri ryo mu ngingo ya 44 ritanga inzibacyuho y’imyaka ibiri, mbere yo gutangira kubahirizwa. Bigatera kwibaza niba mbere y’iyo myaka yose abantu bakomeza kwivugira ibya “Mva he na njya he”. Ese biramutse ariko biri, ryaba rizindutse gukora iki, kuki ritategereza icyo gihe nyirizina, rikazasohoka ryanogejwe?
Umwanzuro
Itegeko ryo kuwa 16/08/2014 ntiryigeze ryubahirizwa kuko ritamenyekanye, ryarakozwe ribikwa muri Minisiteri y’Uburezi birangiria aho. Ubwo kuwa 20/06/2012 Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasabaga abanyamakuru kujya bandika Ikinyarwanda uko gikwiye, mu batumiwe ntihabonetse n’umwe wari uzi iri tegeko ryari rimaze imyaka umunani risohotse.
Iri tegeko ryaje risimbura iryo kuwa 02/07/1985 bitaga irya Nsekalije, ari naryo ryakoreshejwe igihe kirekire mu myaka 50 ishize. Dusimbuke andi mavugurura tugere mu mwaka w’1930 aho amabwiriza yo muri iyo myaka yagaragazaga ibihekane « fk » mu mwanya wa « fwa » (igufka), bg mu mwanya wa bw(ubgenge), mh mu mwanya wa mp (imhanuro), …, naho ijambo riri muri Ngenga ya mbere y’ubumwe rikagira imyandikire yihariye iyo ryabaga ririmo N cyangwa M. Urugero: “Mmenye ko byatunganye”. Uko biri kose, iri naryo ryo mu myaka 80 ishize ntiryari rimugaye nk’irisohotse ubu.
Bibaye kandi ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda kubona itegeko ry’imyandikire y’Ururimi rishyirwa ahabona na Minisiteri ifite Siporo n’imyidagaduro mu nshingano.
Birakwiye ko Abanyarwanda bubaha Ururimi rwabo, batarutaye mu nzira ngo rukandagirwe n’ubishatse wese.
Byasesenguwe na NTWALI John Williams
Williams@igihe.com
Source: Igihe.com
Igihe.com